Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire yaba azira ubuhamya bushinjura yatanze mu ibanga mu rubanza rwa Jean Paul Akayezu i Arusha!

Amakuru atangazwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa aravuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’u Buhorandi (IND) zamenyesheje mu nyandiko Bwana Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire, ko zimwatse urwandiko rw’inzira (passeport) rw’u Buhorandi zimukekaho kugira uruhare muri Genocide yo mu 1994 mu Rwanda. Ngo iperereza kuri Bwana Lin Muyizere ryaturutse ku buhamya yatanze mu rubanza rwa mbere rwabereye mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR)) i Arusha rwaregwagamo Bwana Jean Paul Akayesu! Igitangaje n’uko Bwana Lin Muyizere yatanze ubwo buhamya mu ibanga kandi mu byo urwo rukiko rwamwijeje harimo kudatangaza umwirondoro we n’ibyo yavuze!

Bwana Lin Muyizere ku ruhande rwe avuga ko nta muntu n’umwe yabwiye ko yatanze ubuhamya Arusha kuko n’urukiko rwari rwaramubwiye ko nta muntu n’umwe agomba kubibwira.

Bwana Nicolas Tiangaye, wari umwe mu bunganiraga Jean Paul Akayesu akaba ari nawe wasabye Bwana Lin Muyizere gutanga ubuhamya, nawe ntiyishimiye kumva ko umwirondoro wa Lin Muyizere washyizwe ku karubanda. Uyu mugabo wahoze ari Ministre w’intebe muri Centrafrique akomeza avuga ko gushyira umwirondoro w’umutangabuhamya hanze bitemewe n’amategeko kandi biteye impungenge zikomeye zirimo gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu, abona ibi ngo bishobora gutuma abantu bazajya bagenda biguruntege mu gutanga ubuhamya mu nkiko mpuzamahanga. Iyi ngingo ihurizwaho na benshi mu mpuguke ku bucamanza mpuzamahanga aho basanga ko kutagira ibanga ku myirondoro y’abatanga buhamya bishobora kugira ingaruka kukubaho kw’inkiko mpuzamahanga ubwabyo.

Mu 2010, mu gihe umugore we, Victoire Ingabire yari akimara gutaha mu Rwanda mu rwego rwo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika, inzego z’abinjira n’abasohoka mu buhorandi zahise zitangira iperereza kuri Bwana Lin Muyizere: impamvu ngo bikaba ubuhamya Bwana Lin Muyizere yatanze mu rubanza rwa mbere rwaciwe n’urukiko rwa Arusha rwaregwagaho Bwana Jean Paul Akayesu. Ibi bikaba bigaragara mu ibaruwa yandikiwe Bwana Muyizere n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buhorandi (IND) Ku ya 24 Nzeli 2014.

« Ni agahoma munwa! », aya magambo avugwa n’uwunganira abandi mu nkiko mpuzamahanga akongeraho ko n’ubundi inkiko mpuzamahanga zidatangaza imyorondoro y’abatangabuhamya mu rwego rwo kwirinda ko hari uwazira ubwo buhamya bwe nk’uko bigaragaye kuri Bwana Lin Muyizere.

Bwana Lin Muyizere ntabwo yigeze akurikiranwa n’inkiko Gacaca, urukiko rw’Arusha kandi n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda aherutse gutangaza ko badashakisha Bwana Lin Muyizere. Ariko igitagaje n’uko Bwana Lin Muyizere arimo aregwa Genocide n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buhorandi! Izi nzego zikoresheje Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ubuhorandi n’ambasade yabwo mu Rwanda zakoresheje iperereza guhera mu 2010 umwaka Madame Ingabire yagiriyemo mu Rwanda kwiyamamaza, ibi bigatuma umuntu yakwibaza niba nta mpamvu za politiki zibiri inyuma.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko U Buhorandi atari cyo gihugu cyonyine gikoresha urwitwazo nka ruriya ngo zirukane abantu ku butaka bwacyo, zimane viza, zake abantu ubwenegihugu n’ibindi.. ngo ibihugu nk’U Bwongereza, Canada na Leta Zunze ubumwe z’Amerika bikunze gukoresha ubwo buryo. Ngo byitwaza uburyo bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu mu gihe bibona bidafite ibimenyetso bihagije byatuma bijyana uwo bishaka mu butabera kuko mu nzego z’abinjira n’abasohoka ho akantu gato kose gahagije kugirango umuntu yimwe viza, yirukanwe mu gihugu cyangwa yakwe ubwenegihugu.

Uko bivugwa ngo abantu 3 batashatse kugaragaza imyirondoro yabo nibo barega Bwana Lin Muyizere ko bamubonye afite imbunda mu 1994, bakaba ngo baramubonye mu gitero ngo haba hari n’umuntu yicishije! Ushinzwe iperereza w’umunyarwanda wakoranye na Leta y’u Buhorandi kuri iki kibazo avuga ko atabonye ibimenyetso byerekana ko uwo muntu ngo Bwana Lin Muyizere yicishije  yigeze abaho cyangwa yapfuye! N’ubwo bwose ibi bimenyetso bisa nk’ibidafatika Bwana Muyizere ashobora kwamburwa ubwenegihugu ndetse akaba yakoherezwa no mu Rwanda. Uwunganira Bwana Muyizere avuga ko uwo aburanira ari we ugomba gukoresha uko ashoboye akerekana ko ari umwere. Ministeri y”ubutabera mu Buhorandi yo ivuga ko ibyo Bwana Muyizere akekwaho ari ibintu bikomeye ariko ko umuntu wese inzego z’abinjira n’abasohoka zishatse kwirukana mu gihugu ashobora kujurira ubujurire bwe bukigwaho n’urukiko.

U Buhorandi bwamenye gute ko Bwana Muyizere yatanze ubuhamya Arusha?

Ministeri y’ubutabera y”u Buhorandi yabajijwe kuri iki kibazo yavuze ko itajya iganira ku kibazo cy’umuntu umwe ku giti cye! Iyo Ministeri kandi yanze kugira icyo ivuga ku kuntu gutanga ubuhamya mu rubanza ruburanishwa n’urukiko mpuzamahanga bishobora kuba impamvu ihagije yatuma umuntu atangira gukekwa ndetse agakorwaho n’amaperereza cyangwa niba inzego z’abinjiran’abasohoka zifite uburenganzira bwo kumenya umwirondoro w’umuntu watanze ubuhamya mu rukiko rw’Arusha.

Umwe mu mpuguke ku rukiko rw’Arusha  (TPIR) avuga ko bishoboka ko Leta y’u Buhorandi yaba yaramenye ko Bwana Muyizere yatanze ubuhamya Arusha mu rwego rw’umutekano ariko kandi akibaza ukuntu byageze mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.

Ubundi urubanza rwa Jean-Paul Akayesu rwatangiye mu 1997 akatirwa  n’urukiko rw’iremezo mu 1998. None se kuki Leta y’u Buhorandi yategereje umwaka wa 2010 kugirango itangire iperereza kuri Bwana Lin Muyizere mu Rwanda no ku cyo yari ahuriyeho na Jean Paul Akayesu?

Ku ruhande rw’urukiko rw’Arusha rutashoboye kugira ibanga ku mutangabuhamya, rwo rwigize ntibindebe ruvuga ko rudashobora kwivanga mu bibazo bwite by’igihugu cy’u Buhorandi. Impuguke ku rukiko rw’Arusha yo ivuga ko hari amabanga menshi asohoka mu rukiko rwa Arusha buri gihe, kandi ko bizwi ko Leta y’u Rwanda yashoboye kumenya imyirondoro y’abantu benshi batanze ubuhamya mu ibanga mu manza nyinshi!

Leta y’u Rwanda ivuga ko nta ruhare ifite muri iki kibazo!

Leta y’u Rwanda yo ivuga ko ntaho ihuriye n’ikibazo cya Bwana Lin Muyizere ko nta na dosiye ijyanye n’abantu baregwa Genocide n’igihugu cy’u Buhorandi ifite nk’uko byatangajwe na Bwana Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda. Ministeri y’ubutabera y’u Buhorandi ku ruhande rwayo ivuga ko inzego z’abinjira n’abasohoka zitajya zibaza ibihugu abantu baturutsemo ku bijyanye na dosiye zo kwaka ubuhungiro, ibi bikaba bisa n’ibishimangira ibyavuzwe na Bwana Alain Mukurarinda.

Bwana Joseph Mugenzi, nawe aregwa Genocide n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Buhorandi, umuhungu we Bwana Claude René Mugenzi, umwe mu mpirimbanyi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka 2011 akaba yari yibasiwe na Leta y’u Rwanda. Igipolisi cyo mu Bwongereza (Scotland Yard) cyemeje ko Leta y’u Rwanda yashakaga kumwica ariko Leta y’u Rwanda yo ikabihakana.

Ari abaregwa ndetse n’ubunganira bavuga ko ibivugwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Buhorandi ari ibinyoma. Kuri bo ngo Leta y’u Buhorandi irimo gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu gukomeza gukanda abatavuga rumwe nayo. Madame Victoire Ingabire, umugore wa Bwana Lin Muyizere arafuze mu Rwanda aho yakatiwe imyaka 15 y’igifungo. Urubanza rwe inzego z’ubutabera mu Buhorandi zagizemo uruhare rwanenzwe bikomeye n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Twabibutsa ko Madame Victoire Ingabire aherutse kugeza ikirego ku rukiko rw’Afrika rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu arega Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi

The Rwandan