Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari amaze iminsi mu buroko

Lt Gen (Rtd) Ceaser Kayizari

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru amaze iminsi agera kuri The Rwandan aravuga ko Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari amaze iminsi yaratawe muri yombi ariko ntabwo byigeze bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hatamenyekana neza icyo Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari yaba yarazize ariko uwahaye amakuru ubwanditsi bwacu yatubwiye ko hakekwa ko uyu mugabo wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya umaze n’iminsi mike asezerewe mu gisirikare yaba yaragaragaje kutishima ku buryo butishimiwe n’abantu bamwe.

Nabibutsa ko mu myaka yashize Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari yigeze guhura n’ingorane ubwo yafatwaga nk’umurakare agashinjwa kugira imyifatire mibi irimo n’ubusinzi bukabije, ku buryo yagize amahirwe abantu bakamugira inama yo kujya gusaba imbabazi kwa Perezida Kagame amazi atararenga inkombe.

Bivugwa ko Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari yagiye gusaba imbabazi afite ubwoba bwinshi ko ibye byarangiye ku buryo hari abavuze ko yakuyemo imyenda agasaba imbabazi yigaragura hasi nk’umwana aboroga imbere ya Perezida Kagame icyo waciye inkoni izamba akamubabarira.

Major Gen Mubarakh Muganga

Undi bihwihwiswa ko nawe ari mu bibazo ni Major General Mubarakh Muganga bivugwa ko afungishijwe ijisho (afungiye iwe mu rugo) ngo azira kutishimira ko abandi babazamuye mu ntera mu minsi ishize we ntagire icyo ahabwa.

Abakunze guhurira n’umwe mu bafasha ba Major Gen Mubarak Muganga (dore ko afite benshi) witwa Bébé Kamuzinzi Mubarakh ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook bahamya ko muri iyi minsi atakigaragaza amashagaga dore ko mu minsi yashize bivugwa ko we n’igikundi cy’abandi banyarwandakazi bavuga ko bashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda bidasubirwaho bagaragazaga imyitwarire y’urugomo n’ubushizi bw’isoni bibasira uwo ari we wese bakekaga kutabona ibintu kimwe nabo.