Inyeshyamba za M23 ziravuga ko zizatera umujyi wa Goma

Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zifite gahunda yo gufata umujyi wa Goma, icyicaro gikuru cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo, ngo kugira ngo zitabare abaturage bugarijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi M23 ivuga ko bikorwa n’ingabo za Congo.

Nk’uko umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Lt Col Vianney Kazarama yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ngo niba umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Congo, ari we Perezida Kabila, adatunganyije ingabo ze, ingabo za M23 zizatabara abaturage barimo kwicwa n’ingabo za Congo buri munsi.

Umuvugizi wa M23 akomeza avuga ko bateganya gufata Goma ngo batabare abaturage ibyo bikorwa bibi by’ubwicanyi ngo bikorwa n’igisirikare cya Congo bihotera abasiviri b’inzirakarengane nibikomeza.

Abantu bagera kuri 20 bakekwa gukora ibyo bikorwa by’ubwicanyi bimaze iminsi mu mujyi wa Goma batawe muri yombi, bakaba bamwe ari abasiviri abandi ari abasirikare b’ingabo za Congo, nk’uko byatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeli 2012 na Ministre wa Congo ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu Richard Muyej uri mu ruzinduko i Goma.

Tariki ya 22 na 24 Nzeli 2012, abantu 3 barishwe abandi 4 barakomereka mu bitero by’abantu bitwaje imbunda na za grenades i Goma. Intara ya Kivu y’amajyaruguru ifite umutekano muke kuva muri Gicurasi 2012, ubwo hatangiraga intambara y’umutwe wa M23,ONU ikaba irega u Rwanda gufasha uwo mutwe.

Umukuru w’umujyi wa Goma, Nasoon Kabuya, umukuru w’igipolisi, Colonel Oscar Manosa n’imiryango itagengwa na Leta bavuga ko ibyo bikorwa by’urugomo bikorwa na M23, ariko MONUSCO yo ivuga ko ibyo bikorwa atari byinshi ku buryo byahungabanya muri rusange umujyi wa Goma cyangwa Kivu y’amajyaruguru.

Ibirindiro by’inyeshyamba za M23 biri mu birometero 30 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2012, ONU yari yasabye M23 kudahirahira ngo itere umujyi wa Goma.

Iyi myitwarire ya M23 ntabwo itandukanye cyane n’iyo ingabo za FPR zari zifite mu myaka ya za 1992-1994 aho zitwazaga umutekano muke mu gihugu ngo zibone uko zigaba ibitero zivuga ko ngo zije gutabara abasiviri. Nyuma byaje kugaragara ko abenshi bakoraga ibyo bikorwa babaga ari abasirikare ba FPR bari baracengeye mu gihugu bakaba barabikoraga ngo bahe FPR urwitwazo rwo kubura imirwano. Rero kuba bivugwa ko u Rwanda rufasha M23 nayo ikaba ishaka gukora nk’ibyo FPR yakoraga ikiri umutwe w’inyeshyamba nta gitangaza kirimo.

Ababikurikiranira hafi basanga iki gikorwa n’ubwo cyashoboka umujyi wa Goma ugafatwa, bishobora kugira ingaruka nini ku Rwanda, kuko amahanga akomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, ikindi kandi byaba ngombwa ko M23 irwana n’ingabo za ONU ibi bikaba bya ari igikorwa gisa n’ubwiyahuzi gishobora kugira ingaruka kugeza no kuba byahungabanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubwanditsi