Maj (Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be 24 bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwemeje ko 25 bakekwaho gukorana na RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Maj (Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be 24, rukaba ari uko rukijijwe, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018. Maj (Rtd) Habib Mudathiru arashima uburyo bafashwe, ngo ntabwo batotezwa.

Umucamanza Lt Col Charles Madudu yavuze ko kubarekura hari impungenge ko bashobora gutoroka ubutabera. Ubutabera bw’u Rwanda burabarega ibyaha bigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bose bararegwa ibyaha bine biri mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyo ni ukwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe n’amategeko, ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Byafashe byibura iminota ibarirwa muri 30 umucamanza asoma icyemezo cy’urukiko. Ashingiye ku ngingo z’amategeko Lt Col Madudu ukuriye iburanisha yavuze ko bose uko ari 25 bahurira ku cyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho. Yavuze ko nta n’umwe ugaragaza ko yananiwe kwikura mu mitwe irwanya leta. Bityo ko izo ari impamvu zikomeye ko kurekurwa by’agateganyo bashobora gutoroka ubutabera.

Uretse Ritd Major Mudathiro, abandi bose umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye ko bagiranye umubano n’ibindi bihugu by’amahanga hagamijwe gushoza intambara ku Rwanda.

Ni icyemezo cyasomwe abaregwa 24 bahagaze imbere y’umucamanza kandi barinzwe n’abasirikare. Major Mudathiro yari yicaye ku ntebe yiyunamiriye ubundi agacishamo agashimashima ku kuguru gupfutse kubera bamurasiye I Kongo.

Mu gufata iki cyemezo kandi umucamanza yashingiye ku kuba abaregwa biyemerera ibyaha bimwe mu gihe Major Mudathiro wemera ko yari umuyobozi wabo we ibyaha byose abyemera. Yavuze kandi ko ibyaha bakurikiranyweho amategeko ateganya ko bihanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri maze ategeka ko bafungwa mbere y’urubanza.

Major Mudathiro urubanza rukimara gusomwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yahise yaka ijambo. Ntibikunze kubaho ko umuntu ashima abamufunze. Igihabanye n’ibyo avuga ko we na bagenzi be batakwishimira gufungwa ariko batanishimira umuco wo kudahana kubera mu magambo ye ibyaha bakoze. Yashimye uburyo bafunzwemo. Avuga ko aho bafungiwe nta totezwa nta n’iyicarubozo bakorerwa.

Uretse ibyo Major Mudathiro yanashimiye ababunganira ku byaha baregwa kandi ngo nta kiguzi babatezeho anashimira bagenzi be bareganwa ku myitwarire yabo imbere y’umucamanza ariko anasaba ko bazakomeza batyo. Asoza agira ari “ Ibisigaye byo ni ukubishyira mu biganza by’uwiteka kuko ni yo izi icyo izaba idukoreye imbere.”

Iki cyemezo cy’umucamanza cyije kigwa mu busabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabasabiraga ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’Iminsi 30 mu gihe bukibakoraho iperereza. Bwangaga ko batotoka ubutabera. Ni mu gihe bamwe mu baabunganira bo basabaga kubarekura by’agateganyo kuko bamwe muri bo ngo bashutswe bakajyanwa mu mitwe irwanya leta barizejwe imirimo bagerayo bikabagora kwigobotora ibikorwa by’abagizi ba nabi.

Major Habib Mudathiro yemera ko yari umuyobozi wabo ushinzwe ibikorwa byo gutoza no gushaka abarwanyi. Avuga ko byose byahuzwaga na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kubaho umugaba mukuru w’ingabo za RDF. Kugeza ubu uyu wahungiye muri Afurika y’epfo inkiko z’u Rwanda zamukatiye gufungwa imyaka 24 adahari zimurega ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano. Ibyo byiyongera ku by’aba 25 byose akabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Umucamanza yabibukije ko icyemezo kijuririrwa mu gihe cy’iminsi itanu.