Major Callixte Sankara yemeye ibyaha 16 yashinjwe mu rukiko

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufatwa, uyu munsi yashyikirijwe urukiko yemera ibyaha yarezwe.

Yagejejwe mu rukiko ahagana saa tatu z’igitondo ari kumwe n’umwunganizi we Moïse Nkundabarashi. Yagaragaye ashishikajwe no kuganira na we ndetse akananyuzamo akamwenyura.

Umutekano wari urinzwe bikomeye. Muri buri nguni y’icyumba cy’urukiko ndetse no hanze hari abapolisi bafite imbunda. 

Ubushinjacyaha bwavuze ko Callixte Nsabimana ‘Sankara’ aregwa ibyaha 16.

Ni ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubujura bwitwaje intwaro ndetse no kugirana umubano n’igihugu cy’amahanga hagamijwe intambara.

Ibyaha yarezwe bishingiye ku byo yagiye atangaza nk’umuvugizi wa FLN ku bitero byibasiye uturere tw’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda guhera mu mwaka ushize.

Ubushinjacyaha bwavuze ko leta y’u Burundi yahaye umutwe wa FLN – ‘Sankara’ yari abereye umuvugizi – aho ushinga ibirindiro naho leta ya Uganda ikawuha ibikoresho. 

‘Sankara’ yitandukanyije na FLN 

Ahawe umwanya, yavuze ko “nta byinshi afite byo kwisobanuza kuko ibyo atakoze ubwe bishobora kuba byarakozwe n’inyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi”.

Yavuze ko abasirikare ba FLN bamutengushye bakagambanira igitekerezo cyiza yari afite bakica abasivili mu bitero bakoraga bavuye mu ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati: “Kubera iyo mpamvu nsabye imbabazi mbikuye ku mutima ababuze ababo, Abanyarwanda bose n’umukuru w’igihugu”.

Yavuze ko yitandukanyije na FLN ku mugaragaro ku bikorwa byose n’ibindi yakora nyuma.

Yashinje u Burundi na Uganda

‘Sankara’ mu magambo ye yagiye ashinja inzego za gisirikare z’ibihugu by’u Burundi na Uganda gukorana no guhura n’abo mu mutwe wa FLN.

Amagambo ye asa n’ibirego ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye bushinja ubutegetsi bwa Uganda n’ubw’u Burundi ko bufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda – ibirego ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwakomeje guhakana.

Umwunganizi we mu mategeko, Moïse Nkundabarashi, arasaba ko umukiliya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko yagaragaje ubushake bwo gufasha ubucamanza. 

Nsabimana yavuze ko “atagiye kuburana urwa ndanze” ngo kuko nk’umuntu wize amategeko azi “icyo kutagora ubutabera bisobanuye”. Yagize ati: “Niyo nabihakana n’inyoni zo muri Nyungwe zabinshinja”.

Abacamanza bavuze ko isomwa ry’urubanza rwe ku ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rizaba ku wa kabiri ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa gatanu. 

BBC