“MAJOR MICOMBERO UTINYA IKI?” IGICE CYA MBERE (1/2)

Turabasuhuje mwese mwese bakunzi b’ikondera libre,
Ikondera rirangurura, Ikondera riguha ijambo ijoro ritaragwa
Ngo Kuko umwijima ari nk’isuri.

Ng’iri ikondera ryigenga, Ikondera ridaheza , riheza gusa ubucakara bw’ingeri zose.

Tugusuhuze nawe Major Micombero Jean Marie, wowe wemeye gutanga ubunararibonye , ngo wunganire urungano, ubere n’urugero abakibyiruka.

Major Micombero Jean Marie, utinya iki? Utinya nde ?

Utinya iki cyaba Prezida Kagame agumye k’ubutegetsi ? Ni iki kiguteye ubwoba Micombero, mu Rwanda ngo hatabayeho impinduka ?

Ese major Micombero aratinya ko abatutsi basubiranamo nk’uko byabereye ku Rucunshu ? Ni Itsembatsembwa ry’abahutu se riguhangayikishije ? Cyangwa n’iyimikwa ry’ubundi bwoko bw’ubuyobozi mu Rwanda ?

Uyu Major Micombero uhitamo kwitwa Micombero Johani Mariya gusa , asanga hari ibintu bibiri bimuteye impungenge hatabayeho impinduka mu Rwanda:

1. Gutakaza ubunyarwanda: kutagira indangagaciro k’umunyarwanda, hakiberaho gusa abanyarwanda babeshya, bamunzwe n’ikibyoma, bica, bambura, n’ibindi bibi byose bijyana no gutakaza ubumuntu;

2. KUZIMA burundu kw’u Rwanda: ngo bitewe n’umubano mubi u Rwanda rufitanye n’ibihugu by’abaturanyi muri iki gihe , Micombero aratinya ko hashobora kuba ibikorwa byatuma u Rwanda ruzimangatana, n’ubwo imisozi yaba ntaho yagiye.

Uyu Micombero wahunze u Rwanda afite ipeti rya Major mu ngabo z’u Rwanda, yinjiye muri FPR mu mwaka w’1991. Avuga ko FPR yinjiyemo, atari yo yabayemo ; ngo umushinga wa FPR kagame yarawuzambaguje.

Uyu Micombero wari mu basilikare barindiraga hafi Kagame bakitwa inyeshyamba n’igihe bageze mu Rwanda , avuga ko Kagame yiyiziye ari umunyabwoba kandi akaba umwicanyi ruharwa.

Iyo umubajije abo yabonye Kagame yica, avuga ko icyo yemeza ari uko ari Kagame wishe HABYARIMANA.

Naho ku byerekeye abandi banyapolitiki bo muri leta ya Habyarimana, ndetse na Fred Rwigema watangije urugamba rwa FPR, avuga ko ntacyo abiziho, ariko ko mu mpinduka bimirije imbere, hagomba gukorwa ubushakashatsi kuri ayo marorerwa yose yabaye mu Rwanda. Avuga ko we INTOKI ZE ZERA, ko nta maraso yigeze amena.

Micombero se aho ari mu buhungiro, yumva ate bimwe mu byo Prezida Kagame yavuze ku baba hanze ngo ni abateruzi b’ibikarito? Mu gisubizo cye aranavuga impamvu Prezida Kagame agirira impuhwe abamutera amagi?

Uyu Micombero uri mu bakuriye ishyirahamwe rya politiki RNC, aremeza ko kwishyira hamwe kw’abanyarwanda bose nta vangura, ari byo bishobora kwihutisha urugamba rwo kwibohora, rugusha ku mpinduka; ati n’iyo wagira abasilikare udashyigikiwe n’abaturage, ntacyo wageraho uretse ubutegetsi bw’igitugu.

Tubifurije ibihe byiza n’amahoro
Arimo Umucyuro ucyura ituze
N’Umubirizi ubira Urugwiro,
Ari n’Agahuza aka ka Muntu ;
Atahe iwanyu ahagire Inturo.

Ikondera libre, 13 janvier 2018