MAFIA: Gereza ya Mpanga abayobozi bayo, hatagize igikorwa, bashobora kurasana

SP John Mukono

Yanditswe na Kanuma Christophe

Amakuru atugeraho aturutse muri Gereza ya Mpanga aremeza ko ibintu bitifashe neza hagati y’abayobozi bayiyobora. Impamvu y’iyo bombori bombori ikaba ari ibaruwa bivugwa ko iherutse kwandikirwa Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Amagereza mu Rwanda na ‘Mafia’ ivugwa muri iyo gereza.

Nyuma y’aho Ubuyobozi bw’abanyururu mo imbere busoje mandat buba bugenewe y’amezi 6 hagashyirwaho abandi, bivugwa ko aba basimbuwe bakoranaga ubucuruzi bweruye babufatanije hamwe n’Umuyobozi Wungirije. Abagiyeho bose bikaba byemezwa ko bo bashyizweho n’Umuyobozi wa Gereza SP John Mukono kandi ko abashyizweho ari ababaye mu nkotanyi bityo abahoze muri leta ya Habyarimana Juvénal bakaba bataribonye muri izo nzego nshya. Ariko ikibazo nyamukuru kikaba ari indonke zituruka ku mafaranga ava mu bucuruzi n’izindi mafia zose zikorerwa muri gereza zinjiriza abo bayobozi akayabo buri kwezi.

Bityo imfungwa zigizwe n’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge, Nzeyimana Alexandre, Gakunda Alphonse, Twahirwa Alphonse babitewemo inkunga n’Umuyobozi Wungirije wa Gereza Tharcisse Nshimiyimana bahise begeranya amafaranga 400.000Frw ya ruswa yari igenewe kugezwa kuri Komiseri w’Ikigo cy’Amagereza mu Rwanda kugira ngo yimurire ahandi SP John Mukono. Ayo mafaranga yari aherekejwe n’urwandiko rwanditswe n’izo mfungwa igaraza ubwo busabe bwabo bwo kwimura uwo Mukono.

Urwo rwandiko n’amafaranga byagombaga kujyanwa n’Umuyobozi Wungirije ariwe Tharcisse Nshimiyimana ariko ku bw’amahirwe make urwo rwandiko rwaje kugwa mu maboko y’Umuyobozi Mukuru wasabirwaga kwimurwa (SP John Mukono). Uyu SP John Mukono bikavugwa ko afatanije cyane mu bucuruzi muri gereza na Legal wa Gereza witwa Kabanguka Rafiki Daniel.

Kabanguka Rafiki Daniel.

Urwo rwandiko rukaba rwararakaje bikomeye John Mukono na Kabanguka Rafiki Daniel bityo bakaba batarebana neza na Tharcisse Nshimiyimana. Ku buryo amakuru twahawe n’abacungagereza begereye aba bagabo bemeza ko hatagize igikorwa vuba umwe yagwa muri iyi bombori bombori.

Ubwo bucuruzi butemewe bukorwa bute?

Iyo mafia rero uko ikorwa ni uku: Ibicuruzwa birangurwa hanze na Legal Kabanguka Rafiki akabizana muri gereza akabiha abacungagereza nabo bagahita babishyikiriza imfungwa Tuyisenge Jean de Dieu na Murenzi Aimable. Izi mfungwa zombi zihita zibitwara kubicuruza abanyururu kandi bitemewe na gato.

Uyu Murenzi Aimable niwe wakatiwe burundu aregwa kuba yarahushije kwica umunyamakuru Jean Bosco Gasasira, akaba abwira abandi banyururu bafunganywe ko yakoze akazi bamutumye nabi ko iyo amwica atari gufungwa burundu.

Naho uyu Tuyisenge Jean de Dieu yakatiwe burundu akaba ariwe ngo mutangabuhamya uvugako azi uburyo indege Falcon 50 ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’ingabo za Ex-FAR.

Imisoro yakirwa n’abasekirite babamo imbere bagizwe n’imfungwa bagafatamo ayabo asigaye bakayashyikiriza Brigadier w’imbere muri gereza nawe akayagabana na Brigadier wo hanze. Ni ukuvuga ko buri wese agira akantu kamugera mu ntoki mu bafite ubuyobozi muri gereza bityo bigatuma iyo mafia ikomeza kugirwa ibanga.

N’ubwo bizannwa na Legal Kabanguka Rafiki bigaragara ko aba yatumwe n’abamurusha ingufu kuko byonyine umukozi ku rwego rwe atakora ubwo bucuruzi kuko yakwirukanwa cyangwa akabihanirwa bikomeye cyane kuko amategeko y’u Rwanda nk’uko yanditse ku bipapuro atemera ko ibicuruzwa byinjizwa muri gereza.

Nyuma y’igihe runaka abo bayobozi bari muri izo mafia z’ubucuruzi baragaruka bagakora imikwabu kuko baba bazi abaguze amatelefone bose n’ibindi bicuruzwa byagiye bigurwa n’abanyururu bakongera bakabibaka byose raporo igatangwa ngo muri gereza ya Mpanga hafatiwe telephone umubare runaka, hafatirwa n’ibi n’ibi. Ubucuruzi bukongera bugatangira bundi bushya uwo batwaye phone mu mukwabu akongera akagura indi bityo bityo. Ibyo nibyo bikungahaje abayobozi b’Amagereza.

Ibiciro muri gereza ya Mpanga byifashe bite?

Telephone ya Tecno cyangwa Aitel igura mu maduka hanze ya gereza 7.000Frw muri gereza ya Mpanga ho igura 14.000Frw; Tephone ya Android igura hanze 35.000Frw muri gereza ya Mpanga ni 60.000Frw; MobileMoney na Tigocash woherereje imfungwa 5.000Frw bamuha 4.000Frw. Agakingirizo kamwe gusa kagura 200 muri gereza; Pakimaya yifashishwa n’imfungwa kwenga urwagwa agapaki gasanzwe kagura 1.500Frw hanze naho muri gereza ya Mpanga agapaki kagura 6.500Frw (ariko muri Gereza ya Kigali PCK kagura 40.000Frw ipaki). Urumogi akabule kamwe kagura hanze 500Frw muri gereza ni 1.000Frw; Umuti umwe w’isigara muri gereza ni 400Frw; Itabi ry’igikamba ikibabi kimwe kigura 50Frw cyangwa 100Frw hanze muri gereza ya Mpanga ni 3.000Frw. Inzoga yitwa igikwangari ni 1.000Frw icupa muri gereza ya Mpanga ariko muri gereza ya Kigali (PCK) ni 3.000Frw. Agapaki k’ikibiriti kagura 400Frw muri gereza ya Mpanga. Ibindi nk’isukari, umunyu, amavuta n’utundi ntavuze hano ibiciro ni ibisanzwe nk’ibyo hanze.

Abaduhaye amakuru bakaba bemeza ko bene ubu bucuruzi haramu I Mpanga ariho ibicuruzwa bihendutse ugereranije n’ahandi bagiye bafungirwa.

Nihatagira igikorwa bwangu rero SP John MUKONO na Tharcisse NSHIMIYIMANA umwe arikiza undi.