Louise Mushikiwabo Afite Amahirwe yo Kuyobora Francophonie

Louise Mushikiwabo

Inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango mpuzamahanga w’abakoresha Igifaransa, OIF, yatangiye uyu munsi i Erevan, umurwa mukuru w’Armenia. Ejo bazatora umunyamabanga mukuru w’umuryango. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arapiganira uyu mwanya n’umunyamabanga mukuru ucyuye igihe, Umunyakanadakazi Michaelle Jean.

Louise Mushikiwabo ni we uhabwa amahirwe menshi kubera ko Afrika yose, Ubufaransa na Canada, ibihugu bya mbere bikomeye muri OIF, bamushyigikiye.

Mu Bufaransa, amashyaka atandukanye yamaganye leta yabo, nk’uko ikigo ntaramakuru AFP kibitangaza. Marine Le Pen, umuyobozi w’ishyaka ry’intagondwa “Rassemblement National”, yavuze, ati: “Birandenze kubona Ubufaransa bushyigikira minisitiri wa Kagame wanga Ubufaransa urunuka, wajugunye Igifaransa agisimbuza Icyongereza mu mashuli no mu butegetsi.” Marine Le Pen watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu aherutse na Perezida Emmanuel Macron, yakomeje, ati: “Minisitiri Mushikiwabo nawe ubwe yigeze kuvuga amagambo atuka Ubufaransa.” Ariko ntiyasobanuye ayo ari yo, igihe n’ahantu yaba yarayavugiye.

Umuyobozi w’ishyaka ryitwa “La France Insoumise,” Depite Jean-Luc Mélenchon, we yagize, ati: “Perezida Macron ni umwanzi wa Francophonie, kubona ashyigikira umwe mu bagize ingoma y’igitugu ya Paul Kagame.”

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rwizeye ko ubuhanga n’uburambe bya Mushikiwabo, n’imigambi afitiye uwo muryango yo kongera kuwuteza imbere ari bimwe mu bizatuma abakuru b’ibihugu bamugirira icyizere bakamuhitamo nk’umunyamabanga mukuru.

VOA