Lt Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko atari “umuginga”

Lt Joel Mutabazi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019 urukiko rw’ubujurire i Kigali rwapfundikiye urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi na bagenzi be. Kuri uyu munsi ijambo ryahawe Lt Joel Mutabazi wakoresheje amagambo akomeye mu rukiko.

Mwakurikira inkuru irambuye y’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika i Kigali:

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri rwapfundikiye urubanza Lt Joel Mutabazi areganwamo na bagenzi be ku byaha by’iterabwoba birimo no kugambirira kwivugana umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Uyu wari mu barinda umukuru w’u Rwanda asoje avuga ko abamushinja barimo n’abavandimwe be bakoreshejwe n’ubushinjacyaha mu kumuremera ibyaha. Yahamijwe ibyaha umunani ahanishwa gukatirwa igifungo cy’ubuzima bwe bwose. Asaba urukiko gushyira mu gaciro rukamurenganura ibyaha byanamuhama akababarirwa.

Lt Mutabazi avuga ku mikoranire ya Demob Kalisa na Ngabonziza n’umushinjacyaha yarakaye cyane maze urukiko rumusaba gutuza. Yavuze ko ku itariki ya 28/05 umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yagiye muri gereza bafungiwemo atumiza Kalisa na Ngabonziza abasaba gushinja Mutabazi.

Lt Mutabazi avuga ko bavuye kubonana Kalisa yabimubwiye ko umushinjacyaha yabizeje ko nibamara kumuzirikaho ibyaha bazimurirwa muri gereza ya gisirikare ya Mulindi we agasigara I Kanombe yita “mu kuzimu” kuko ari we bashaka gusa. Avuga ko abamushinja bamubwiye ko nibagera ku Mulindi bazafungurwa kubw’imbabazi z’umukuru w’igihugu.

Imbonankubone Mutabazi Yashinje umushinjacyaha ko no kuri uyu wa Mbere yahamagaye abo bagabo babiri mbere y’uko iburanisha ritangira abibutsa ibyo bagomba kuvuga. Lt Mutabazi avuga ko yegereye umushinjacayha amubaza agira ati “ariko se affande dupfa iki?”

Gusa yishinganishije mu rukiko ko aya magambo adasanzwe avuga ashobora kumugiraho ingaruka. Yavuze ko iyo ageze muri gereza bamukubita bamushinja ko amagambo avuga mu rukiko agamije guharabika ubutegetsi.

Capt Nzakamwita umushinja avuga ku byo aregwa byo gukoresha bamwe mu bafungwa mu guhimbira Mutabazi ibyaha yabyise inkuru z’impimbano avuga ko urwego ahagarariye rutazaca urubanza.

Yemeye ko mbere y’iburanisha ryo kuwa Mbere yavuganye n’abaregwa ndetse na Mutabazi arimo kandi koko ko Mutabazi yamubajije ibyo kumugerekaho ibyaha. Umushinjacyaha avuga ko nk’urwego badashobora kugirana n’abaregwa amasezerano yo kubababarira.

Umushinjacyaha yasabye urukiko kugumishaho ibyaha n’ibihano Lt Mutabazi yakatiwe kuko ngo n’ubwo asaba kugabanya ibihano nta myitwarire myiza yagaragarije urukiko ngo ruzayishingireho.

Lt Mutabazi asoje atavuze ibyo yakunze kwirinda yanga ko byateza umutekano muke ku gihugu. Yari yarakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose we na Joseph Nshimiyimana. Abandi bose barindwi baremera ibyaha bagasaba imbabazi. Icyemezo kizasomwa ku itariki ya 04/10 uyu mwaka. Ni icyemezo kizaba kitajuririrwa.