M23 yubuye imirwano muri Congo

Mu gihe Perezida Kagame yemezaga ko mu mwaka wa 2017 hazabaho uburumbuke bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda mu ijambo yavuze mu gikorwa cy’amasengesho kizwi kw’izina rya ‘National Prayer Breakfast’, inyeshyamba za M23 zubuye imirwano mu gihugu cya Congo!

Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ko abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Julien Paluku aremeza ko ngo Sultan Makenga n’abandi basirikare bakuru ba M23 batorotse aho bari barindiwe n’abayobozi ba Uganda berekeza ahitwa Bunagana hari ku mupaka wa Uganda na Congo mu birometero 70 uvuye mu mujyi wa Goma.

Frank Steven Ruta