Major Augustin Gatarayiha apfana iki na Semuhanuka?

Major Augustin Gatarayiha

Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse mu gitangazamakuru Igihe.com yanditswe na Cyprien Niyomwungeri yiswe : “Inzira y’inzitane n’ubutwari bwa Maj. Gatarayiha wanzwe urunuka na Habyarimana azira gushaka Umututsikazi” njye nk’umuntu uzi neza Major Augustin Gatarayiha mu gihe kitari munsi y’imyaka 40 niyemeje kugira icyo mvuga ngo nyomoze ibyatangajwe na Major Gatarayiha bihushanye n’ukuri ntatinya kwita ibinyoma.

Ikinyoma cya mbere: kwigira nk’umuntu Perezida Habyalimana yatinyaga

Major Gatarayiha mubyo abwira aba bana b’abanyamakuru nkeka ko batazi byinshi ku byabaye mu myaka yashize hari aho yigaragaza nk’umuntu wari igitangaza Perezida Habyalimana yajyaga gushaka ngo baganire ndetse ngo akamwingingira ibintu runaka. Uyu Major Gatarayiha yari umuntu wo hasi cyane ku buryo kubera n’amafuti yagiraga atari gutinyuka kugera imbere ya Perezida Habyalimana

Icyo twavuga cy’ukuri ni uko igihe cyose yarwanyweho na Colonel Pierre Céléstin Rwagafirita bavaga mu karere kamwe i Kibungo wamufataga nk’umuhungu we ndetse akamukingira ikibaba cyatumaga ahabwa imyanya myiza yo kuyobora ibigo bya gisirikare kandi hari benshi atarushaga ubushobozi.

Ikinyoma cya 2: kubeshya ko yatotezwaga

Major Gatarayiha ntabwo yigeze atotezwa ahubwo yari ameze nk’umwana uvuna umuheha agahabwa undi kuko yigereraga kwa Colonel Rwagafirita cyangwa akoherezayo umugore we Sylvia.

Nta muntu wabaye i Gitarama mu myaka ya 1985 kugeza 1989 utazi ivatiri ya Audi y’umuhondo ya Major Gatarayiha yakoreshaga mu gukanga no kwambura abaturage cyane cyane abakoraga magendu bajya Dubai dore ko Major Gatarayiha amaze kubona ko harimo agafargnga yatangiye gukora magendu nawe.

Ntawe uyobewe muri Gitarama ko Major Gatarayiha yakubise Depite Piyo Kayibanda, umuhungu wa Perezida Kayibanda bapfuye ibibazo by’abagore ntavugira aha.

Uretse ibi hari andi mafuti menshi ajyanye na Discipline Major Gatarayiha yabaga arimo, ariko buri gihe Colonel Rwagafirita akamukingira ikibaba kwa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba wungirije w’ingabo icyo gihe.

Major Gatarayiha avuga ko ngo yabujijwe kwegera imbere mu ntera za gisirikare ngo abandi bakabazamurwa we agasigara none se yifuzaga ko bamuzamura kandi yari umunyamafuti akanarenga abandi? Uretse ko anabeshya kuko yabaye Major nta mugenzi we n’umwe biganye urarenga iryo Peti. Mu gihe yabaga Major abandi basirikare bo muri Promotion ya 11 ya EO nkawe nabo bari ba Major baje kuba ba Lt Colonel mu 1992 mu gihe Major Gatarayiha yavaga mu gisirikare akurikiye  Colonel Rwagafirita wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yigiriye mu bucuruzi dore ko igihe cyose yaranzwe n’induruburi z’ubucuruzi zivanze no kunyereza umutungo.

Mu 1989 abasirikare bo muri Promotion ya 11, bari Commandant Gatarayiha,  Major Anastase Ntirurashira, Major Alphonse Nzungize, Commandant Godefroid Butare, Commandant Pierre Ayirwanda, Major BEM Innocent Kamanzi na Major Joseph Ndamiyinka (wari waritabye Imana muri 1988).

Ikinyoma cya 3: uburyo yabanye n’umugore we Sylvia witwaga Amina kera

Ababaye i Butare bazi neza uburyo yabanye n’umugore we Sylvia wavukaga i Ngoma i Butare, ntawe uyobewe ko yamuteye inda maze Major Gatarayiha agashaka kumukwepa ariko umukobwa akamubera ibamba akishyingira (iyo nda yaje kuvamo umukobwa we w’imfura Fifi).

Icyo twakongera kuri ibi ni uko Major Gatarayiha atari urugero rwiza rw’abagabo babanye n’abagore babo neza koko niba Hari umugore wakubiswe kenshi gashoboka cyangwa wasambaniweho abarusha Sylvia ni bake cyane mu Rwanda.

Ikinyoma cya 4: Urupfu rw’umuhungu we Pélé

Pélé yitabye Imana koko agonzwe n’imodoka ya MRND yari itwaye Frédéric Nzamurambaho waje kuba Ministre akanicwa mu 1994. None se ubu Major Gatarayiha yaduhamiriza ko Perezida Habyalimana yatumye Frédéric Nzamurambaho kujya kwica umwana wa Major Gatarayiha?

Urupfu rwa Pélé rwababaje abantu benshi, ariko Se yagombye kuvugisha ukuri. Pélé yakinaga n’abandi bana ajya kw’ishuri aho bitaga URG bakundaga kwita Karafage i Gitarama mu mujyi maze mu kwambuka umuhanda atarebye nibwo imodoka ya Peugeot 505 y’umweru yari ifite plaque za Leta (z’umuhondo) yavaga mu cyerekezo cy’i Butare yamugonze ahita yitaba Imana.

Haciyeho imodoka ihita imujyana byihuse i Kabgayi kwa muganga ariko yari yamaze gushiramo umwuka, Major Gatarayiha yahise agera aho kwa muganga mu ijipe ya Nissan ya gisirikare iriho ihema yakundaga kugendamo amaze kumenya ko umwana we yapfuye yahise abaza aho uwamugoze ari ariko barahamuhisha kuko Nzamurambaho n’umushoferi wari umutwaye bagiye kwihisha kwa Préfét wa Gitarama w’icyo gihe witwaga Emmanuel Bagambiki.

Major Gatarayiha yahise ajya mu rugo gushaka imbunda ngo ajye kurasa abo bagonze umwana we, maze arayibura kuko bari bamaze kubimenya umugore n’abandi bagore barayihisha bayijyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama bidatinze na Colonel Rwagafirita yahise ahagera agerageza kuguyaguya Major Gatarayiha aracururuka. Mu mihango yo guhamba Pélé ni Cololnel Rwagafirita wari umushyitsi mukuru.

None se Major Gatarayiha yashakaga ko Nzamurambaho aza mu gushyingura kandi. yarimo amuhiga hose ngo amurase?

Ikinyoma cya 5: Bugesera na Cyangugu mu 1990

Major Gatarayiha mu byo avuga harimo ibinyoma bivanze no kuyobya abantu, kuko igihe yari mu Bugesera abasirikare bose bari yo abenshi boherejwe ku rugamba bayobowe ba Colonel BEM Déogratias Nsabimana na Major BEM Vénant Musonera na Major Francois Niyonsaba, kuba yarasigaye mu kigo I Gako ni uko yari azwi nk’umusirikare ukingiwe ikibaba i bukuru kandi w’umusongarere wibera muri business byagaragaraga ko ntacyo yamara ku rugamba. Uretse kubivuga kw’izina gusa ngo yabaga mu Bugesera ubundi akenshi yabaga yibereye i Kigali. Kuko n’umuryango we nyuma yo kwimuka i Gitarama wahise utura i Kigali nta handi wigeze wimukira.

Aho ikinyoma cye gikabirije n’uko yemeza ko yavuye mu Bugesera tariki ya 8 cyangwa ya 9 Ukwakira 1990 agana i Cyangugu mu ndege yari itwawe na Commandant Pilote Ruterana na Capitaine Pilote Habiyambere, nyuma arongera avuga ko iyo ndege ari yo yamukuye I Cyangugu na none igihe yimurirwaga I Byumba! Aha yibagirwa ikintu cy’ingenzi ni uko Commandant Pilote Ruterana yapfuye tariki ya 7 Ukwakira 1990 ahanuwe n’inkotanyi mu Mutara mu ndege yari atwaye. Ubwo se bahuriyehe ko yari yapfuye?

Ikinyoma cya 6: Ubwicanyi I Byumba

Major Gatarayiha ntabwo yahakana ko atishe umwana w’umusore wari wasaze agatera amabuye, uwo mwana yari umuhungu w’umusirikare w’umuréserviste witwaga Kimawumawu.

Major Gatarayiha ahakana ko atazi icyo Major Pierre Ngira yazize igihe yafungwaga? Ariko uretse kujijiksha ayobewe ko Major Ngira na Commandant Bagambiki bazize ko boherereje abasirikare bari ku rugamba za Gatuna na Kaniga amasasu n’ibindi bikoresho maze bakagwa mu mutego bagashinjwa uburangare no gukorana n’umwanzi?

Umusomyi wa The Rwandan

Nimwiyumvire ibinyoma bya Major Gatarayiha hano hasi:

17 COMMENTS

  1. Umuvuze ukuli n’ubwo ntigeze mubona kandi twali duturanye. Icyo nibuka ni uko arongoraumugore yaje afite uruhinja.

    • Ntibyashoboka ko kuza afite uruhinja ari ibyemeza ko yagombye gutegereza umwaka wose kugirango ashobora guhabwa uruhushya rwo kubana n’umukunzi we? Aracyari kumwe n’umukunzi we na rwa ruhinja yazanye rwarakuze kandi rwarakunzwe! Major Gatarayiha yihesheje ishema ntiyahemukiye umukunzi we kubera ubutegetsi bw’abagome bari buzuye urwango n’amacakubiri yadushyiriye igihugu mu kaga! Byari kugaragara neza iyo upfa kubeshya ko mwari muturanye kandi ko umuzi mbere y’uko wemeza ko uyu mwanditsi muhimbyi avuga ukuri!

  2. Abantu nkawe nimwe mutera ibibazo mu gihugu cyacu! Reka kwihisha inyuma ya internet wigaragaze maze utangaze ayo makuru uvuga nk’aho wari isazi kuri murs zo kwa Major Gatarayiha! Nkurikije amakuru mbona wandika unasebya umukuru w’igihugu, nta credibility ufite! Ahubwo wakoze gufata umwanya wo gusoma kuby’uyu mugabo! Byanatumye ufata umwanya wo kumwandikaho ikinyamakuru! Ngo apfana iki Na Semuhanuka? Semuhanuka agombe kuba yari so… mubeshya kimwe! Major Gatarayiha aracyaba mu Rwanda! Niba hari icyo umushinja taha ujye kumushinja ku mugaragaro!

  3. @ Iseta — Ntiwigeze umubona kandi mwari muturanye… clairement….ntabwo umuzi. Dusobanurire ukuntu ibyo wasomye uvuga ko ari ukuri? Nawe nta sense ufite!!

  4. Barababaje cyane kubona umuntu afata umwanya ungana utya akandika ikinyamakuru ashaka gusebya intwari nka Major Gatarayiha. Ese ko uvuga ngo ibyo yavuze ni ibinyoma, wowe proof ufite ko ibyo uvuga ari ukuri niyihe?
    Biraboneka ko umugambi wawe wari ugusebya uyu mugabo. Gusa umenye ko wataye umwanya kuko abazi ukuri barakuzi kandi ntacyo wavuga cyaguhindura. Abantu nkamwe mufite imigambi yo gusenya abandi nimwe ibibazo bivaho.
    Kandi ko Gatarayiha yatabaye abantu batagira ingano, wowe uvuga nkaho uri igitangaza kizi ukuri kose, wavuga ko abo watabaye ari bangahe? Wakagombye kuba uvuga ibigwi umugabo wahisemo gusiga umuryango we inyuma akajya gutabara abaturanyi n’abandi ataranazi. Ibyo byonyine byakagombye kukwereka ko ari intwari.
    Nashakaga kongeraho ko bibabaje cyane gufata urupfu rw’umwana waziraga ubusa, ukaruhinduramo uburyo bwo kuvuga nabi SE. Biteye agahinda. SHAME ON YOU!!! Ntawe nakwifuriza agahinda kangana nako gupfusha umwana, gusa Imana ikubabarire.
    Rekera guta umwanya wandika ibisenya igihugu ahubwo ufatanye n’abandi banyarwanda kurwubaka.
    Nizere ko abasoma iki kinyamakuru bakurusha ubwenge bakabonako ibyo uvuga ari amagambo without back-up or proof of any kind!

  5. Baravuga ngo umukobwa ashobora guhisha Inda atwite ariko iyo igihe kigeze iravuka. Think about it. The bible says:truth will set you free!/guess where you are heading! May God bless you. You can’t give what you don’t have.. Brain!!!

  6. Intwali zo mu Rwanda no zibaye nyinshi!
    Gatarayiha turamuzi bihagije abonnement yigishije muli ESM abiganye base muli EO Abakoranye nawe hose muli les FAR. Yasaga nkumucuruzi kurusha Kuba ingabo. Nizere ko nibura ashimira umulyango wa Colonel Rwagafilita PC.Azatubwire aho yavanye imali itubutse yakoresheje muli iyo mishinga afite mu Rwanda. Ntabwo Ali ayo yavanye muli ops Byumba Ali icyo twitaga S4! Abo ba GP bazaga iwe bakamusiga Ali muzima aho Ali abubu ntibamusiga umutwe umanitse? Turamuzi bihagije azabeshye abatamuzi.

    • Aaaah ndabyumva noneho! Ikibazo ufite ni uko yabonye imali akaba afite imishinga! Icyo yakurushije hamwe n’abandi nkawe ni uko atataye umwanya asebya abantu, ahubwo yarebye imbere hazaza arizigamira! Wakagombye kuba warafashe amasomo, kuko kuri ubu ntiwari kuba ufite umwanya wo kugurisha amagambo! Uti “yasaga nkumucuruzi kurusha kuba Ingabo”! Et pourtant….nta wamwirukanye mu ngabo ahubwo yarazisezereye! Ndabona umuzi kuva cyera bituma mbona ko mushobora kuba munganya imyaka! Biteye isoni kubona umuntu ukuze wuzuye ishyari n’amagambo! Imana yo mw’ijuru ikugirire neza! Mu byukuri shaka icyo wakora cyagira uwo kigirira akamaro hanyuma wenda umutima mubi nuba utarakwishe tuzakubona nawe uvuga ibyiza wakoreye abandi! Hahahahaha!

    • Wikikoza isoni ku karubanda!
      Iyo uba uzi Gatarayiha nkuko ubivuga, wari kuba uzi yuko ari umugabo wakoze buri munsi, amankwa n’ijoro, kugira yiteze imbere, kandi ateze imbere umuryango we ndetse n’igihugu. Kubona umuntu nkawe nibwira ko akuze bihagije, akaba yumva ko ntaho yaba yarakuye ibyafite usibye mu mali za Gafirita, byerekana ko you’re the one who does not understand how hard work works.
      Urasekeje cyane ariko uranababaje. Abazi Gatarayiha by’ukuri, atarinkamwe mushaka kumusebya gusa, ubabajije bose bakubwira ko Gatarayiha ari umugabo uzwiho work ethic ihambaye kuva kera.
      Nkugure inama: nuca akenge ugashaka nawe kwiteza imbere, uzicishe bugufi umusabe kukwereka aho gukora akazi nawe byakugeza. Ariko niwumva guta umwanya uvuga amagambo adafite ishingiro aribyo bigukwiye, nabyo Imana izabikurindiremo.

  7. Abavugako ari ukuharabika nabo bamenyeko utaharabika umuntu utazi.Gusa nanjye sinzi uyu mugabo ariko iyo nsomye ibyo avuga kandi yari muri Ex-Far muriyo myaka nsanga harimo ibikabyo kuko nanjye nabaye muri Ex-Far wenda ndafite umwanya utuma menya ibibera ikambere ariko twabonaga uko abatuyobora bakoraga.Ngo yari afite imbunda akaza akarasa interahamwe zigasubirayo kandi baramushyize muza bukuru kandi hari aba officiers batashoboraga noguhangana n’interahamwe gutyo gusa kandi bafite escorts bari no mu ma jeep y’akazi? nkanswe uwo wari warabaye demob?

    • Haguma we, kuba utabisobanukiwe cyangwa utemera ko ibyo yavuze bishoboka ntibivuga ko bidashoboka! Uravuga kimwe n’abantu bahakana ko Imana ibaho….kuko guhakana ko Imana ibaho kandi ikomeye ntibiyibuza kubaho! Ikindi…kuba yari muri Ex-far ntabwo bivuga ko yari asangiye ibitekerezo n’abayoboraga Ex-Far. Kubona akiri mu Rwanda iyi myaka yose, abandi benshi bari muri Ex-Far barahunze igihugu, abandi barafunzwe, akaba agikorera kandi agituye mu gihugu cyacu byakagombye kuba gihamya ko ibyo avuga ari ukuri! Ikindi niba wasomye neza cyangwa ukareba iriya video… nta mwirato cyangwa ibikabyo byari birimo na gato! Yivugira ko yari afite ubwoba bwinshi yuko inkotanyi zitari kumusiga amahoro kubera ko yari afite imbunda kandi yari muri Ex-Far! Yashatse kwihisha ngo batamubona n’ubwo nta kibi yari yarakoze! Ariko abo yarinze n’abo yarwanyeho nibo bamutangiye ubuhamya kandi baracyabumutangira kugeza kuri uyu munsi! Guhangana n’umuntu uwo ari we wese, haba mu ntambara cyangwa mu bindi bitandukanye…bisaba umunyabwenge uzi kubyitwaramo neza! Wagize ngo abandi ba officiers ntibashoboraga guhangana n’interahamwe gutyo gusa kandi bari bafite escorts n’ama jeep y’akazi??? None se barihe ubu? Kugira aba escorts n’ama jeeps y’akazi sibyo bitsindira umuntu urugamba! Umu escort utarigishijwe neza ntarinda shebuja, i jeep iratwarwa ntirasa! Hahaaha! Ubwenge na strategy umuntu akoresha nibyo bimuha gutsinda! N’ubwo aba banyeshyari banditse ibinyamakuru bavuga ngo Maj Gatarayiha yarabeshye… ahubwo nusubiramo ugasoma neza…urasanga bongera guhamya ko nta binyoma birimo! Ntibahakanye ko yigishije muri ESM! Clairement, nta muntu ujya mu ishuli gufata amasomo ku muntu arusha ubwenge! Interahamwe nta bwenge zari zifite! Zaratsinzwe ku mugaragaro! Abanyabwenge barazitsinze…si igitangaza ko Maj Gatarayiha yaba yarahanganye nazo akazitsinda = UBWENGE!!! Na none… kuba utabisobanukiwe cyangwa utabyemera cyangwa utarabishoboye ubwawe (kuko utari ufite umwanya utuma umenya ibibera ikambere) ntibivuga ko bitabayeho! Hanyuma kandi… wavuze ngo “nkanswe uwo wari warabaye demob”…. kuba yari yarageze kuri rank ya Major byamuhesheje uburenganzira bwo kugumana imbunda ze na uniforms ze. Kuba demob si ukubura ubwonko n’ubwenge! Uyu mwanditsi yaravuze ngo ntiyoherejwe ku rugamba kuko ntacyo yari amaze? Ese abo bari bagize icyo bamaze ubu bari he? Reka nkugire inama….mbere yo kwandika cyangwa kuvuga byinshi….byabaye byiza ko watekereza cyane! Burya ikica abantu benshi ni ubuhubutsi! Abanyarwanda ntituzigera dutera imbere nitudahagarika kwihutira gusenyana mbere yo kwubakana. Ntituzatera imbere na gato igihe cyose twiyumvisha ko tudakeneranye cyangwa ko tutakwigira kuri abo bazi byinshi kuturusha cyangwa ngo duharanire kugira neza no kugirira neza abandi! Kwiyemera no kumva ko nta wundi muntu waturuta niyo ntandaro yateye genocide! Biteye isoni n’agahinda ko hari benshi batigeze bakura isomo na rimwe mu mahano yabereye mu Rwanda akozwe n’abanyarwanda! Ntawe uvuze ngo mukunde Maj Gatarayiha nta n’ibyo yasabye! Arivugira ko nta mashimwe akeneye kuko yakoze kandi agikora inshingano ze nk’umuntu! Ariko aho kugira ngo nk’uyu mwanditsi n’abandi nkawe bakore commentaire zubaka….bose bihutiye kwibanda kuri negatif! Mukeneye Imana yo mu ijuru kugirango ibabarire imitima yanyu kandi ibahindure ibitekerezo! Ibyo nibiba…u Rwanda ruzuzura amahoro! Nibitaba ibyo… aba bose bafite ibitekerezo bibi byuzuye ishyari n’urwango bazigumire aho bahungiye — mu Rwanda si iwabo!

      • “Bwenge”Yewe nawe urabihuhuye rwose.Ngo kuba yarabaye muri Ex-FAR ntibivuzeko yari asangiye ibitekerezo by’abamuyoboraga.Ibyo se mu gisilikare bibaho? Uhita ukivamo ugashaka undi mwuga.Kandi si mu gisilikare gusa biba.No muri entreprises hose iyo udahuza n’umurongo bossi wawe yashyizeho, ufata umuryango iyo wemeye kugumamo ugomba kujya kuri uwo murongo.Kereka uri ingwizamurongo yihanganira kubera impamvu runaka.Aho bikazana ibyo byo kuba yari akingiwe ikibaba bityo akibera ingwizamurongo muri EX-FAR.Hari nk’abantu nka Rwendeye, n’abandi bitanze ku ruhande rwa EX-FAR mu gihe bamwe bihishaga mu biro kubera ubwoba no kutamenya icyabajyanye muri uwo mwuga.Abo rero nibo usigaye usanga bidoga bavuga ibyo bishakiye ukagirango hari icyo barusha abaguye ku rugamba mu myaka 4 yose FAR yarwanye na RPA ku mpande zombi.Njyewe nanga Ibifura.

  8. Umunyarwanda numunyarwandakazi :
    Mwatubwira aho aba GP bikigihe bateye bagataha ntawukomeretse?
    Ntaho kwa Rwigara: Ngabo munkambi yimpuzi ya Kiziba : etc…..
    Abamwangaga baramuteye inshuro nyinshi bataha ntankomyi.
    Lieutenant avuga wamuteye mu Bugesera ashaka kumwica ni ikonyoma gikabije. Yaje mu Bugesera aje kuharwalira kuko yali yakomerekeye kurugamba.

    • Sinzi niba ibintu wanditse wabanje kubitekerezaho. Logique wakoresheje muri icyo kibazo nimwe nkuko wabaza uti “ese ko muri genocide hapfuye abantu benshi, nigute cyangwa kuberiki abandi barokotse kandi bari mu ntambara imwe?”
      Ese reka tuvuge ko yagiye mu bugesera yakomeretse… Kuba warubizi ko ari mu bugesera, niki cyikwemeza ko uwo lieutenant nawe atarabizi maze akaza kumushakira mu bugesera nyine? You sound dumb!
      Kandi abo bamuteraga, byaba mu ntambara ou autres temps, nabo bari babizi ko azira ubusa. Kandi niba utabizi reka nkubwire yuko, aho Imana ikinze ukuboko, ntakindi cyabihindura.

    • Reka mfashe umunyarwanda n’umunyarwandakazi mu gusubiza ikibazo cyawe. Sinzi niba ujya usoma amakuru cyangwa ureba amakuru…. ubundi intambara iyo ariyo yose igira abapfa n’abarokoka! Ubundi abantu batekereza cyangwa se bazi ubwenge..basobanukirwa cyane ko atari igitangaza kuba hari abantu bakomereka mu ntambara! Hanyuma reka nkubaze ikibazo… ese wiyumviye ko uwari watumwe kumurasa ari nawe watanze confession ko yari yatumwe? Ibyo birerekana ko n’ubwo numva ugomba kuba wari mu Bugesera…ntiwakurikiraga kandi n’ubu ntukurikira kuko biragaragara ko utafashe umwanya ngo wumve neza ibyavuzwe!

  9. Ariko abantu bose numva bavugira Major Gatarayiha, nta n’umwe numvise yibanda ku binyoma by’ingenzi by’uyu mugabo:
    -Kuvuga ko yatotezwaga, Ese ko mutahakanye ko yari umwana uvuna umuheha agahabwa undi kubera Colonel Rwagafirita?
    -Ko Major Gatarayiha yavuze ko imodoka ya MRND yamwiciye umwana, Major Gatarayiha avuga ko atajya muri MRND kuri iyo mpamvu kandi uwagonze umwana we (Ministre Frédéric Nzamurambaho yari Président wa PSD icyo gihe muri 1992) ibyo murumva bifite urufatiro?
    -Major Gatarayiha avuga ko yagiye mu ndege ya Esc Av agiye i Cyangugu itwawe na Cdt Pilote Ruterana le 08 cyangwa le 09 Octobre 1990, ndetse ngo iyo ndege niyo yagarutsemo yimuriwe i Byumba, aho abeshyera ni uko iyo ndege yahanuwe n’inkotanyi le 07.10.1990 ndetse na Cdt Pilote Ruterana agapfa. Ubwo se Major Gatarayiha yagiye muri iyo ndege gute niba atabeshya?

  10. Era FAR nubwo bayisebya nta kajagari karimo.Nubwo irondakarere karimo noneho nabanyamashyaka, b’impande zombi bakabyuliriraho babaca intege.Uwasohotse Kigali wese aho ari azajye azilikana ko izo ngabo iyo zitarurwana kugeza ku munota wa nyuma ubu sinzi iyo ashobora kuba ari.Abavanga FAR n’interahamwe abo uwiteka azabahana. Kandi ntabwo mbifuliza gutsindwa urugamba.Vive les FARs

Comments are closed.