Lt Colonel Dr Richard Masozera nyuma yo gushinyagurirwa ari mu mazi abira!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Lt Colonel Dr Richard Masozera (umugabo wa Inyumba Aloysia) yirukanywe ku kazi ko kuba umuyobozi ushinzwe iby’indege za gisiviri mu Rwanda.

Imvo n’imvano ry’iri yirukanwa ngo ryaba riva ku magambo yavuzwe ku rupfu rw’umugore we Aloysia Inyumba ngo ko yicishijwe na Madame Jeannette Kagame ndetse bikaba binakekwa ko aya magambo ari yo aregwa ba Gen Rusagara na Col Byabagamba.

Amakuru The Rwandan ifite aravuga ko Lt Colonel Dr Masozera yahaswe ibibazo n’inzego zishinzwe iperereza mu gihe cy’amasaha menshi.

Ikindi gishobora gutuma Lt Col Dr Masozera atoroherwa n’uko ari inshuti ya Col Tom Byabagamba ndetse hakaba hari n’amakuru avuga ko Lt Col Dr Masozera we na Perezida Kagame ari abendahamwe (bari bafatanije umugore)

Uburyo Aloysia Inyumba we na Lt Col Rose Kabuye babanye na Perezida Kagame bakiri mu ishyamba bikaba ngo biri mu bituma Madame Jeannette Kagame atarajyaga imbizi n’aba bategarugori bombi.

Amakuru avugwa hanze ariko umuntu atapfa kuvuga ko afite gihamya ifatika n’uko Madame Inyumba yaba yararogewe rimwe na Col Dr Joseph Karemera, ariko we agashobora kujya kwivuza mu mahanga bitarakomera mu gihe Madame Inyumba we yari yarabujijwe gusohoka mu gihugu yirirwa atotezwa na Madame Jeannette Kagame!

Mu kazi Lt Col Dr Masozera yakoraga ntabwo yari yorohewe kuko yasaga nk’ugoswe na mubyara wa Perezida Kagame ari we Col Siras Udahemuka.

Uko bigaragara n’uko uko iminsi igenda bamwe mu bantu bagaragaraga nk’abari hafi cyane ya Perezida Kagame bagenda bahura n’ibibazo usanga ko bishobora kuba bishingiye ku matiku n’urwikekwe n’ubwo bwose nta mugambi ufatika baba bafite wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Iyo umuntu arebye ibyaha byarezwe Gen Rusagara na Col Tom Byabagamba ari byo: Kwamamaza nkana ibihuha, amagambo agomesha cyangwa akageregeza kugomesha rubanda arwangisha ubuyobozi buriho. Bakurikiranweho kandi gukora igikorwa kigamije gusebya leta, guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugira ngo icyaha gikomeye kibone ibimenyetso cyangwa bigafasha guhana abakoze icyaha (amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu) no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Umuntu yahita abona koko ko ibivugwa ko baregwa amagambo avugirwa mu kabari ka Lt Col Rose Kabuye kari i Nyarutarama mu nzu ya MTN byaba bifite ishingiro! Dore ko ako kabari kazwi nk’akabarakare bo muri FPR katagerwamo n’abari kw’ibere ubungubu!

Tukiri ku rubanza rwa ba Col Tom Byabagamba na Gen Rusagara, amakuru amwe aravuga ko Sgt Francois Kabayiza wari umushoferi wa Gen Rusagara ashobora gukoreshwa mu rwego rw’ikinamico muri uru rubanza yemera icyaha agashinja abandi baregwa nk’iko uwitwa Vital Uwumuremyi yari ameze mu rubanza rwa Madame Victoire Ingabire.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]