Madame Murebwayire Olipe aratabariza umugabo we waburiwe irengero hashize ibyumweru 3.

Nyandwi Emmanuel ateruye umwana we, (photo internet)

Ibyumweru bitatu birashize Nyandwi Emmanuel ashimutiwe mu mujyi wa Muhanga;  umuryango we uratabaza.

Nyandwi Emmanuel yari umurezi mu iseminari nto ya Mutagatifu Léon i Kabgayi. Yavukiye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, mu 1975. Ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umufasha we Murebwayire Olipe bashakanye mu 1999.

Ku itariki ya 11/09/2017, saa moya z’umugoroba n’iminota makumyabiri (19h20), abagabo babiri : umwe wari wambaye imyenda ya gisivili n’undi wambaye uniform ya polisi, batwawe n’umushoferi (utarigeze usohoka mu modoka) mu ivatiri y’umweru bamusanze muri boutique ye, aho akunze kujya nyuma y’amasaha y’akazi agiye kunganira umukozi we. Iyi boutique iherereye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahogo, umudugudu wa Ruvumera.

Bamaze kumubaza niba ari we Nyandwi Emmanuel akabyemera, bahise bamushyiramo amapingu bamwinjiza mu ivatiri bamujyana ubwo.

Ababonye bamutwara bari hafi aho babwiye umuyobozi w’umudugudu ko bamenyemo komanda wa police ya Muhanga witwa Kayitsinga, ari na we wari wambaye Uniform.

Umudamu wa Nyandwi wari ku kazi mu karere ka Gatsibo amaze kubimenya, ku munsi wakurikiyeho (12/09/2017) yazindukiye kuri police ya Muhanga kubaza komanda irengero ry’umugabo we. Komanda yamubwiye ko atazi ibyo bintu ko ndetse n’abamubwiye ko bahamubonye bamubeshye. Yamwohereje kujya gutanga ikirego kuri CID (criminal investigation Department) i Kigali, ajyayo kugitanga. Aha kuri CID bamubwiye ko ataha agategereza, ko bagiye gushakisha.

Na n’ubu arahamagara bakamubwira ko ntacyo barageraho, ngo akomeze gutegereza.

Abanyarwanda bakomeje kugenda baburirwa irengero muri ino minsi, bakwiyambaza police n’inzego zitandukanye zigakomeza kubarerega no kwigurutsa ko ari bo baba babashimuse. Aba bantu barengera he?

Uwagira amakuru mashya yafasha uyu mutegarugori kumenya irengero ry’umugabo we yayamugezaho

Murebwayire Olipe (+ 250 788 672 983)