Major Bernard Ntuyahaga mw’ishuli ry’iyozabwonko i Mutobo.

Nyuma y’uko Major Bernard Ntuyahaga yoherejwe mu Rwanda n’Ububiligi yari amaze mo imyaka 20 ahafungiye, ibyo bigakorwa batitaye ko atashakaga gusubizwa mu Rwanda kandi n’umuryango we uba mu gihugu cy’Ubulayi waratakambaga ngo abe ariwo asanga, ibitangazamakuru bikomeje kwemeza ko yagezeyo amahoro kandi akakirwa neza n’ubutegetsi. 

Ndetse ngo nawe ubwe arabyitangariza iyo avuganye n’abanyamakuru. Ni muri urwo rwego twumvise ikiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika ndetse na The Rwandan ikakidushyirira ku rubuga rwayo. Tumaze kucyumva dore ibyo twumva twabwira Major Ntuyahaga cyangwa tugatuma abashobora kuvugana nawe ( abo mu muryango we) nk’uko  abyemeza bamubwira. 

  1. Birumvikana ko ubu ari mu maboko yazo n’ubwo we atabyifuzaga, ariko ubu nizo zimufiteho uburenganzira bwose…
  2. Na none nk’umuntu wese uri mu ntoki z’abamufiteho uburenganzira bwose, Ntuyahaga afite kugendera kuli iri hame ngo:”aho gupfa none wapfa ejo”.
  3. Nka Major kandi Ntuyahaga yagombye kuba azi ko zidahubuka kandi zigira amayele menshi. Ntawibwiraga ko zizahita zimurasa agisohoka mu ndege! Ahubwo abazizi nka Ntuyahaga bemeza ko umuntu zibonye nka we zishobora kumwibikira zimukoresha ku nyungu za politike na propagande, yewe zikaba zanamuha n’imyanya ihanitse mu butegetsi, ariko zimwibikiye!
  4. Mu gihe rero zimutegetse (zimwemereye) kuvugana n’abanyamakuru nk’uko byamugendekeye bamuzanira VOA, ntawe umusaba “gukanga Rutenderi” ngo ye kuvuga ko ashimira ubutegetsi kubera ko bwamwakiye kandi bumufashe neza. Uretse umusazi nawe w’umwiyahuzi ntawe utavuga atyo ari mu rwo Ntuyahaga arimo.
  5. Ariko kandi hari ibintu yagombye kuvuga cyangwa kutavuga atikubise agati ku ibya, ariko  kandi atumvikanishije ko byamurangiranye ubwonko bwogwejwe neza neza. Ingero:
          • Kumutsindagira ngo yari umusilikare mu ngabo za Habyarimana… bakabisubiramo ngo yikirize, Ashobora gusubiza ko yari umusilikare w’igihugu atari uwa perezida runaka. Abifitiye kandi gihamya ntakuka, kuko yinjiye ku bwa Kayibanda, akakivamo kubwa Sindikubwabo.
          • Kuba adashobora kuvuga ko ku myaka 66 y’ubukuru muli yo harimo 22 mu gisirikare na 20 muli Gereza… yaba atagikeneye kujya kwigishwa amateka y’u Rwanda mu mezi atatu i Mutobo, bakamutegeka kwumvikanisha ko igihe azavamo hari icyo yazaba yarungutse gishya mu mateka y’u Rwanda atari yarize cyangwa ashobora gusoma mu bitabo byanditwe… birababaje!
          • Kuba adashobora gutinyuka kuzibwira ko ku myaka 66 y’ubukuru ari mu zabukuru haba mu gisilikare haba muli Fonction publique ahubwo agasa n’usaba akazi ( solliciter un emploi) nk’uko ziba zabimwongoreye, nabyo biteye agahinda.

Twizereko azasohoka i Mutobo atarusha ubutore Bamporiki, dore ko zizi gutoranya. Ariko zamufata neza zite, ajye azirikana ko “RURIBIKIYE” ari umwana w’umunyarwanda

Umusomyi wa The Rwandan