Major Bernard Ntuyahaga yimwe ubuhungiro n’igihugu cy’u Bubiligi

Major Bernard Ntuyahaga

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru ava mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko urwego rushinzwe kwiga ibibazo bijyanye n’abaka ubuhungiro rwimye ubuhungiro Major Bernard Ntuyahaga ndetse ruvuga ko rubona nta cyatuma atoherezwa mu Rwanda.

Major Bernard Ntuyahaga we yemeza ko icyemezo cyamufatiwe cyatewe n’ukwivanga kw’umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’impunzi n’abimukira mu Bubiligi Théo Francken.

Nk’uko Major Ntuyahaga ubwe yabitangarije itangazamakuru ngo yamenyeshejwe ko ubusabe bwe bwanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ukwakira 2018, impamvu yatanzwe ngo ni uko ubusabe bwe yatanze muri Nyakanga 2018 butakwemerwa kubera ko igihe urukiko rwamuhamyaga ibyaha mu 2007 byamwambuye uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève yo mu 1951.

Major Ntuyahaga akomeza avuga ko kuba abashinzwe iby’impunzi mu bubiligi baravuze ko basanga nta mpamvu yatuma atoherezwa mu Rwanda binyuranye n’amategeko agenderwaho mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu kigo cyakira impunzi kitwa “Centre Caricole” kiri ahitwa Steenokkerzeel aho Major Ntuyahaga acumbikiwe adashobora gusohoka uko ashaka nyuma yo kuva muri Gereza nyirizina tariki ya 1 Kamena 2018, Major Ntuyahaga yatangaje ko azajuririra kiriya cyemezo ku rwego rwisumbuyeho ruzwi nka Conseil du Contentieux des étrangers.

Kuva muri Kanama 2018, imiryango y’abasirikare 10 b’ababiligi baguye mu Rwanda yagaragaje uburakari imaze kumva ko Major Ntuyahaga yatse ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi nyuma yo kurangiza igihano cye.

Major Ntuyahaga avuga ko atatangajwe n’iki cyemezo cyamufatiwe akaba afite uburenganzira bwo kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi 10.

Ku bijyanye no koherezwa mu Rwanda Major Ntuyahaga ntabikozwa aragira ati: “Nsubijwe mu Rwanda FPR yahita inyirenza, yakunze gushyira imbere ukwihorera, nicyo FPR itegereje, ndetse n’abagiye gukorana na FPR ku bushake barishwe abandi barahunga ngo bakize amagara yabo.”

Biravugwa ko Major Ntuyahaga yaba yifuza kujya kuba mu gihugu cya Danemark aho afite umuryango.

Major Ntuyahaga ngo asanga ibyagiye bimubaho byose mu butabera byaragiye bishingira ku gitutu cya politiki aragira ati:

“Buri gihe hagiye habaho kwivanga kw’inzego zo mu rwego rwo hejuru. Habayeho igitutu cy’amahanga ngo urukiko rw’Arusha rumpamye ibyaha n’ubwo rwandekuye nta cyaha rumpamije, habayeho ukwivanga kwa Ministre w’intebe w’u Bubiligi kugira ngo nkatirwe gufungwa imyaka 20 n’urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi, n’ubu ngubu habayeho na none kwivanga kw’umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’impunzi n’abanyamahanga Théo Francken kugira ngo ubusabe bwanjye bwangwe no kugira ngo noherezwe mu Rwanda”

Umwe mu bantu bakurikiraniye hafi iki kibazo cya Major Bernard Ntuyahaga yabwiye The Rwandan ko Major Ntuyahaga yagizwe n’abanyapolitiki b’ababiligi uburyo bwo kwikiza abaturage b’ababiligi cyane cyane imiryango y’abasirikare 10 b’ababiligi baguye mu Rwanda mu 1994.

Kuri we ngo abanyapolitiki b’ababiligi ntabwo bigeze bagira ubushake bwo kugaragaza byimbitse uburyo abasirikare babo bishwe n’impamvu zatumye bicwa ndetse n’imyitwarire y’abasirikare b’ababiligi bari mu Rwanda cyangwa y’abanyapolitiki b’ababiligi bari ku butegetsi mu Bubiligi mu 1994. Ahubwo bahisemo iy’ubusamo yo gushaka ushyirwa ku karubanda (Major Ntuyahaga) ngo abambwe bityo imiryango y’abasirikare b’ababiligi bishwe ndetse n’ababiligi muri rusange bibwire ko ubutabera bwabonetse.