Major Bernard Ntuyahaga yahaye ikiganiro Radio Ijwi ry’Amerika

Major Bernard Ntuyahaga

Ibyumweru hafi bitatu birashize Major Bernard Ntuyahaga agejejwe ku butaka bw’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko yahoze ari umwofisiye mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana yari amaze imyaka 20 afungiwe mu Bubiligi kubera ibyaha by’intambara. Yahamijwe uruhare mu iyicwa ry’abasilikare 10 b’ababiligi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.

Nyuma yo kurangiza igihano Ububiligi bwamwimye ubuhungiro Bumwohereza mu gihugu cye. Kugeza ubu rero Major Ntuyahaga ari guhugurirwa mu kigo cya Mutobo mu majyaruguru y’u Rwanda gihugura abahoze ari abasirikare bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe. We n’abahoze mu mutwe wa FDLR barahugurwa kuri politiki u Rwanda rugenderaho.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, Ntuyahaga yabanje kubwira umunyamakuru wacu Eric Bagiruwubusa uko yakiriwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.