Major Sankara arakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi

Kuri uyu mugoroba urukiko rw’i Kigali rwategetse ko Callixte Nsabimana wari umuvuguzi w’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akomeza gufungwa by’agateganyo.

Nsabimana uzwi cyane nka ‘Sankara’ agezwa mu rukiko bwa mbere imbere y’urukiko mu cyumweru gishize yemeye ibyaha yarezwe, asaba imbabazi, anasaba ko yarekurwa akaburana adafunze.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko uregwa – ubu ufunzwe n’ubugenzacyaha – n’umwuganizi we bataje mu rukiko, ahubwo hari abanyamakuru benshi.

Umucamanza yavuze ko ibyaha aregwa ari ibyaha bikomeye, ko hari impamvu zigaragaza ko yabikoze kandi ari ibyaha bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

Yavuze ko atarekurwa by’agateganyo kuko nta hantu atuye hazwi, ko arekuwe ashobora gukomeza gucura imigambi iri mu byaha aregwa ndetse yahita atoroka kuko n’ubundi yafashwe amaze igihe ashakishwa.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko mu cyumweru gishize ‘Sankara’ yarezwe ibyaha 16 bifitanye isano n’iterabwoba, byose yarabyemeye.

Yavuze ko “nta byinshi afite byo kwisobanuza kuko ibyo atakoze ubwe bishobora kuba byarakozwe n’inyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi”. 

Nyuma y’umwanzuro w’uru rukiko kuri uyu wa kabiri Callixte Nsabimana arahita avanwa mu bugenzacyaha ajye gufungirwa muri gereza nkuru nshya ya Kigali iri i Mageragere.

Ishyaka MRCD rifite umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ‘Sankara’ yari abereye umuvugizi mu cyumweru gishize ryatangaje ko yemeye ibyo aregwa ‘nyuma yo kumara ibyumweru bitatu akorerwa iyicarubozo rikaze’.

BBC