London: Umufasha wa Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana

Amakuru ahera kuri The Rwandan ava i London mu Bwongereza aravuga ko Christine Mukankanza Rusagara umufasha wa Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana azize indwara bivugwa ko ari Cancer muri iki gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Kanama 2016 aguye mu bitaro by’i London mu Bwongereza.

Nabibutsa ko umugabo wa nyakwigendera ari we Brig Gen Frank Rusagara ndetse na musaza wa nyakwigendera ari we Col Tom Byabagamba bafunze aho bakatiwe imyaka igera kuri 20 y’igifungo mu rubanza benshi mu bakurikiranira ibibera mu Rwanda hafi bafashe nk’ikinamico no kwikoza isoni bya Leta y’u Rwanda.

famille rusagara

Nyakwigendera kandi ava inda imwe na Dr David Himbara wahoze ari umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ubu akaba ari mu buhungiro aho abarirwa mu barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa nyakwigendera hari amakuru yavuzwe cyane y’uburyo Leta y’u Rwanda yari yaranze ko ari Brig Gen Rusagara, ari Col Byabagamba bavugana na nyakwigendera byibura ku murongo wa telefone!

Christine Mukankanza Rusagara yavutse mu 1960, yahuriye na Brig Gen Rusagara muri Ministeri y’ingabo za Uganda aho bombi bakoraga ndetse baza no kurushinga mu 1988

Uyu nyakwigendera asize abana 5 barimo abahungu 3 n’abakobwa 2. Veronica Shandari, Che Rwatambuga, Steve Rusagara, Isabella Barakagwira, na Ezra Kanyambo.

 IMANA imwakire mubayo.

Frank Steven Ruta