Major Gen Aloys Muganga yasimbuye Gen Ibingira ku buyobozi bw’Inkeragutabara

Gen Fred Ibingira, umukuru w'Inkeragutabara mu rwego rw'igihugu

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Ministeri y’ingabo mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya  20 Ugushyingo 2018, Major Gen Aloys Muganga yagizwe umukuru w’Inkeragutabara.

Akaba asimbuye kuri uyu mwanya Gen Fred Ibingira wari kuri uwo mwanya kuva mu 2010.

Nta makuru yandı yatangajwe niba Gen Ibingira harı undi mwanya yaba yahawe mu gisirikare cy’u Rwanda cyangwa ahandi.

Major Gen Aloys Muganga