Lt Joel Mutabazi yakatiwe burundu!

Lt Joel Mutabazi

Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare maze nawe ahita azikuraho ako kanya, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC. Naho MUREKEYISONI Dativa na NIZIGIYEYO Jean De Dieu bagirwa abere.

Uru rukiko rwamaze umwanya urenga amasaha 7 rusomera abaregwa ibyaha bashinjwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bwabo. Wongeyeho kandi n’ibihano bari basabiwe.

Birangiye nibwo urukiko rwasomye ibyaha bahamijwe rwabahamije umwe umwe ndetse n’ibihano bahawe. Lt joel MUTABAZI waherewe ho yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse no kwamburwa impete za gisirikare, maze nawe n’agahinda kenshi afata amapeti ayavanamo ayahereza abasirikali bari bashinzwe umutekano aho mu rukiko arangije asabira umugisha abacamanza abwira abari hafi ye ko n’ubundi yaje azi imyanzuro iribufatwe gusa abwira urukiko ko ajuriye.

Bagenzi be barimo NSHIMIYIMANA Joseph nawe yagenewe gufungwa burundu. Demobe KALISA Innocent ahanishwa gufungwa imyaka 25, NGABONZIMA Jean Marie Vianney akatirwa imyaka 15, NIBISHAKA Cyprien akatirwa imyaka 25, IMANIRIHO Barthazar azafungwa imyaka 10, NDAYAMBAJE Aminadab akatirwa imyaka 15, NIZEYIMANA Pelagie nawe yakatiwe imyaka10, cyo kimwe na NUMVAYABO Schadrack nawe wahawe imyaka 10, MAHIRWE Simon Pierre ndetse na NIMUSABE Anselme bakatiwe gufungwa imyaka 5, mu gihe MUTAMBA Eugene yakatiwe amezi 8, murumuna wa MUTABAZI witwa KAREMERA Jackson ndetse na GASENGAYIRE Diane bakatiwe igifungo cy’amezi 4. Urukiko rwemeje ko MUREKEYISONI dativa na NIZIGIYEYO Jean de Dieu bagizwe abere ndetse rutegeka ko bahita barekurwa.

Aba bose bamaze igihe kigera ku mwaka baburanira mu nkiko za gisirikare bashijwa ibyaha birimo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, gukwirakwiza ibihuha byagisha abaturage Leta, ubugambanyi bugamije kugirira nabi igihugu ndetse na Perezida wa Repubulika, ubwicanyi n’ibindi gusa kuri MUTABAZI Joel hakiyongeraho n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Aba bakatiwe bose usibye abagizwe abere ndetse n’abakatiwe gufungwa amezi abandi bahise batanga ubujurire.

Source: makuruki.com