Lt Gen Kayumba yagiye kwisobanura mu buyobozi bw’Afrika y’Epfo

    Nyuma y’aho bitangajwe ko ubuyobozi bw’igihugu cy’Afurika y’Epfo bwahaye gasopo Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya bubasaba kudakora ibikorwa bya politiki nyuma y’amagambo Lt Gen Kayumba Nyamwasa yabwiye ikinyamakuru cyo muri Afrika y’Epfo kitwa City press, Lt Gen Kayumba yabwiye BBC Gahuza Miryango ko atabujijwe gukora politiki.

    Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2012 Lt Gen Kayumba yagiye kwisobanura mu butegetsi bw’Afrika y’Epfo ngo bwababajwe n’amagambo yabwiye ikinyamakuru City Press ngo arwanya Leta y’u Rwanda kandi ari ku butaka bw’Afrika y’Epfo nk’impunzi.

    Yavuganye na BBC yamubajije niba agiye guhagarika gukora politiki irwanya ubutegetsi bw’i Kigali. Lt Gen Kayumba yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’interuro yakoreshejwe n’ikinyamakuru City press idahuye nk’uko yari yavuze.
    Icyo kinyamakuru kigira kiti: ”The cofounder of a new political movement admitted, however, to plotting the overthrow of Kagame from his South African hideout.”

    Lt Gen Kayumba yavuze ko nta kintu agambanamo nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga ngo ibyo akora byose abikora kumugaragaro ngo ntabwo waba ugambana ngo ujye kubivuga mu binyamakuru. Ku bijyanye no kuvuga ngo gukuraho Kagame yavuze ko bisobanuye neza muri icyo kinyamakuru aho yavuze ko hazakoreshwa inzira y’amahoro.

    Ikibazo kindi n’ikijyanye n’amategeko ngo Lt Gen Kayumba yayaganiriyeho n’abayobozi b’Afrika y’Epfo ngo amategeko y’Afrika y’Epfo n’aya HCR yemerera umuntu w’impunzi gukora politiki mu gihe iyo politiki ayikora mu nzira y’amahoro atari mu nzira y’intambara cyangwa iterabwoba ngo nta kindi kibazo cyabaye uretse icyo kinyamakuru City Press cyanditse amagambo yateye urujijo.

    Marc Matabaro

    Comments are closed.