LT Aloys RUYENZI ARASHINJA PEREZIDA Paul KAGAME

GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y’IHANURWA RY’INDEGE YA  NYAKWIGENDERA HABYARIMANA .

UBUHAMYA BW’UWABIHAGAZEHO

1. Maze iminsi nkurikirana amagambo yavuzwe ku byaha biregwa perezida Paul
Kagame utegeka u Rwanda, nkumva abamushinja n’uko yisobanura yigira umwere.
Ni ngombwa ko nanjye ntangariza abanyarwanda n’amahanga ko mushinja
kumugaragaro, ngo ejo atazakomeza kubeshya igihugu cyose n’amahanga.
Natinze kugira ibyo ntangariza kumugaragaro, kuberako aho nari ndi mu
gihugu cya Uganda ntabashaga kuhatangariza ibishinja Paul Kagame, yajyaga
kunyicisha akoresheje ba maneko be. Njye muzi nk’umusirikare wabanye nawe
ndi mu bamurinda ba hafi cyane, mu gihe cy’imyaka hafi icumi, kugeza mpunze
u Rwanda.

Imyirondoro yanjye

2. Nitwa Aloys Ruyenzi, navutse tariki 1/3/1971 mvukira mu gihugu cya
Uganda ku babyeyi b’impunzi z’abanyarwanda. Muri Uganda niho nakuliye,
ndahigira , kugeza ngiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army)
mu mwaka wa 1987. Ubwo namaze amezi 6 muri basic training (amahugurwa
y’ibanze), mpita ntoranwa mu bajya gukora amahugurwa mw’iperereza. Naryo
narimazemo andi mezi atandatu. Nkiyarangiza noherejwe muri North ya Uganda
nshyirwa muli 23rd Bn, ubwo nari I.S (Intelligence Staff). Nakozeyo igihe
cy’umwaka umwe ngarurwa i Kampala, mpamagajwe na DMI na Major Paul Kagame
yari arimo, ngo nze mu yandi mahugurwa yisumbuyeho mu byitwa ”Intelligence
and Self-Defense Course.” Icyo gihe ni nabwo natangiye kumenywa na Major
Paul Kagame, ubwo yari Officer akomeye muli DMI ya Uganda. Nahunze igihugu
nkora muli Republican Guard, ariyo unit irinda perezida Paul Kagame, nkaba
nari Second Lieutenant, mfite Army number OP1460.

Kuva RPA (Rwandese Patriotic Army) itangira nari nyirimo.

3. Intambara itangiye tariki ya 1/10/1990, nanjye natabaranye n’abandi,
mbanza kuba muli 4thBn, ndwanira muli Park y’Akagera, kugeza aho
tunesherejwe dusubira muli Uganda, dutangira intambara ya kinyeshyamba
(Guerilla). Nakomereje muli Lima Combined Mobile Force, nyibamo, ari naho
navuye njyanwa muli High Command Unit, nayigereranya n’ibyitwa Etat major
ubu, uretse ko yo ahanini yarimo abarinda Major Paul Kagame. Nabanje
gushyirwa mu ka gurupe k’abarashisha missiles, mpamara akanya gato, mpava
njyanwa mu barinda Major Paul Kagame.

4. Aho ngereye mu barinda Major Paul Kagame, nasubiye mu kazi kanjye
k’iperereza, ngahora hafi cyane ye mu bitwa close body guards. Igihe cyose
yabaga apanga akazi ke ko kuyobora intambara, ntacyo yavuze, yategetse ko
gikorwa cyangwa nta nama yayoboye mu karere ka RPA ngo mbure kumenya
ibyavuzwe. Kenshi byavugwaga mpahagaze, kuburyo ibyo mushinja bitari
amagambo y’amabwirano, cyangwa inkuru zizungurutse kure.

5. Tumaze gufata leta nabwo, nongeye kwoherezwa mu mahugurwa yitwa
”Intelligence and VIP protection Course”(Ibyo kurinda abantu bakomeye nkaba
perezida n’abandi). Tugarutse nasubijwe na none mu barinzi ba hafi ba Major
General Paul Kagame. Aho intambara za Zaïre zatangiriye, nabwo nanjye
noherejweyo, nk’uko Paul Kagame akunda kubigenza, buri gihe agira abantu be
ba hafi yohereza mu mirimo itandukanye ngo ajye abona amakuru ahagije.
Ntakantu na kamwe aba atakurikiranye. Izo ntambara nazibayemo, ndi ku kazi
special ka Republican Guard. Ibyo nahaboneye n’ibyahakorewe bijyanye no
kwica abaturage, nzagira uburyo buhagije nzabitangariza abanyarwanda n’isi
yose. Nabyo ni amarorerwa uriya mugabo yakoresheje abasirikare be
kw’itegeko.

6. Yategetse ko imbaga y’abaturage irimburwa, nta mbabazi, ndetse
n’abatabyitabiriye bavanyweho icyizere, abandi bicwa urusorongo, ngo
batazamuvamo. Si aho gusa, n’intambara ziswe iz’abacengezi, nazo
nazibayemo, haba mu Ruhengeri, haba no muli Gisenyi. Aho hose habereye
irimbura-bwoko, nta gihe ntabirwanije bigeze aho ntangira no kwitwa
umwanzi.

Impamvu zatumye mpunga Igihugu narwaniriye, kandi nkunda.

7. Nkuko nabivuze, nabaye umusirikare wa RPA igihe cyose yatangiriye.
Nayijemo numva mparanira ko akarengane gacika, haba mu gihugu, haba no ku
babyeyi bacu, abavandimwe natwe ubwacu ngo dutahe mu rwatubyaye. Sinigeze
numvako uko gutaha bizaba bisobanura kwica abo tuhasanze ngo dukunde
dutegeke igihugu. Nyamara kwica nibyo nasanganye uwatuyoboraga, kandi ibyo
ategetse ntibivuguruzwa niko ateye.

8. Na none, nagize akaga ko gushyirwa mu bamurinda, bo, batanizerana
ubwabo, kubera ko twese twabaga umwe ari maneko kuwundi. Nanjye ubwanjye
nari maneko, ariko mbizi neza ko nanjye ngira abaneka muli bagenzi banjye.
Iyo niyo mikorere yambere ya Paul Kagame, nawe ubwe njya mbona atiyizera
nkanswe kwizera undi.

9. Izo nzego z’iperereza, mu by’ukuri ntabwo zikora akazi k’iperereza rya
gisirikare nkuko byitwa, ahubwo n’uduco tw’abicanyi kabuhariwe Paul Kagame
yishyiriyeho, ku mibare ihanitse, kuburyo baberaho kwica, nawe agategekera
muli ayo maraso. Biraruhije cyane rero nkuko nabivugaga hejuru, kubana
nawe, ukanitwa maneko, kandi ukabaho utemera kwica kandi ariwo murimo wa ba
maneko b’u Rwanda. Niba hagati aho batampitanye, nzabona umwanya uhagije wo
gushyira ahagaragara ubwicanyi nzi bwategetswe na Paul Kagame, mbibona,
mbyumva. Kuko ntabwo mbona nabasha kubyandika ku mpapuro nkeya.

10. Rero, kuba narinzi ko dutashye guharanira kwishyira ukizana
by’abaturage nkasanga tugiye twese kuzagirwa abicanyi, narabyanze.

11. Nabyanze na none ariko ntafite aho mbihungira, kuko mu ntambara nta
buryo bwo kuva mu karere ka RPA bwashobokaga, kuko uwafatwaga atorotse
yicishwaga ifuni. Ibyo narimbizi sinari kubipima. Birababaje rero kuba
narabashije gukomeza kwihanganira kubana n’umwicanyi muzi mureba.

12. Uko kutemera ubwicanyi bupanzwe, buhagarariwe kandi bushyizwe mu
bikorwa kw’itegeko rya Paul Kagame, niko kwamviriyemo guhigwa, kuko
kudakora ibyo abandi bategekwa bakabyemera wowe ukabyanga byafatwaga
nk’ubugambanyi. Ndetse naje no guhigwa ngo ubwo ntemeranya nabo, bivuze ko
nshobora no kubavamo. Kubera ibyo byose, nageze igihe ntangira guhigwa
nitwa ko nkorana n’abitwaga negative forces. Njye kandi nari nzi ko abitwa
gutyo ari interahamwe zaheze Zaïre. Narabifungiwe, banongeraho ndetse ngo
nanafunguye Interahamwe ahitwa kuli Nkamira muli Gisenyi. Uretse ko nta na
gereza y’interahamwe ihaba, nta niyo narekura nyibona kandi ihamwa kuba
yarishe abantu. Nta mbabazi namba nabasha kugirira interahamwe (aha ariko
simvuga ababyitirirwa bose akenshi bazira gusa ko ari abahutu).

13. Igihe nakoranaga na gendarmeri, aho hantu nafungiwe, abahafungirwaga
babaga ari abakoze ibyaha bisanzwe, ahanini bishingiye ku masambu
n’amatungo mu baturage bamburana. Nafunzwe tariki 8/6/1999, nzizwa ayo
maherere, nyuma abamfunze nabo bibatera isoni barandekura, nsubizwa mu
barinzi ba Major General Paul Kagame.

Nakorewe byinshi bigamije kunyivugana :

14. Nyuma yo gukomeza kunkeka kuko ntemera kwica abaturage nk’abandi,
byageze aho hageragezwa uburyo bwo kunyica, ndasiwe mu mutego (ambush).
wambere, nasimbutse ambush mva ku Gisenyi, njya Kabaya, ubwo nari ndenze
gato Mukamira, manuka Karago. Naburiwe n’umwe muli ba maneko twumvikanaga,
mba ndarusimbutse. Icyo gihe hari itariki 13/4/1999.

15. Ubwa kabiri natezwe nabwo nkakizwa gusa n’Imana, ndetse nkanapfusha
abasirikare 2 mu bandindaga, umwe witwaga pte Kabera James, undi witwaga
pte Hodari w’umugogwe, hari tariki 15/5/2001. Icyo gihe nari ntumwe ku
Gisenyi ku kazi ka Gisirikare, ndasirwa hafi yo mu makorosi ya Buranga
ngiye kugera Ruhengeri. Nabwo nari nabimenye kuko akazi nari ntumweho,
sinibaza impamvu kasabaga ko arinjye ujyayo, uretse ko ntajyaga no kubyanga
kubera itegeko. Nakurikijwe imodoka, igenda iranga aho ngeze, inabwira
abanteze ko ngiye kubageraho. Bo ntacyo batakoze kuko Landcruiser narimo
barayishwanyaguje, banyicira abasirikare, njye mvanwamo n’Imana.

16. Ubwanyuma, ari nawo munsi nahise mpunga, hari tariki 18/11/2001, ubwo
wari umunsi ntarengwa, nagombaga kwicwa, kandi byari byashinzwe utugurupe
tubiri, kuburyo kamwe ni kampusha akandi kanyica. Nabibwiwe n’umwe mu
bacuze uwo mugambi, ati ntacyo dupfa, kiza amagara yawe, utagiye amaraso
yawe mubazayabazwa sindimo. Uwo munsi nibwo natorotse mpungira Uganda.

17. Ntibabashije guhita bumva imihungire yanjye, babanza kumfungirana
ahantu (muri CMI : Chieftaincy of Military Intelligence) bambwira ko ari
umutekano wanjye, ariko nasanze kwari ukunyigaho gusa. Iyaba ari umutekano
wanjye gusa, ntabwo bari kumvana aho bari barampishe. Ahubwo, aho bamenyeye
neza koko ko nahunze mpigwa nibwo bandetse ngo nshake aho nibera hampaye
amahoro. Nasanze muli Uganda ntabasha kuhaba kubera ko inzego z’iperereza
z’u Rwanda zihakorera kurusha ngirango n’iza Uganda ubwazo. Ikindi hari
benshi bahashimuswe bagezwa mu Rwanda bakaba tortured, bakicwa nabi. Nibwo
nafashe inzira yo gukomeza ubuhunzi bwanjye. Ubu nageze aho mbasha kuvuga
amarorerwa yakozwe na General Major Paul Kagame, n’agaco k’abicanyi
yishyize impande n’impande. Nashatse kwongera izi mpamvu zo guhunga kwanjye
ku buhamya kugira ngo humvikane akaga umusirikare wa APR utaremeraga gukora
ibyo Kagame ashaka, ukuntu yahigwaga benshi muli bo bakaba baranishwe.
Bityo, buhoro buhoro, ikosa ryo gufata abasirikare bose b’abatutsi nk’abicanyi
bizagenda bishira mu myumvire ya benshi.

General Kagame yakoze amarorerwa, agomba kubiryozwa

A. Ndabanza mvuge uko muzi:

18. General Major P. Kagame, muli kamere ye, atandukanye n’abandi bantu.
Agira umujinya w’umurandura nzuzi, umwe umufata akanagera aho amenagura
ibintu mu nzu. Ni umuntu utavugirwamo narimwe, icyo avuze ntaburyo nabuke
aguha bwo kuba wagira icyo wongeraho. Nabanye nawe, nta nama agirwa, icyo
ategetse ni icyo. N’iyo ahamagaye abantu ngo baze mu nama, ntayo bakora
uretse kubabwira ibyo yapanze gusa, sinzi niba iyo ari inama. Kagame,
akunda kwica cyane, kuburyo iyo umwe mubamuba hafi avuze ati naka ko twumva
atavuga byiza Afande? Ibyo birahagije, igisubizo ababaza icyo barindiriye
ngo bice icyo kijinga?

19. Kagame abasha kumara ukwezi ataraseka na rimwe, arara amajoro, atukana,
ashihurana. Ntawe adakubita, uwariwe wese iyo ahamagawe iwe, aza atitira,
keretse abatoni be ba hafi nka General Kabarebe. Ubundi abandi kugeza no
kuli ba Col Ndugute yarakubitaga tukumirwa. Akunda cyane kumena amaraso,
kuko njye iminsi yose nabanye nawe, byaramuzinduraga, akajya no kureba aho
DMI yafungiye abantu, rimwe na rimwe akanahagarikira uko bicwa. Ndibuka
nk’ahantu i Muhura we ubwe yigiriye kuli 12.7mmAAC iri ku jeep ya escort
arasa isoko ry’abaturage. Ubwo hari mu ntambara mu 1994. Anategeka
abasirikare kubarashisha imbunda zose bafite. Biratangaje rwose kubona
umuntu wari umukuru cyane hejuru iyo, ajya kwiroha mu kwica abaturage
buzuye isoko, we ubwe akarasa aseka cyane. Guseka kwe ntibiterwa n’uko
yishimye ahubwo iyo yishe nibwo aseka.

20. Kagame akurikirana buri kantu, n’ubwo zaba patrols z’abasirikare rwose,
ibyo bavugana kuturadiyo twabo aba abumviriza.

21. Iyo afite umwanya byose arabyikurikiranira. Buri munsi, mu gitondo na
nimugoroba, atumaho ba signalors be (abakoresha amaradiyo ya Gisirikare),
agasoma za messages za gisirikare. Kenshi nawe akohereza amabwirizaye
bitanaciye ku mukuru w’ingabo. Ndashaka kwerekana ukuntu buri kantu kose
kakozwe na RPA, byanze bikunze biba byategetswe nawe. Uretse nk’ibyaha
bisanzwe by’umuntu ku giti cye, ariko ibijyanye n’imirwano byose, niwe uba
yabitegetse. N’abo afunga, cyangwa yafunze kuva na kera, bivugwa ko
bafungiwe operations, ni abatabashije gukora uko yashakaga. Ingero ni
nk’abasirikare bafungiwe ibyaha bya operations. Abo ntibaba bafungiwe ko
bishe abaturage, ahubwo baba bafungiwe ko batabashije kurigisa imirambo
yabo. Icyo kuri we nicyo cyaha, naho kwica byo, urusha abandi kwica benshi
kandi akanazimiza imirambo, uwo bidatinze aba yabaye General cyangwa
Colonel.

22. Ikintu kindi General Major Paul Kagame yisangije wenyine ngira ngo
kw’isi, ni uko igisirikare cyose yagihinduye ba maneko. Iyo hazwi 5, haba
hari abandi nka 20 batazwi. Kandi bose bafite inzira ziciye ahandi
bakamugezaho amakuru. Ni umunyamayeri, avanze n’ubugome buhanitse. Ntabwo
amayeri ye ajya ashira. Afite abasirikare yitoranirije akoresheje imibare
ye, kuburyo bakora akazi ko gusohoza imigambi ye nawe akabarinda
icyabahungabanya. Bose yabahinduye abicanyi, kuburyo ntanuwatinyuka
kumuvaho kuko aho bajya hose batabwa muli yombi. General Kagame ni
intabikangwa , nta mpungenge agira mu buzima bwe, akora icyo ashatse,
akanerura, akishongora cyane. Asuzugura abantu, kandi imbere ye, benshi
abita abajinga (ibicucu). Mu kazi ke General Major Paul Kagame kuva mbanye
nawe, ntiyibuka no kurya, aryama saa munani z’ijoro, akabyuka saa kumi
n’imwe. Niko abaho, asinzira gake cyane. Nta nshuti magara agira, ahinduka
nk’igicu.

B. Ndavuga bimwe mu byaha bikomeye yakoze cyangwa yakoresheje igisirikare
yayoboye kugeza ubu.

23. Yatanze amategeko yo kurasa indege yarimo ba perezida Habyarimana
Juvenal w’u Rwanda na Ntaryamira wa Burundi.

24. Narumiwe numvise yiha kubihakana. Numvise amakinamico kuli
radiyo-rwanda no muli za radiyo mpuzamahanga. Numvise abantu
b’abasiviliyani nka Minister Charles Muligande, asobanura iby’abasirikare
babaye Kigali n’abatabayeyo, avuga ngo RPA ntiyarashe indege ya
Habyarimana.

25. Reka nanjye mbivuge, njye inama ya nyuma yo kurasa indege yabaye
mpahagaze, hari kuva saa munani n’igice kugeza saa cyenda
n’igice(2.30pm-3.30pm). Ibyo ni inkuru nahagazeho, abayirashe ndabazi,
nabanaga nabo mu High command. Ni 2nd Lt Frank Nziza, na Cpl Eric
Hakizimana.

26. Ibyo si amagambo, ni ibyabaye bipangwa, bitegekwa mpagaze aho. Iyo nama
yabaye ari tariki 31/3/1994. Inama yari iyobowe na Generali Majoro Paul
Kagame ubwe. Abandi ba ofisiye bari bayirimo ni Col Kayumba Nyamwasa, Col
Théoneste Lizinde, Lt Col James Kabarebe, Major Jacob Tumwine na Captain
Charles Karamba. Niyumviye ubwanjye Paul Kagame abaza Col Lizinde raporo
y’aho ibyo yashinzwe bigeze. Niboneye kandi ubwanjye Col Lizinde ahereza
Paul Kagame ikarita y’ahantu hatoranijwe mu kurasa indege ya Habyarimana
… Ntabwo nshaka kwica iperereza ry’abarikora, naba mpaye amahirwe abo
bicanyi yo kwitegura, cyokora umunsi inkiko zakeneye ko nza kuzitangamo
ubuhamya, nzitaba mvuge akari imurore igihe cyose nzaba ntaricwa.

C. Amategeko yo kwica abaturage kuva igihe cyose nabereye mu High command,
ndi hafi ya Paul Kagame narayumvise.

27. Yatanze incuro nyinshi amategeko yo kwica abaturage benshi bashoboka.
Ibyo byabereye ahantu hose muli Byumba, Ruhengeri n’ahandi mbere ya
genocide yakorewe abatutsi. Ndetse no mu ntambara yanyuma ya 94, muli
genocide, yategetse neza mpari uko abaturage bazicwa, cyane cyane uturere
twose tw’Umutara, Byumba na Kibungo. Ibyo yabikurikiranaga nk’uwogeza
umupira. Ibyo rwose yanabikoresheje abasirikare bamurinda bwite. Ibindi
abitoraniriza ababikora ba DMI.

28. Amabwiriza yahaye ba Members ba High Command, y’uko Units zabo zizica
mu buryo bupanzwe, ibyo narabyumvaga. Ubwo hari igihe yategekaga ko indege
ya Habyarimana iraswa. Hari hamaze igihe hari inama zo kwiga igitero
cya nyuma. Nari nasigariyeho maneko mukuru Lt Silas Udahemuka wari wakoze
accident. Ntaho nari nimiriwe, byose narabyumvise. Uko yategetse ko ahantu
hose bazajya barundanya abaturage bakicwa, babanje kubabeshya ko bagiye
guhabwa ibyo kurya, cyangwa ngo baje mu nama y’umutekano, ayo mayeri yose
ayabwira ba senior officers nari mpari. Hakozwe itsembabwoko rwose
ry’abaturage, aripanze kandi arihagarikiye. Si ibyo gusa, sinzi icyo
yapfaga n’abihaye Imana, kuko nabo aho bishwe hose, baba umwe umwe, baba
benshi ikivunge, burigihe ba Cos (Commanding Officers) babaga babanje
kumubwira bamumenyesha ko aho bageze bahasanze abihayimana benshi, itegeko
rye akababwira ngo nibabice nibo bazabateza ibibazo intambara ishize.
Nanakurikiranye ikiganiro yagiranye na Lt Col Fred
Ibingira, amutegeka kwica abasenyeri n’abandi bihaye Imana b’i Kabgayi.
Nanone, nakurikiranye amabwiriza ye ategeka ko hicwa abapadiri n’abandi
bihaye Imana bavanywe ku Rwesero, bakajyanwa kwicirwa Karushya.

D. Imbarutso yo kurimbuka kw’abatutsi. Nari nshinzwe kwakira reports
zanditswe ziva hirya no hino mu Rwanda .

29. Izo reports zose zavugaga ko harimo hategurwa ubwicanyi ku batutsi,
kandi ko umunsi habonetse imbarutso abatutsi bose bazatikira, nyamara
abirengaho akora ihano. Abasirikare kabuhariwe bacu babaga batumwe mu
Rwanda imbere bose batangaga reports ko hakozwe ikosa abatutsi bashobora
gushira. Nyamara yabirenzeho abireba. Hari umusirikare numvise ashinja ko
abatutsi bazize Kagame, maze minister Muligande arabihakana, ariko se
ahubwo yabeshye iki, ko Kagame yavugaga ngo abatutsi b’indani ni ibipinga
byanze guhunga. Gupfa kw’abatutsi bo mu gihugu ntagahinda byari bimuteye,
kuko na forces zose yakoreshaga kujya kwica abaturage ahantu hose hamaze
gufatwa, iyo abongera kubandi barwana bari gukiza benshi. Yagize inyota
y’ubutegetsi yibagirwa ubwoko nawe avukamo. Nimbishobora nzifashisha
bagenzi banjye dushyire ahagaragara amarorerwa yose y’itsembabwoko Kagame
yategetse ko akorwa. Andi yo nawe yayikoreye ubwe. Narebesheje amaso yanjye
ategeka guhamba mu byobo rusange abaturage yicishije i Byumba, Muhura, Murambi,
n’uko yategetse ko abahambwe batabururwa bakajyanwa gutwikirwa hirya no hino
mu gihugu. Kenshi byabereye Gabiro, Nasho, Nyungwe, Masaka, Kami, Gitarama mu
Kigo cya gisirikare,n’ahandi henshi nka Mukamira n’ahandi. Hari n’abapakirwaga
ama kamyo,bakajyanwa hamwe muli aho mvuze hejuru.

E. Yateje intambara zigwamo inzira karengane nyinshi nyuma ya 1994.

30. Uretse kandi n’intambara yo kuva mu 90-94, yanateje izindi hirya no
hino nka Zaïre incuro ebyiri, na n’ubu agikomeje.

31. Yategetse kandi abasirikari be, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, n’abandi
bayobozi bakuru mu ngabo, kurimbura abahutu muli Ruhengeri na Gisenyi.
Nabonesheje amaso yanjye ibibunda bya rutura, za kajugujugu za gisirikare,
zirashishwa abaturage, bazizwa ibyaha byakozwe n’abacengezi. Kenshi
bikanaba urwitwazo abo bacengezi batanahageze, cyangwa bamaze kwiruka
baneshejwe. Nyuma yaho, hagatangwa amabwiriza yo kwirara mu baturage,
bakicwa urubozo.

32. Ntiyagarukiye aho, kuko n’abo mu bwoko bw’abatutsi b’abagogwe
n’abanyamulenge bose yarabatikije, byose kugirango inyungu ze zo kwiba
Zaïre zikomeze zigerweho. Kubivuga mu magambo nk’aya bigaragara ko
byoroshye, ariko yakoze ihano, yamarishije imbaga y’abanyarwanda
n’abanyekongo, kandi amoko yose. Ibi nabyo nzafatanya n’abandi biyemeje
kumushyira kukarubanda, twandike ibyo tuzi byose, kuko niba turi Inkotanyi,
nta kibi cyakozwe nabamwe mulizo tutazi. Abantu bitegure ko ibyaha byose
byakorewe ku butaka bw’u Rwanda na Zaïre bizajya ahagaragara. Bizaba isomo
kuri benshi, kuko ikibi uragihishira, ariko cyo nticyihisha.

33. Ndanaboneraho kubwira abandi nabo barwanya leta iriho, ko bagomba
guhagarika impamvu zose zituma abaturage bapfa bazizwa inyungu za politiki
bo batanazi. Buri munyarwanda amenye ko uko amarorerwa ya Paul Kagame
atangiye kujya ahagaragara nyuma y’imyaka cumi n’ine atangiye, ni isomo ko
n’abakora bibi ubu, batazatinda gushyirwa ku karubanda, bakazashyikirizwa
inkiko. Ese bibamariye iki gushimishwa no kwica, no kwicisha abanyarwanda,
maze nabo bakazafatwa bagasazira mu minyururu?

F. Kwanga no kubuza gutabara abatutsi bari mu kaga muli 1994.

34. Ntabwo nanone nakwibagirwa akaga gakomeye Paul Kagame yataye mo
abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, abavandimwe basangiye amaraso, bamwe
akabiyicishiriza, abandi akabateza interahamwe zikabarimbura, akabuza
n’abari kubatabara. Ibyo na n’ubu, ntabwo yabiretse, kuko uko yakoze ayo
makosa ku batutsi bo mu Rwanda, niko arimo anabikora ku batutsi
b’abanyekongo. Ese ubwo bwoko bw’inyakamwe mu gihugu gituwe n’amoko magana,
arabateraniriza iki, ngo bazabe abanzi b’igihugu cyose, bahigwe na buri mu
nyekongo? Ese iyo ni ineza kuba tutsi koko? No mu Rwanda, ntakindi akora
cyiza kitari guteranya abanyarwanda, abeshya ko yunga ku gahato. Ibyo
akora, bizongera bivemo kurimbuka kw’abanyarwanda, kandi abatutsi nitwe
tuzahashirira kurushaho, kuko n’ubundi dusigaye turi mbarwa. Ndamwamagana
rero nivuye inyuma, nasigeho gukomeza kutwica, kutwicisha, no kutugira
amaturufu arisha aho agiye gukina politics ze. Nareke abanyarwanda
n’akarere kose bagire amahoro. Nkuko nakomeje kubivuga
hejuru, njye na bagenzi banjye bagize ubutwari bwo kwitandukanya
n’igisirikare gikoreshwa amarorerwa ku nyungu y’agaco k’amabandi
n’abicanyi, tuzagerageza gukusanya ingufu zacu, twandike, kandi tuvuge mu
buryo burambuye neza, amarorerwa yose yakorewe abanyarwanda, ategetswe,
ahagarikiwe, cyangwa abwirijwe na General Major Paul Kagame. Nirinze
kwandika ibibazo bijyanye na politiki, uko akandamije igihugu ababindusha
bazabivuga ariko nanjye igihe nzaba mbishoboye ntibizambuza kuvuga ibyo
niboneye.

35. Nzi neza ko ikibazo umuntu wese uzabona iyi nyandiko azibaza, ari
impamvu umuntu nkanjye w’umututsi waturutse Uganda, bikaba binavuga ko
dutoneshejwe yemera kuvuga amabanga nk’aya.

36. Kuri jye si amabanga ahubwo ni amarorerwa. Hari benshi, babonye aho
bavugira nabo bavuga nk’ibi ariko nta muntu uri mu Rwanda n’umwe watinyuka
kuvuga ububi bwa Genaral Major Paul Kagame haba mu Rwanda cyangwa mu gi
hugu cya Afurika ngo areke kwicwa. Kuba mbashije kubivuga ubu ni uko mbonye
aho mbivugira. Sinirengagiza ingaruka umuryango wanjye uzagira, bazicwa
cyangwa bazatotezwa. Niyemeje kubivuga kuko kutabivuga ni ugukomeza
kumarisha ku maherere imbaga y’abanyarwanda batabarika. Icyifuzo cyanjye ni
uko amahanga yahagarika gushyikira General Major Paul KAGAME mu kwicisha
abantu hejuru y’inyungu ze bwite n’agaco k’abantu akoresha byose akaba
abyitirira abatutsi.

Norway, 05/07/2004

2nd Lt Aloys RUYENZI

(Signed)

Contact : [email protected]