Lt Col Nyirihirwe Emmanuel yarokotse igitero cya FLN ahitwa Ruheru muri Nyaruguru

Lt Col Emmanuel Nyirihirwe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018 aravuga ko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere taliki 13 kanama 2018 ingabo za FLN ku nshuro ya gatatu zagabye igitero mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.

Iki gikorwa cyabereye imbere y’isoko rya Gatunda, ahitwa ku Munyari, kuri uyu wa 13/08/2018, ahagana saa yine na 45 za nijoro.

Ingabo za FLN zasakiranye n’ingabo za RDF zigera kuri 30 zari muri patrouille ya nijoro nk’uko tubitangarizwa na bamwe mu bayobozi ba FLN ndetse bigashimangirwa n’abaturage batuye hafi aho.

Ngo ingabo za FLN zari zabiteguye kuko zari zifite amakuru nyayo y’uko RDF zikunda kunyura aho hantu, zazigabyeho ibitero. Abagera kuri batandatu mu ngabo z’u Rwanda bahise bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka.

Ingabo za RDF ntabwo zamenye ikizikubise kuko zitashoboye no kurasa isasu na rimwe kubaziteye. Ahubwo umuturage wari hafi aho arimo ataha iwe niwe watubwiye ko yumvaga ingabo ziboroga izindi ziniha zihamagara afande ngo nazitabare, uwo muturage kandi yakomeje kumva icyombo cyasamiraga gihamagara ariko ntihagire uwitaba. Nka nyuma y’iminota 3 n’itanu niho abazanzamutse bashoboye kurasa udusasu duke, nabwo batazi aho barasa n’uwo barasa. Ku ruhande rwa FLN nta kibazo cyahabaye, ingabo zari mu gikorwa zahise zisubira mu birindiro byazo nk’uko bitangazwa na bamwe mu ngabo za FLN twashoboye kuvugana

Muri iyo mirwano biravugwako FLN yateye ibisasu 2 ntezwantoki bya grenade n’ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa rocket (RPG).

Nyuma yo kumenya ko ngo umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Lt. Col Emmanuel Nyirihirwe hamwe n’abandi bayobozi b’ingabo, aba gisivile n’abapolisi barimo banywera mu gasentere ka Gatunda, mu murenge wa Ruheru, ingabo za FLN zashatse kubagabaho igitero.

Ingabo za FLN zahisemo aho gutera mu kabari ahubwo gutegera ingabo z’u Rwanda aho ku Munyari, ahantu hitaruye, mu rwego rwo kwanga ko imirwano ibera mu centre ya Gatunda rwagati, igahitana abaturage benshi b’inzirakarengane dore ko umugoroba wo ku wa mbere aho mu Gatunda hakunze kuba hagaragara abantu benshi batandukanye baba baje kurema isoko, bagatinda gutaha bakiri mu bunywero.

Nyuma yaho icyo gitero kibereye,ingabo z’u Rwanda zazindutse zikusanyiriza abaturage ba Gatunda aho byabereye, babatera ubwoba kandi babuza gutanga amakuru, ndetse babategeka gukubura ikibuga cyaho amaraso y’ingabo zahitanywe n’icyo gitero n’izakomeretse yamenetse ariko ibimenyetso by’isazi nyinshi zihirunze byari bikigaragara.

Hari umuturage wagerageje gufotora aho byabereye ariko umusirikari ahita amushikuza téléphone ndetse bamwambika amapingu imodoka ihita imujyana ntawe uzi amarengero ye.

Na n’ubu iyo nama iracyarimo kandi ingabo z’u Rwanda ziragaragaza ishavu n’umujinya ku buryo bishoboka ko zishaka kwihimura ku baturage ni abo gutabarizwa.

Muri iyo mirwano FLN yaba yari igamije kwihimura Kuri Lt Col Nyirihirwe wavuzeko FLN ari utuntu turwaye amavunja dutambitse n’ibirenge.

Amakuru atugeraho ni uko Lt Col Nyirihirwe ngo atari ari muri ako kabari yari asanzwe agendamo ko ahubwo harimo abandi bayobozi b’ingabo, b’abapolisi n’abagisivile ngo bari basigaye bakunda kuza gutaramira muri ako kabari kugirango bereke abaturage ko umutekano ari wose muri Nyaruguru.

Ubu twandika iyi nkuru agacentre ka Gitunda ubuzima bwahagaze ingabo na polisi ni benshi bakumira ko hari umunyamakuru wahakandagira.

Iki gitero cya FLN kije gikurikira icyabaye kuwa gatandatu mu murenge wa Muganza.