Maj Gen Richard Rutatina yirukanywe!

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’ingabo mu Rwanda, Perezida Kagame amaze guhindurira imyanya bamwe mu basirikari bakomeye mu ngabo ze.

Maj. General Jacques Musemakweli wari ashinzwe ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka aho yasimbuye Lt. Gen. Mushyo Kamanzi Frank uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo za UNAMID muri Sudani.

Maj Gen Alex Kagame wari umuyobozi mukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo yasimbuye Gen. Musemakweli agirwa Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Maj Gen Richard Rutatina yavanywe ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza J2.

Iri tangazo rivuga kandi ko izi mpinduka zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibi bije mu gihe mu minsi ishize Maj Gen Richard Rutatina yashyizwe mu majwi cyane mu rubanza rwa ba Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba. Si ibyo gusa kuko n’amasano afitanye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa yavuzweho kenshi mu rubanza.

Ntawamenya niba uku kwirukanwa bifite aho bihuriye n’iki kibazo cyangwa hari izindi mvano, ariko benshi mu basesengura ibibera mu ngabo zo mu Rwanda bahamya ko ubuhamya bwa Maj Gen Rutatina bushinja Brig Gen Rusagara bwari nko kwigura ngo amasano ye n’umuryango wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ase nk’aho yirengagijwe, hari n’abemeza ko Maj Gen Rutatina yategetswe gushinja Brig Gen Rusagara nk’uburyo bwo kumukoza isoni no kumutesha agaciro imbere y’abasirikare bagenzi be.

Nabibutsa ko atari ubwa mbere uyu Maj Gen Rutatina yirukanywe kuko mu minsi yashize yari yirukanwe ku mwanya wo kuyobora DMI ndetse afungishwa ijisho nyuma yo kujya kubonana na Gen Bosco Ntaganda muri Congo (nk’uko byavuzwe mu rubanza rwa ba Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba) ntawamenya niba we na bagenzi be (Lt Gen Ibingira, Brig Gen Gumisiriza, Col Dan Munyuza) baragiye muri Congo ku nyungu zabo cyangwa baragiyeyo mu kazi ahubwo bagakora amakosa yo gusiga ibimenyetso inyuma.

Marc Matabaro