MAJOR CALLIXTE SANKARA ASHOBORA KUZITABA URUKIKO KU WA 24 UKUBOZA 2019 KUBURANA MU MIZI.

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko Maj Callixte Sankara wahoze ari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame RRM , akaba n’umuvugizi w’ingabo za FLN ashobora kuzagezwa imbere y’urukiko mu mpera z’uyu mwaka buri bucye ari umunsi mukuru wa Noheli, kugira ngo aburane mu mizi. 

Sankara waherukaga mu rukiko kuwa  23 Gicurasi 2019 aho yashinjijwe ibyaha 16 birimo iby’iterabwoba no kugambirira guhirika ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara, akabyemera byose, urukiko rukaza kumukatira kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo atari mu cyumba cy’urukiko kuwa 28 Gicurasi, ubu noneho ngo dossier yaba igiye gutangira kubunishwa mu mizi nyuma y’amezi 5 yose!

 Ntibizwi niba Major Sankara azakomeza kwemera ibyaha cyangwa niba azahindura. Ubwo yerekwaga abanyamakuru wabonaga ari mubyo urubyiruko rwita ibizunga (Kuba utazi aho uri n’ibyo urimo) ari no mu rukiko nabwo yagaragaye atandukanye na Sankara abo babanye, abo bakoranye n’abo biganye bari basanzwe bazi. Hari abavuze ko bakeka ko yari yarozwe atari gusa.

Amakuru yizewe n’ubundi ni uko ubutegetsi bwa Kagame bwanze ko Sankara asurwa n’abantu bose, akaba ari mu maboko yabwo gusa. Sankara afungiwe muri Gereza ya Mageragere. Ku batahazi, iyo gereza igizwe n’ibipangu bitatu (3) Igipangu cy’abagabo, icy’abagore n’icyo bita VIP kitaruza bacyubaka, bityo ntibaratangira kugifungiramo. Sankara rero ni we mugabo wenyine ufungiye mu gipango cy’abagore, kuko afungiye mu cyumba cyahoze gifungiwemo Madame Ingabire Victoire.

Uko kumwima abagerageje kumusura bose, no kumufungira mu gipangu cy’abagore ari umugabo kandi ari umwe gusa, ntibitanga icyizere ubwabyo. Ntayicarubuzo rirenga iryo. Icyakora mu minsi ishize, umutwe wa FLN yahoze avugira watangaje amashusho abasore bawo bari guhamya ko wibarutse ba Sankara benshi. 

Ni nyuma y’aho abo basore ba FLN bari bamaze gupfura Kagame ubwanwa bakanyaga ingabo ze intwaro n’imyambaro, akaba aherutse kujya kumwaragurikira ku Burundi! Ananiwe injangwe atera ingwe! Kagame naaaawe, ashaje yanduranyije cyane kweli!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali!