Maj. Micombero na B. Rutabana bavuze impamvu z’ihohoterwa ry’impunzi z’abenyekongo mu Rwanda

Muri iki cyumweru turi gusoza impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba mu burengerazuba bw’u Rwanda zarahagurutse zijya mu mujyi wa Kibuye ku biro bya HCR kugaragaza akababaro kazo.

Cyakora zarashweho n’abashinzwe umutekano ku buryo hari n’impunzi zishwe. Umubare nyawo nturamenyekana.

Polisi ivuga ko hishwe batanu gusa ariko impunzi zo zivuga ko umubare w’abishwe ari munini kurenza uwo.

Maj. Jean Marie Micombero na Ben Rutabana bavuze icyo batekereza ku ihohoterwa ryakorewe izo mpunzi z’abenyekongo ziri mu Rwanda. Ni mu kiganiro bagiranye ejo na Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka