M23 yafashe umuderevu w’indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (FARDC) bwatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017 ko hari abarwanyi ba M23 mu gace k’ishyamba riri hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.

Général Léon Mushile, umukuru w’akarere ka 3 ka gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC), mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017 yavuze ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa cyo gutabara abari mu ndege za kajugujugu 2 zahanutse byabaye ngombwa ko barwana n’abarwanyi ba M23.

Yagize ati:

« Nyuma y’aho kajugujugu zacu ebyiri zihanutse twohereje abasirikare mu gace zaguyemo, abarwanyi bayobowe na Général Sultani Makenga, bari bashinze ibirindiro mu gace kari munsi y’ikirunga cya Mikeno, bagiye gufataho ingwate abari mu ndege zahanutse«

Imirwano yakurikiyeho yaguyemo abantu 7 barimo abari mu ndege 3 n’abarwanyi 4 ba M23. Umwe mu baderevu ba kajugujugu yafashe n’abarwanya ba M23 naho ingabo za Congo zifata umurwanyi wa M23.

Uwo murwanyi wa M23 wafashwe na FARDC yavuze ko Général Sultani Makenga yaba yarakomeretse.

Aya makuru aje nyuma y’aho Ministeri y’ingabo mu Rwanda itangarije ko hari abarwanyi 30 ba M23 bahungiye mu Rwanda nta ntwaro ngo bafite bahunga imirwano na FARDC ariko uretse itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda nta banyamakuru bigeze berekwa abo barwanyi uretse ko Leta y’u Rwanda yavuze ko yaberetse umuryango utabara imbabare Croix Rouge. Aba barwanyi bahungiye mu Rwanda nyuma y’igihe gito izo kajugujugu zihanutse.

Mu gihe FARDC ivuga ko kajugujugu zayo zahanutse ku bw’impanuka hari amakuru akomeje guhwihwiswa avuga ko kajugujugu za FARDC zahanuwe n’ibisasu bya Missile by’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Special Forces) byagiye bivugwa kuva mu minsi yashize ko zifasha abarwanyi ba M23 mu mirwano.

Frank Steven Ruta

2 COMMENTS

  1. Uburusiya buragikemura byihuse,muminsi mike,izo misile nizo kagame yingamba reronzaguhanura nkurunziza,kamubayeho

  2. none wowe wiyita kaka HE wacu umuzanyemo gute?ariko urwango rubabamo muzaruhagararana mute imbere y’IMANA data wa twese?

Comments are closed.