Madame Josephine Mukazitoni Kabuga ati: ngiye nemye!

Ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 habaye umuhango wo gushyingura Madame Josephine Mukazitoni Kabuga, igitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma kuri uwo mubyeyi cyayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Seliveriyani Nzakamwita.

Uwo muhango witabiriwe n’abanyarwanda batandukanye b’ingeri zose ndetse bava no mu moko yose kugeza no ku bantu nka Bwana Albert Rukerantare waherukaga mu rugendo mu Rwanda ngo rwamushimishije cyane ku buryo yirwise ko”yari kw’ibere”.

Ubwinshi bw’abantu bitabiriye uwo muhango abenshi bavuga ko barengaga 1000 bwagaragaje bidasubirwaho ko umuryango wa Felisiyani Kabuga n’ubwo wasizwe icyasha bitaciye intege abavandimwe n’inshuti bakunda kandi babanye n’uwo muryango.

Abitabiriye uwo muryango hafi ya bose batashye bibaza bati:

“Abatoteje bakomeje no gutoteza uyu muryango bariruhiriza iki? Ko gutotezwa ahubwo bituma barushaho gukomera no kugaragaza urugwiro bafitiye inshuti n’abavandimwe bimye amatwi amatakaragasi yakwijwe n’abafite inyungu kugeza ubu benshi batarasobanukirwa?”

Urukundo n’urugwiro ntabwo byahagarariye aho kuko n’abatakekwaga kwihanganisha uwo muryango mu byago barabikoze.

Urugero ni urwa Lyliose Nduhungirehe, wagize ubutwari yihanganisha umuryango wa Felisiyani Kabuga muri aya magambo yashyize ku rukuta rwa facebook rw’umwe mu bana ba nyakwigendera:

“Toutes mes condoléances à toute la famille. Une pensée toute particulière pour toi car cette année ecoulée n’a pas été tendre avec toi. Votre maman a eu une vie riche et entourée. Elle a eu la chance exceptionnelle de voir ensemble ses enfants, ses petits enfants et même ses arrière-petits-enfants. N’ubwo ntawe uhaga umubyeyi ariko atashye yemye.
Imana ibakomeze.”

Nyamara umuvandimwe we Ambasaderi w’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu gihugu cy’u Bubiligi, Olivier Nduhungirehe ntasiba kwibasira umuryango wa Felisiyani Kabuga mu nyandiko ze.

Nyuma y’ibi umuntu agize ati: burya abanyarwanda bapfa inda gusa nta kindi bapfa yaba abeshye?

Muri uwo muhango havugiwe amagambo menshi arata ndetse ashima ubutwari bwa nyakwigendera ndetse n’ubw’umuryango we yaba umufasha we Bwana Felisiyani Kabuga ndetse n’abana babo bakomeje imico myiza n’ikinyabupfura bigishijwe n’ababyeyi babo.

Umunyarwanda yagize ati: Nta joro ridacya kandi nta n’imvura idahita

Marc Matabaro