MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE

Nyuma y’ imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia, Kabuye n’ abandi, noneho icyaha cy’ ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abo mu miryango yo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mu cyahoze ari Zaire.

Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?

Abantu benshi kuri uyu mugoroba batangajwe n’ifungwa ritunguranye rya Madame Angelique Kantengwa, umukobwa w’ umusaza Kayitenkore uzwi cyane kuba yarafashije Cyama ku buryo bw’ intanga rugero muri Kongo. N’ubwo batubwiye ko yafunzwe ariko, icyo batabwiye abasomyi ni icyo azira. Uyu mudamu wize amashuri ahambaye mu bihugu by’ Amahanga, yasabwe kuza mu Rwanda gufasha icyo President Kagame yise kubaka igihugu, nawe kubera ko se yahoze ari umunyamuryango ntamakemwa wa FPR, ntiyazuyaje.

Mu by’ukuri n’ubwo bavuga ko bamurega icyaha cyo gucunga umutungo wa Leta nabi, no gutanga amasoko uko yishakiye, ni umwana azi ko ibyo bamurega mu nyandiko ntaho bihuriya n’ukuri. Niba koko Kagame na Leta ye bababajwe n’imicungire y’ Umutungo wa Leta cyangwa se gusesagura, ntiyakwiheraho? Aho Perezida Kagame arara mu mahoteli ahenze kurusha abaprezida bamuha inkunga. Yakoze se iperereza ry’ abanyereje amafranga yagombaga kugura Helicopters za gisirikare ubwo yari muri Ministeri y’ Ingabo. Azabaze Colonel Ndahiro Emmanuel niba atabyibuka neza. Nonese yaba yarimye FPR isoko? Reka da! Nonese koko FPR yafungira umuntu kudatanga isoko muburyo bunyuze mu mategeko!!

Madame Kantengwa rero akaba mu byo azira ngo ari uko nyuma y’aho Odda Gasinzigwa atutse abadamu bagenzi be nka Rosa Kabuye, na Mary Baine ndetse na Joy Mukanyange, ntabwo yaretse gusura Rosa Kabuye no kumuganiriza ndetse no kumuhumuriza. Atari kuberako bafatanyije icyaha, ahubwo ari uko ari umudamu mugenzi we kandi akaba ari na muramukazi we. Ibyo rero bikaba ari ukwica itegeko rya munyangire ryo mu gitabo cy’amategeko mpana byaha y’ u Rwanda!

Ihurizo mu ifungwa rya Mme Kantengwa:

N’ubwo munyangire ya Kagame yatumye atakwihanganira kubona Kantengwa atashyizwe mu buroko, ariko ngo afite ikibazo ngora bahizi kuko bamwe mu basirikare bamurinda nabo bafite ikibazo ndetse ubu bakaba barimo kwibaza niba basura umuvandimwe wabo bakirukanwa ku kazi cyangwa se nabo bakaba ibishwi bakamutererana. Abo ni Capitaine RUKI ndetse na Major Patrick Karuretwa, umujyanama wa Kagame mu by’Umutekano. Abo ni abavandimwe ba Kantengwa ariko Ruki we akaba ari musaza wa Kantengwa, kuko ari umwana wa Karusisi kandi Karusisi akaba ari murumuna wa Kayitankore. Uwitwa Ngendo Karusisi nawe niwe ushinzwe umutungo muri Presidence ya Kagame.  Birabe ibyuya.

Agaciro gahabwa umuryango:

Kantengwa ni nyina w’abana batatu, ubwo se koko Kagame ibyo yaba yabitekereje mbere yo kujya kubika mutima w’ urugo kuri station ya Polisi?, Abana ba nyakwigendera inyumba Aloysia bazabaho bate nyuma y’uko Kagame yirukanye mu kazi katangaga umugati, umugabo we wasigaye arera imfubyi wenyine? Ubwo uko ni uguha agaciro umuryango! Cyangwa iyo Kagame avuga umuryango aba avuga umuryango we?

Ku batazi Kayitankore, ni umugabo w’ umututsi wari ukomeye cyane muri Kongo, akaba avukana na Karusisi Berchmas wigeze kuba Conseiller wa mbere muri Ambassade y’ URwanda mu bufransa. Nyuma ya Bisengimana, na Gahiga, Kayitankore niwe wakurikiragaho mu banyarwanda bakomeye muri Congo. Yahoze kandi ari PDG wa “Ciment du Zaire”. Madame Kantengwa rero akaba yarashakanye n’umugabo w’ Umucuruzi witwa Gatera A.   w’ Umunyenyanza.

Mu gusoza, nagiraga ngo nsabe abantu bazafunga umwuka bakajya gupfa kumwa inyuma ya Kagame muri Atlanta, bazatubarize iki kibazo Nyakubahwa.

Imana itabare u Rwanda.

 

Byanditswe kuwa 11/09/2014

I Kigali mu Rwanda,

Umusomyi wa The Rwandan