Lt Gen Karenzi arashinjwa no kugira uruhare mu rupfu rw’abaturage b’u Bwongereza na Canada!

    Photo (Padiri Guy Pinard wishwe arimo gusoma missa muri Paruwasi ya Kabuhanga)

    Mu Rwanda ubu abaturage basutswe mu mihanda ngo bamagane ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake aho barimo kwigaragambiriza imbere y’Ambasade y’Abongereza ku Kacyiru, uko bigaragara bahereye kubo Leta ya FPR yakamiye nk’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling waje hanze kuvugana n’abigaragambya yabakuriye inzira ku murima ababwira ko iwabo bitameze nko mu Rwanda ho ubutabera bwigenga ko ntacyo Ubwongereza bwakora ko ikibazo kireba Espagne iki akaba ari nacyo gisubizo yahaye abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nabo bamusabaga gufungura Lt Gen Karenzi nk’aho ari we wamufunze. Bamwe mubigaragambya bagize bati: “Turashaka ko bamurekura, nibatamufungura turara hano, bamufunga ukwezi, bamufunga umwaka turi hano mpaka tuzahaguma, ntituzava hano mpaka Karenzi wacu afunguwe, niba bashaka abanyabyaha nibafate abakoze Jenoside bari mu Bwongereza.”

    Ugereranyije ariko n’ibya Lt Col Rose Kabuye ubu abantu baracyari bakeya kereka imyigaragambyo niza gukazwa bitewe n’icyemezo gishobora gufatwa n’abacamanza b’Abongereza kuri uyu wa kane dore ko n’abashyigikiye Leta ya FPR bateganije kwigaragambiriza hanze y’urukiko rwa Westminster Magistrates Court i London kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena 2015 mu gihe Lt Gen Karenzi azaba ari imbere y’abacamanza. Muri Kigali harazenguruka imodoka ziriho indangururamajwi zisaba abaturage kwitabira imyigaragambyo simusiga izaba  kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena 2015!

    Aha umuntu yakwibaza impamvu igihe Lt Gen Karenzi yafungwaga mu 2010 azira agasuzuguro (karimo no kuryamana n’umugore wa mugenzi we Lt Gen Nyamvumba) aba bagiye mu mihanda batahagurutse ngo bajye mu myigaragambyo.

    Ku ruhande rwa Politiki ho Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu nyinshi dore ko binuganugwa ko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nyuma yo kwihenura ku Bongereza yahebeye urwaje agafata inzira igana i London gutera icyokere abategetsi b’u Bwongereza ngo arebe ko barekura Lt Gen KK.

    Naho Ministre Johnston Busingye we yasubitse urugendo yagombaga gukorera i Madrid rwari rusanzwe ruteganijwe mbere y’uko ibi byose biba.

    Umukozi muri Ministre y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Bwana Olivier Nduhungirehe we yagerageje gusenya ibirego byatanzwe n’abacamanza ba Espagne akoresheje itangazamkuru.

    Naho Dr. Bizimana Jean Baptiste uyobora komisiyo yo kurwanya Genocide mu Rwanda we aremeza ko ibyaha bishinjwa Lt Gen Karenzi Karake byo kwica abanya espagne atari byo kuko ngo bishwe n’interahamwe n’abacengezi!

    Muri iyi nkubiri ntabwo inshuti za Perezida Kagame zasigaye kuko uwitwa Andrew Mitchell (uzwi kuba yararekuye imfashanyo yari yahagaritswe ku Rwanda kubera ikibazo cya M23 mbere yo kuva ku mwanya w’ubuministre) yatangaje ko ifatwa rya Lt Gen KK rifitwe imvano za politiki.

    Mu gihe uburanira abanyaEspagne batakaje ababo, umunyamategeko Jordi Palou-Loverdos avuga ko bafite ibimenyetso bifatika by’uko Lt Gen Karenzi yagize uruhare rukomeye mu gutegura iyicwa ry’abanya Espagne, ku ruhande rw’u Bwongereza havutse ikindi kibazo kuko mu gihe abayobozi bamwe b’u Bwongereza babuze uko bifata kubera ikimeze nk’ubucuti bari bafitanye n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame hatangiye kuzamuka amajwi asaba ko urwego rw’ubugenzacyaha mu Bwongereza Scotland Yard rwakora iperereza ngo rurebe niba Lt Gen Karenzi Karake ntaho ahuriye n’urupfu rw’abongereza babiri, Graham Turnbull na Chris Mannion biciwe mu Rwanda n’ingabo za FPR.

    Si mu Bwongereza gusa kuko no muri Canada naho harimo harazamuka amajwi ko Lt Gen Karenzi Karake yabazwa urupfu rw’abanyekanada babiri biciwe mu Rwanda ari bo baPadiri Claude Simard wicishijwe inyundo n’abasirikare ba FPR na GUY PINARD wo muri Paruwasi ya Kampanga wishwe n’umukozi wa DMI ubwo yasomaga misa mu 1997 kimwe n’abandi banyamahanga benshi bagiye bicwa akenshi bazira ko bari babonye ubwicanyi bwakorerwaga abahutu maze bakicwa ngo batavuga ibyo babonye cyangwa ngo bigerekwe ku bacengezi.

    Ubu biravugwa ko imiryango y’abanyespagne bishwe na FPR hagati ya 1994 na 2000 yanditse urwandiko yishimira ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse banasaba abayobozi b’igihugu cyabo ngo bashyiremo ingufu azazanwe kuburanishwa muri Espagne.

    Marc Matabaro

    24.06.2015

    Email: [email protected]