Lt Col Rugigana asanga gushyira urubanza rwe mu muhezo ari itekinika

Col Rugigana Rugemangabo murumuna wa Gen Faustin Kayumba Nyamwasa aravuga ko gushyira urubanza rwe mu muhezo bigamijwe guhisha icyo yita itekinika mu rubanza rwe

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza mu muhezo Col Rugigana Rugemangabo ku byaha byo kuvutsa igihugu umudendezo. Uyu murumuna wa Gen Faustin Kayumba Nyamwasa aravuga ko bizamugiraho ingaruka kuko asanga yagombye kuburanishirizwa mu ruhame.

Lt Col Rugigana Rugemangabo yagejejwe ku rukiko rw’ikirenga ari mu modoka ya gisirikare ifunze hose itwara abafungwa kandi arinzwe bikomeye.

Bitandukanye no mu iburanisha ryabanje ku bujurire mu rukiko rw’ikirenga kuri uyu wa Mbere uyu murumuna wa Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yinjiye mu cyumba cy’urukiko ari mu mpuzankano n’impeta za gisirikare agenda acumbagira arinzwe n’abakuriwe n’ufite ipeti rya majoro.

Umucamanza yamusomeye umwirondoro we n’ibyaha aregwa, maze Col Rugigana yongera kumubwira ko kubera ikibazo cy’uburwayi atumva neza ibivugirwa mu rukiko, anasaba ko aho bibaye ngombwa yajya aburana yicaye. Ni uburwayi avuga ko bukomoka ku gufungirwa ahantu habi.

Umucamanza yamubwiye ko ibindi byumba by’urukiko yakabaye yifashisha byabonekamo indangururamajwi byose byarimo bikoreshwa. Maze akajya agerageza kuvuga cyane kugira ngo uregwa abashe kumva.

Capt Faustin Nzakamwita uhagarariye ubushinjacyaha mbere yo kugira icyo avuga ku miterere y’urubanza yabanje kwibutsa umucamanza ko kubera imiterere y’ibyaha arega Col Rugigana ku mpamvu yita iz’umutekano w’igihugu , urubanza rwabera mu muhezo nk’uko byagenze mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Col Rugigana yahise yaka ijambo maze avuga ko ubusabe bw’umushinjacyaha atari itegeko. Yavuze ko urubanza ari ihame ko rubera mu muhezo igihe bigaragara ko nta rengayobora ryabayeho.

Ati “Na kera abazungu bataraza imanza zaberaga ku karubanda. Ati niba narakoze ibyaha bikomeye koko nk’uko babindega nibigaragarizwe rubanda.

Mu mvugo yumvikanisha uburakari uyu murumuna wa Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yabwiye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga ati uru rubanza murumaranye imyaka itandatu muri iyi nzu nararujuririye nta butabera. Ati “ Hari izindi manza zikomeye za politiki n’iz’abandi basirikare bakuru ziruta urwanjye zabereye mu ruhame.”

Yumvikanye yikoma umushinjacyaha wa gisirikare mu mvugo yabwiye umucamanza agira ati “Ibyo bintu avuga byo gusaba umuhezo ni ugutekinika, ni ugushaka guhisha amakosa yabaye ngo atamenyekana. Ati baranyihereranye barambeshyera muri dosiye yabo nta kintu kirimo bashingiraho banshinja, ati ni dosiye bakoze nyuma y’amezi atandatu mfunzwe.”

Ni imvugo nayo yarakaje Capt Nzakamwita ku ruhande rw’ubushinjacyaha maze na we yikoma Col Rugigana ko atandukira. Ati “Aratandukira , arasa n’ushaka kugira abandi bantu atuma kuruta kubwira inteko imuburanisha”.

Col Rugigana na we yahise asubirana ijambo abwira urukiko ko yaba amategeko u Rwanda rugendera ndetse n’amategeko mpuzamahanga atapfa kwemera gushyira urubanza mu muhezo. Ati ubundi se ko urubanza rwarangiye ikiburanwa ari ubujurire ni kuki rutajya mu ruhame.? Yavuze ko kurushyira mu muhezo bizamugiraho izindi ngaruka atasobanuye.

Me Gaudeffrey Butare umwunganira mu mategeko na we yavuze ko atabona impamvu ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo. Yavuze ko kuba umushinjacyaha asaba umuhezo mu magambo ubwabyo bidahagije yagombye no kuba agaragaza ibindi bimenyetso bifatika.

Byatumye Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga abaza ubushinjacyaha niba hari iyindi mpamvu yihariye ikora ku mutekano w’igihugu yatuma koko urubanza rubera m u muhezo.

Capt Faustin Nzakamwita yasubije ko impamvu ihari koko ariko ko uruhande bahanganye muri uru rubanza rwirengagiza iyo mpamvu.

Mu magambo make yavuze ko Col Rugigana aregwa imikoranire n’umutwe wa FLDR ubarizwa muri repubulika ihararnira demokarasi ya Kongo udacana uwaka n’ubutegetsi w’u Rwanda; n’indi mikoranire n’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Bityo rero ngo ibyo ni byo urundi ruhande rwifuza ko uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yaburanira mu ruhame bidakwiye.

Col Rugigana yahise yongera yaka ijambo abwira urukiko ko afite ibihamya ko urubanza rwe rurimo ibiremekanyo mu Rwanda byahawe imvugo yo gutekinika cyangwa ibitekinikano.

Byateye urukiko kwiherera rusesengura ibivugwa n’impande zombi maze nyuma y’iminota ibarirwa mu icumi umucamanza agaruka yanzura ko kubera imiterere y’urubanza n’ibyaha Col Rugigana aregwa byo kuba yarakoranye n’abarwanya ubutegetsi buriho urubanza rugomba kubera mu muhezo.

Yavuze ko kuba urubanza rubera mu muhezo bitanyuranyije n’amategeko kandi ko bitabangamira uburenganzira bwo kwiregura kuri Col Rugigana. Maze ahita ategeka ko abandi bose bitareba bahita basohoka mu cyumba cy’iburanisha.

Col Rugigana Rugemangabo yafashwe mu 2010. Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwamureze ibyaha bitatu. Ni icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho biciye mu nzira y’intambara, gukwirakwiza impuha zigamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda no gukwirakwiza intwaro no gukorana n’umutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo udacana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni ibyaha byose ahakana yivuye inyuma akavuga ko ari ibihimbano birimo icyo yita gutekinika kandi bimwe muri byo bisa n’ibyo mukuru we General Faustin Kayumba Nyamwasa usigaye abarizwa muri Afurika y’epfo na we yarezwe ndetse inkiko zimucira urubanza adahari zimuhanisha gufungwa imyaka 24.

Col Rugigana mu 2012 urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha bibiri icy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho binyuze mu nzira y’intambara n’icyo gukwirakwiza impuha zigamije guteza imvururu/ imidugararo muri rubanda. Rwamuhanishije gufungwa imyaka icyenda maze arakijuririra.

Mu rubanza ku rwego rwa mbere rwaberaga mu muhezo, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwamusabiye guhera mu munyururu na bwo bwahise bujuririra icyemezo cy’umucamanza buvuga ko igihano cyahawe Col Rugigana ari gito. Ni ukuvuga ko kuri iyi nshuro umucamanza mu rukiko rw’ikirenga agomba kumva ubujurire ku mpande zombi n’impamvu za buri ruhande.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru kuri uru rubanza ruri mu muhezo ntitwari twakamenye itariki ya nyayo ruzasubukurira.