Lt Gen Kayumba yarangije gutanga ubuhamya mu rukiko

Kuri uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2012, nibwo Lt Gen Kayumba Nyamwasa yitabye urukiko rw’i Johannesburg aho yabazwa n’abunganira abaregwa ku munsi wa 4 mu rubanza ruregwamo abagabo 6 bakekwa kuba baragize uruhare mu mugambi wo gushaka kumwivugana mu mwaka 2010 ubwo yari amaze guhunga u Rwanda.

Mu minsi yabanje muri iki cyumweru, ababuranira abaregwa bahase Lt Gen Kayumba ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’imirimo yakoze mu Rwanda. Ibyo bibazo ibyinshi byari bimeze nko kwigiza nkana ndetse bigaragara ko ntaho bihuriye n’igikorwa cyo gushaka kwica Lt Gen Kayumba cyaburanwaga muri urwo rubanza. Byageze aho Lt Gen Kayumba yanga gusubiza bimwe mu bibazo ndetse n’umucamanza abaza niba baje kumva amateka yose y’u Rwanda kuko atabonaga aho ibyo bibazo bihuriye n’urubanza.

Umwe mu bunganira abaregwa yashatse kwerekana ko Lt Gen Kayumba ari umuntu w’umugizi wa nabi ushakishwa n’ubutabera bw’ibihugu 3, u Rwanda, Espagne n’ubufaransa kandi ngo ibyo bihugu byose bikaba byarasabye ko Afrika y’Epfo yamwohereza kuburanira muri ibyo bihugu.

Kuri uyu wa gatatu bwo abunganira abaregwa bemeje ko Lt Gen Kayumba yivuguruje mu mvugo ze ubwo ubwa mbere ngo yavugaga ko yarashwe isasu rimwe ahandi akavuga ko harashwe amasasu atatu. Mu kwisobanura Lt Gen Kayumba yasonanuye ko isasu rimwe ari ryo ryamuhamije ayandi 2 n’igihe yarwaniraga imbunda n’uwashakaga kumurasa ntabwo yamufashe kugeza aho imbunda ikwama.

Abunganira abaregwa kandi bavuze ko bifuza ko umugore wa Lt Gen Kayumba, Madame Rosette Kayumba yahamagarwa mu rukiko ngo kuko ngo hari ibyo yabwiye abakoraga iperereza bivuguruzanya.

Kuri uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2012, abunganira abaregwa bamubajije ukuntu azi uwamurashe bakibaza niba atari police yaba yareretse Lt Gen Kayumba amafoto y’uwo muntu. Lt Gen Kayumba mu kwisobanura yavuze ko uwo muntu yamubonye inshuro 2 zose, ubwa mbere igihe yamurasaga isasu rya mbere n’ubwa kabiri igihe Lt Gen Kayumba yari yasohotse hanze y’imodoka undi akazenguruka imodoka akahamusanga aje kumurasa bakarwanira imbunda igakwama, mu gihe undi yakuragamo icyuma Lt Gen Kayumba yashoboye kwirukira mu nzu.

Abacamanza bavuze ko Lt Gen Kayumba arangije gutanga ubuhamya mu rukiko ndetse urukiko rwasanze atari ngombwa ko Madame Rosette Kayumba agomba guhamagarwa mu rukiko nk’uko abunganira abaregwa babishakaga.

Marc Matabaro