M23 yavuze ko ihagaritse imirwano burundu

Amakuru dukesha BBC Gahuza-Miryango aravuga ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ziyemeje guhagarika imirwano burundu mu gihe zitegura gutangira ibiganiro by’amahoro na Leta ya Congo. Umuvugizi w’izo nyeshyamba Bwana Francois Rucogoza yatangarije i Kampala ko bazakomeza imishyikirano y’amahoro kabone n’iyo Leta ya Congo yakwanga gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano. Umutwe wa M23 umaze iminsi usaba ko impande zombi ziyemeza guhagarika imirwano mbere y’uko ibiganiro byongera gutangira bigamije kurangiza intambara igiye kumara amezi hafi 9 ibera mu burasirazuba bwa Congo. Ibi biganiro bikaba byari byacumbitswe mu kwezi gushize ntacyo bishoboye kugeraho.

Bwana Rucogoza yatangaje ko kwanga guhagarika imirwano kwa Leta ya Congo bishatse kuvuga kwereka umuryango mpuzamahanga ko iyo Leta ishaka intambara. Yakomeje avuga kandi ko uko guhagarika imirwano ngo ntibishatse kuvuga ko nta mbaraga bafite cyangwa Leta ya Congo yabatsinze mu mirwano ahubwo ngo ni uguharanira amahoro y’abaturage ba Congo.

Naho umuvigizi wa gisirikare wa M23, Lt Col Vianney Kazarama aganira na BBC Gahuza-Miryango yatangaje ko impamvu bahagaritse imirwano ari ukugira ngo bafashe abaturage ko babikoreye imbere y’amahanga n’abanyekongo bagenzi babo kugira ngo berekane ko bashaka amahoro ariko ngo Leta ya Congo ntibishaka, ngo ariko n’ubwo Leta ya Congo itabishaka M23 yo irabyemeye

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, umuvugizi wayo Bwana Lambert Mende yavuze ko nta ntambara Leta ya Congo yigeze itangiza rero ngo ntabwo ikeneye gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano kandi ngo ntabwo bizeye ko ibyo M23 ivuga izabikora ko bagiye gutegereza bakareba. Yongeyeho ko ariko batazarebera inyeshyamba za M23 nizikomeza kwica abaturage.

Abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo bahamya ko iki cyemezo cy’umutwe wa M23 ngo cyo guhagarika imirwano burundu gishobora kuba ari amayeri ya M23 yo kugira ngo irangaze Leta ya Congo kandi itegure intambara mu mutuzo nta gitutu cy’amahanga ndetse nta n’ibindi bihano ifatiwe dore ko ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi bayo n’ubwo ataribo bafata ibyemezo nyamukuru muri iriya ntambara byerekanye ko ibintu bikomeje kuba bibi mu burasirazuba bwa Congo ibihano bishobora kugera no kubabari inyuma n’ukuvuga Uganda n’u Rwanda dore ko hari benshi bagaragaje ko kudafatira ibyo bihugu ibihano bituma nta gihinduka ku buryo ibintu byifashe muri Congo ndetse no ku migambi Museveni na Kagame bafitiye uburasirazuba bwa Congo.

Abantu benshi bakurikiye hafi imikorere ya Museveni na Kagame mu myaka yashize bemeza ko n’ubwo hafashwe kiriya cyemezo Leta ya Congo itakwicara ngo itimaze ngo ibintu bigiye mu buryo ahubwo yakwitegura ko hari imipango yindi ikarishye irimo gupangirwa i Kampala, Kigali no mu bindi bihugu birimo abari inyuma y’ibibera muri Congo.

Imivuno irahari myinshi ishobora gukoreshwa n’u Rwanda twavuga nko kwitaza ibitero bya FDLR biva muri Congo, guteza amacakubiri mu banyapolitiki bo muri Congo ngo haboneke icyuho, ihohoterwa n’iyicwa ry’abakongomani bavuga ikinyarwanda biganjemo abatutsi, n’ibindi n’ibindi.

Andi mayeri akekwa ngo ibi byo guhagarika imirwano burundu byaba bigamije gusubiza inyuma imyiteguro y’ingabo z’ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika byari byiteguye gutabara Leta ya Congo bityo mu gihe abantu bose batangiye kujya mu bindi bagira ngo imirwano yarahagaze, M23 ikongera igakora akandi gatendo katuma Leta ya Congo yemera ibyo itarimo yemera ubu.

Ariko koko M23 n’abayiri inyuma babaye biyemeje guhagarika intambara burundu babikuye ku mutima byaba ari ikimenyetso cy’intege nke bishatse kuvuga ko bamaze kubona ko ibyo bari bagamije batangiza intambara basanze batazabigeraho. Ibi rero byabashyira mu kaga kuko urwango n’amakimbirane hagati y’amoko byakuruwe n’iyi ntambara n’igitutu cy’intagondwa zo ku ruhande rwa Kinshasa bishobora kuganisha ku ntambara byanze bikunze kuko hari benshi uretse n’urwango bashaka kwikura mu isoni no kwikiza abo bavuga ikinyarwanda bita abanyamahanga dore ko imyitwarire ya bamwe mu banyekongo bavuga ikinyarwanda itera benshi bashidikanya bakibaza niba ari abanyarwanda cyangwa niba ari abanyekongo. Ikindi n’uko izo ntege nke zatera ingaruka nyinshi zirimo no gukurikiranwa mu nkiko ku ruhande rw’abari muri M23 n’ababafasha. Ibi byose iyo umuntu abishyize hamwe abona neza ko M23 hari undi muvuno mushya irimo guca ufite ikihishe inyuma gitandukanye n’amahoro abayobozi b’uwo mutwe bavuga.

Ubwanditsi

8 COMMENTS

  1. icyombona Kabira arakinira Kagame na M7 !!! kuko amaherezo,amahanga azasakuza bizatangubusa CONGO izacikamo kabiri bibinyungu z,uRwanda kuko kuba umunyarwanda sukuba mu Rwanda ohubwo kubumunyarwanda,bibakumutima.Abanyamurenge nabanyarwanda nikobimeze nabo barabizi,ariko barwana nkabanyekongo!!!!!!!!!!!

  2. batange amahoro turarambiwe int ambara dushake icyatuma abanya rwanda n abakongomani bongera gusabana dukorana business zitandukanye ntawishisha undi

  3. Bahagariste imirwano kubera gutinya za ndege zitwara, zibarasaho kandi mwibuke ko ingabo za Angola zageze muri Congo Gufasha leta ya Kabila, muribuke ukuntu intambara ishize ingabo za Angola zakubise uzu Urwanda, Ntabwo ari izindi mpuwe M23 yagize ahubwo bagize Ubwoba, Izo ndenge zitwara zishobora no gufata amafoto yerekana ukuntu ingabo za Uganda n’ Urwanda bafasha M23, nubwo rero niba Urwanda rwavuzeko rutazongera gufasha M23 karabaye, ahubwo ngewe ndi Kabila M23 nayifata mpili…..

  4. nimutangaze inkuru zamahoro kubanyarwanda nizo dukeneye. amakuru ya byacitse ntaho atujyana aradusubiza mu bibi twavuyemo.

Comments are closed.