Madame Victoire Ingabire akomeje kugaraguzwa agati

Kimihurura – Victoire Ingabire n’abamwunganira bari bitabiriye isomwa ry’imyanzuro ku ngingo zihana ingengabitekerezo ya Genoside yari yasabye ko zavanwaho kuko ngo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, iri somwa ntiryabaye kuko umwe mu bacamanza icyenda bayoboye uru rubanza ngo ari mu butumwa hanze y’igihugu.

Abacamanza umunani basigaye bayobowe na Kayitesi Sylvie Zayinabo ndetse n’umwanditsi batangaje ko batatangaza imyanzuro ku kirego cya Ingabire Victoire mu gihe umucamanza mugenzi wabo adahari, bityo bashyira isomwa ry’uru rubanza tariki 18 Ukwakira 2012 ubwo mugenzi wabo azaba ahari.

Ingabire Victoire akaba yasohotse mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga asa nutanejejwe no kuba isomwa ry’uru rubanza rutabaye asubira aho afungiye muri gereza ya Kigali.

Victoire Ingabire avuga ko ingingo ya 2 iya 3 n’iya 4 z’itegeko no 18/2008 ryo kuwa 23 7 2008 rihana ingengabitekerezo ya genocide, zinyuranye n’amahame akubiye mu itegeko nshinga ry’u Rwanda yemera uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo by’umuntu.

Uruhande rwa Ingabire Victoire n’umwunganizi we, tariki 03/09/2012 babwiye urukiko ko ibisobanuro biri muri izo ngingo bitagaragaza uburyo umuntu yakwitwara mu gihe yaba atanga ibitekerezo bye yisanzuye kandi adafite ubwoba, bakavuga ko bo babona byagira ingaruka ku mikorere y’ubutabera kubera kutagusha ku ngingo kw’iri tegeko.

Izo ngingo zo mu itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Genoside kandi, Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko zidatanga ibisobanuro bihamye, bityo bagasaba urukiko ko izo ngingo z’itegeko zavanwaho. Bityo bakaba barasabaga ko zivanwaho n’ubwo uruhande rw’ubushinjacyaha rwavugaga ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma izi ngingo zikurwaho.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM