Major Gen Jean Jacques Mupenzi aravugwa mu bwicanyi bwo muri Komini Giti

Major Gen Jean Jacques Mupenzi

Yanditswe na Marc Matabaro

Imwe mu nkuru igaragara mu gitabo In Praise of Blood cyanditswe n’umunyakanadakazi Judi Rever ni ivuga ku bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu bwoko bw’abahutu mu cyahoze ari Komini Giti yari muri Perefegitura ya Byumba bugakorwa n’abasirikare ba FPR nyamara iyo Komini ivugwaho kugeza ubu ko nta mututsi n’umwe wayiciwemo mu 1994. 

Kenshi abashyigikiye FPR (iyo muri bo hagize n’abemera ko FPR nayo yishe abahutu) mu gushakira ibisobanuro n’impamvu nyoroshyachyaha ubwo bwicanyi FPR yakoreye abaturage b’abahutu hakunze kuvugwa ko ingabo za FPR zicaga abahutu zirwana zihagarika Genocide cyangwa bitewe n’abasirikare bamwe basangaga imiryango yabo yashize bakihorera kubera akababaro n’umujinya. Ariko iyo bigeze muri Giti umuntu yibaza impamvu n’uruhe rwirwazo FPR yahereyeho itsemba abaturage b’abahutu ba Giti.

Kimwe mu binyoma bya mbere byuzuye agashinyaguro mu bivugwa na FPR kikanasubirwamo n’abanyamakuru n’abiyita impuguke n’abashakashatsi b’abazungu ni ibyabereye muri Komini Giti ya Byumba mu 1994.

Nk’uko bivugwa mu buhamya bugaragara mu gitabo In Praise of Blood cyanditswe n’umunyakanadakazi Judi Rever Giti ikunze kuvugwa mu bitabo no mu binyamakuru nka komini yonyine yo mu Rwanda Aho ngo abahutu batakoze Genocide. Uwari Burugumesitiri wa Giti by’umwihariko yashimiwe ko yahanganye n’abicanyi akabuza ko abatutsi bicwa. Ariko Judi Rever avuga ko yagerageje gukurikirana ibyabereye muri Giti yegeranya ibimenyetso n’ubuhamya byerekana uburyo FPR yakoresheje Giti mu buryo buteye ubwoba kandi bikagira icyo bigeraho muri Propaganda yayo. Ibi umuntu akaba yabishingiraho mu gusobanukirwa imikorere iteye ubwoba ya FPR mu tundi duce tw’u Rwanda mbere, mu gihe, na nyuma ya Genocide.

Judi Rever

Tariki ya 23 Mata 1994, hafi ibyumweru bibiri gusa Genocide itangiye, umunyeshuri ufite ababyeyi bava mu moko yombi (abahutu n’abatutsi) witwa Clément yari hafi yo ku biro bya Komini Giti aho yari yagiye gusura umwana w’inshuti ye n’urungano. Bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ijoro ritangiye kugwa umuturanyi yaramubwiye we n’inshuti ye Gaudence ngo batahe burije ntawamenya igishobora kuba ijoro riguye.

Ku tariki ya 10 Mata 1994 ingabo za FPR za Mobile ya 21 na Mobile ya 101 zari zageze muri Komini Giti ndetse n’abihayimana bo mu iseminari ya Rwesero bari barangije kwicwa n’abasirikare ba FPR. Ubwicanyi bwamaze iminsi myinshi abantu barahiye ubwoba. Nyamara ibyumweru 2 nyuma yaho hari agahenge gateye inkeke ku buryo bamwe bari batangiye kwizera ko intambara yarangiye.

Clément na Gaudence bari ku igare bagenda mu mihanda y’igitaka mu misozi yo muri Giti. Bageze ku kigo nderabuzima iruhande rw’amashuri abanza babonye abasirikare ba FPR bashoreye ikivunge cy’abantu babinjiza mu mashuri.

Gaudence yabwiye Clément ko afite ubwoba ko bagomba kwihuta bagataha iwabo bakava mu nzira. Clément abonye uburyo abasirikare ba FPR barimo gusunika abaturage ku kibuga cy’ishuri aremera baragenda, anyonga igare vuba na vuba uko ashoboye.

Clément ageze mu rugo, Ise umubyara, umugabo w’umuhutu wakoraga akazi ko kuburanira abandi mu nkiko, akaba n’umuyobozi mu nzego z’ibanze wari uzwi n’abantu benshi yari yabuze.

Bukeye mu gitondo ibihu bitangiye kugabanuka, Clément na mwene nyina bafata inzira bajya kumushaka. Kuko bakekaga ko hari ikintu kibi cyamubayeho bahise berekeza ku mashuri abanza, aho babonye igare rya Se baritaye aho. Hari mu gitondo kare cyane ku buryo nta musirikare wari urinze aho ku mashuri. Binjiye mu kibuga cy’ishuri bahise bakubitwa n’inkuba.

Mu kibuga kiri hagati y’amashuri hari huzuye imirambo, mu byumba by’amashuri nabyo byari byuzuye abantu bishwe. Clément na mwene nyina bashoboye kubona umurambo wa Papa nabo mu mirambo yari aho. Yari yamenwe umutwe (ashobora kuba yari yakubiswe agafuni) banamuvunne akaguru.

Clément akimubona yahise afatwa n’ubwoba atashobora gusobanura bahise biruka bajya kwihisha mu murima w’amasaka wari hafi aho. Barakomeza bajya mu rugo kubwira mama wabo wari umututsikazi ko papa wabo yishwe.

Clément yumvaga atareka se ngo aborere ku gasozi ngo aribwe n’imbwa. Ijoro riguye yasubiye kw’ishuri kwiba umurambo wa Se afashijwe na mubyara we n’umuturanyi bajyana umurambo mu rugo bawuhamba rwihishwa.

Umuturanyi wabo, umugore ukiri muto w’umuhutukazi, ku bw’amahirwe yarokotse ubwicanyi bwakorewe ku mashuri abanza. Ngo yari yafashwe ku tariki ya 23 Mata 1994 ahetse umwana. Yabwiye Clément ko abasirikare ba FPR bafashe abaturage b’abahutu babakuye mu ngo zabo, abandi bafatirwa ku ma bariyeri ingabo za FPR zari zashyize ahantu hatandukanye muri Giti, maze bose barabashorera babajyana ku mashuri abanza.

Ngo iruhande rwe hari abantu bajijutse nk’abarimu, abakozi ba Leta, abanyapolitiki, n’abacuruzi bose b’abahutu mbese abantu bose bagaragaraga nk’aho bishoboye cyangwa ari abantu bavuga rikijyana. Ngo ijoro riguye, abasirikare bahisemo abagabo b’abahutu babona bafite ibigango babaha udufuni babategeka kwica abantu bo miryango yabo. Nyuma abo bantu bamaze kwica bene wabo basabye kwicwa batagaragawe ibyo barabihabwa bahita baraswa n’abasirikare ba FPR.

Uyu muturanyi wahaga ubutumwa Clément yakubiswe agafuni inyuma ku mutwe agwa igihumure ku buryo abasirikare baketse ko yapfuye. Akangutse nyuma y’amasaha menshi yasanze uruhinja yari ahetse rwapfuye iruhande rwe.

Ingabo za FPR zifatanije n’abasivile b’abatutsi zakomeje guhiga no kwica abahutu bigaragara ko bajijutse n’imiryango yabo mu minsi yakurikiyeho.

Byatwaye igihe kinini kugira ngo abasirikare ba FPR bashinzwe iperereza bashobore kuvumbura umwarimu witwa Sindambiwe wari washoboye kwihisha. Mbere yaho ariko abasirikare ba FPR bajugunye umugore we n’abana be mu rwina barabica.

Mu minsi yakurikiyeho abasirikare ba FPR bavumbuye umugabo wari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu ishyamba ry’inturusi baramurasa baramwica.

Clément we yagize amahirwe yo kurokoka. Nk’uko abivuga kubera ko yagaragaraga nk’umututsi kubera nyina w’umututsikazi mu minsi ya mbere ingabo za FPR zinjira muri Giti uko asa nk’abatutsi byamufashije gutuma abasirikare ba FPR batamwica. Ariko ubwicanyi butangiye kwiyongera yakijijwe na Se wo muri batisimu w’umututsi wari ufite umuhungu wagiye mu Nkotanyi, uwo muhungu akaba yaragize uruhare runini mu kwerekana abagombaga kwicwa muri Giti.

Uwo muhungu wari waragiye mu nkotanyi yabonye Clément arimo gukubitwa yicajwe hasi n’umusirikare wa FPR wari ufite ipeti rya lieutenant witwa Jean Jacques Laurent Mupenzi (ubu ni Major General muri RDF) akeka ko agiye kumwica ako kanya, ariko uwo muhungu w’i Giti wagiye mu nkotanyi yahise abwira Jean Jacques Laurent Mupenzi ati: “Uwo mureke ni umwe mu bana bacu.”

Uwari Burugumesitiri wa Giti, Edouard Sebushumba, w’umuhutu yahise ajya kwihisha amakuru atangiye gukwira ko inkotanyi zageze i Giti kimwe n’abandi baturage batinyaga ko inkotanyi zabivugana. Yihishe igihe kigera ku kwezi mu nzu y’umukecuru w’umutindi nyakujya. Amakuru y’aho yihishe atangiye kumenyekana abasirikare ba FPR bahise bajya kumushaka bamusanga ubwanwa n’umusatsi byaramurenze ku buryo bitari byoroshye kumumenya.

 

FPR yifuzaga gukoresha Sebushumba muri Propaganda, bityo bamubwira ko atagomba kugira ubwoba ko agomba gutaha iwe ko FPR izamurindira umutekano. FPR yaje gutangaza ku Isi hose ko Edouard Sebushumba ari Burugumesitiri wenyine mu Rwanda watumye hataba Génocide muri Komini yayoboraga.

Ni uko Burugumesitiri wa Giti yabaye ikirangirire kubera ngo yabujije intagondwa z’abahutu kwica abatutsi muri Komini yayoboraga. Mu makuru menshi avugwa kuri Genocide, Giti ikunze kuvugwa nka komini yonyine mu Rwanda abahutu batakoze Genocide. Iyo urebye aya makuru yifashishijwe mu guhuma amaso abantu kugira ngo ubwicanyi bwakozwe na FPR muri Giti butamenyekana.

Sebushumba yakomeje guceceka ku byabaye muri Giti, kubera uko guceceka yarabihembewe ntiyicwa, ahabwa igihembo cya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda na Perezida Pasteur Bizimungu, ndetse ahabwa imyanya mu butegetsi kugeza ubwo abaye na Depite kugeza mu 2008.

1 COMMENT

  1. mbese mumbwire, hano muri iki gitabo harimo Kayumba? ko DMI ariyo yamaraga abantu muri Byumba?? ikindi nuko iki gitabo kuri twe nk’abanyarwanda nta gishya kuko ni abacu bahuyemo. it s just a matter of time bakazabazwa kubyo bakoze ziriya ngegera. twese tuzi neza ko nta munyabyumba ufite abiwabo buzuye, abenshi ubu ni ba nyakamwe, kandi inyenzi nizo zahabaga, gusa mubwitonzi n’ubuhanga “survival strategy” bose bivugira bucece ko ababo bagiye munama!!

Comments are closed.