M23 yarashe ku ndege za MONUSCO

Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) zirihanangiriza inyeshyamba za M23 kubera kurasa kuri za kajugujugu zazo.

Mu itangazo MONUSCO yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012, MONUSCO ivuga ko kajugujugu zayo ebyiri zarashweho ku wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2012 ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro isaha yo mu burasirazuba bwa Congo. Imwe muri izo kajugujugu abayirasheho bari i Kibumba indi bari i Kanyamahoro, utwo duce twombi tukaba turi mu maboko ya M23. MONUSCO ivuga ko izo kajugujugu zarashweho igihe zakoraga amarondo asanzwe.

MONUSCO ivuga ko ari ubwa kabiri kajugujugu zayo ziraswaho ku bushake n’inyeshyamba za M23 muri uku kwezi k’Ukuboza 2012. MONUSCO yibutsa ko ingabo zayo zaje mu gikorwa cyo guharanira amahoro,rero gutera izo ngabo bifatwa nk’icyaha cy’intambara. Ngo abagize uruhare mu kurasa kuri izo kajugujugu bazakurikiranwa bashyikirizwe ubutabera.

MONUSCO ivuga kandi ko yamenyesheje iby’ibyo bitero ku ndege zayo abagize akanama kashyizweho n’ibihugu 11 byo mu biyaga bigari.

Izo kajugujugu ngo zarashweho ni izishinzwe gutwara imizigo n’abantu ntabwo ari iz’imirwano zikunze gukoreshwa mu gutwara indembe zaba ari abasiviri cyangwa abasirikare ba MONUSCO.

Umuvugizi wa M23, Lt Col Vianney Kazarama yavuze ko batigeze barasa kuri kajugujugu za MONUSCO ahubwo barashe kuri kajugujugu z’ingabo za Congo zakoraga ibikorwa by’ubutasi hejuru y’ibirindiro bya M23. Yongeyeho ko niba MONUSCO ishaka kujya ikora amarondo mu turere turi mu maboko ya M23, yagombye kujya iyakora ku manywa kandi M23 ikabimenyeshwa, ngo mu ijoro mu mwijima biragoye kubona ibimenyetso biranga umuryango w’abibumbye (UN) cyangwa indege runaka ari iy’ikompanyi iyi n’iyi.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Aliko ye abiy’isi nagatagaza nuko za kashugushugu zigenda mwijoro hejuru yigabo za M23 ubwose kano kanya uwo muryago UN wiregagije ukuntu wafashije inkotanyi gukora ibyo ukora ubu muli kaliya karere.umuzungu rero aziko abirabura bose bamutinya, bagomba kumwubaha,kumupfukamira,kumugisha inama,nokumusabiliza.kwa M23 rero sibyo.NIBA ABAZUNGU BATEMERA KO URUKWAVU RURYOHA BAJYE BEMERA KO RUZIKWIRUKA.UN Izi umukino bakina, bafasha uwo bishakiye bagamije inyugu zabo zogutesha umutwe uwo badashaka.
    Bakumva M23 izabyemera,ikabyihaganira .iyobewe se ibyo bakoze ABAHUTU bakava mubyabo
    bakagara nanubu.bakwibagirwa gute ukuntu UN yajyaga gusenya,kuvoma amazi kumulindi,
    naho arukuborohereza.kuko ntawe ubasaka ngo baligenga ngo nintakorwa,ntibasakwa
    naho barazanywe nagahunda yoguhilika ubutegetsi bwaliho.bagaca imbere impunzi ngo babashyiriye SHITIGI zokuraramo,imiti yokuvura impunzi naho ari abasilikali BINKOTANYI batwawe mumamodoka ya UN.None barashaka kuzana uwo mukino se bayobewe ko muli baliya bahungu ba M23 halimwo abakeneye igihugu cyabo balimpunzi murwanda.None gusubira iwabo bibaye ikosa,umwana ujya iwabo ntawe umukumira.Ubwo se bakumva bibagiwe kano kanya.Nibazirase kuko nabanzi ba M23 ntacyiza cyogukora nijoro, baba bazanywe nokureba uko bahagaze ntibazabyemere ahubwo babarwanye nibo babi.Barashaka ko mwagara namwe ngo baje guhagarara hagati hanyuma abapfa bahali bazira iki. FDLR na M23 nimwuvikane mwese murabana bimana ntawaremewe kwicwa naho UN muyihorere abo bantu ni ABAHASHYI BAGEZWA NOKWIHAHIRA, nimubakumire mubatagatange niwatu wambaya sana.barasenya ntibubaka.munuvikanye ntibabyemera kuko bahita baba abashomeri.ibyorero bisaba kureba kure.kuko nimudashishoza murashize mwese .
    iyo batagiye ngo nta DEMOCRATION ILI MUGIHUNGU,mugatagira kwicana barabyina. MUBAKOME IMBERE mubereke namwe ko muzi ubwege kandi ko mubazi imana ibarinde maze uyumwaka ubabere uwamata nubuki mbese mwakumvikanye mukabirukana bahakora iki?

  2. Iyo M23 igeze aho kurasa isi! Nakumimiro pee! Ibyo bakozebyose byabubusa! Bacumugani ngo utazi ikimuhatse areba imbo… Yase igitsure. M23 izashikirizwa ubutabera, kuburyo ntanuzo ngera gukinisha imigaryo nkiyo.

Comments are closed.