Major Sankara umurebye ku ntambuko ye biboneka ko afite intege nkeya

Mu Rwanda urwego rw’ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Major Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ukekwaho ibyaha by’iterabwoba. Gusa ukurikiranywe ku busabe bw’umwunganira mu mategeko ntacyo yatangarije abanyamakuru.

Ibyo byavuzwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi wabwiye itangazamakuru Sankara ko ataza kugira icyo atangaza ku busabe bw’umunyamategeko umwunganira Me Moise Nkundabarashi. Ahubwo ko byinshi bifuza kumenya bagomba kubikesha ubwunganizi.

Nsabimana yaje abohesheje amapingu kandi abapolisi babiri bamurandase mu maboko. Urebeye inyuma arakeye. Arogoshe ubwanwa n’umusatsi, ipantalo ya kaki n’ishati y’ibara ry’ikijujuju ndetse n’amadarubindi yijimye y’ibara ry’umukara tsiriri.Yacishagamo agashaka kumwenyura.

Biragoye kwemeza ko akomeye uhereye ku masura kubera amadarubindi yijimye yari yambaye ariko umurebye ku ntambuko ye byo, biboneka ko afite intege nkeya.

Me Nkundabarashi, umwunganira, yavuze ko kugeza ubu ku buzima bwe ari nta makemwa kandi ko afunzwe byubahirije amategeko.

Uretse gufata ibyaha akurikiranywe bakabibumbira mu cyiciro cy’ibyaha by’iterabwoba, yaba ubwunganizi n’ubugenzacyaha birinze kuvuga buri kimwe kuko ngo bikiri mu rwego rw’iperereza. Bavuga ko bizamenyekana urubanza rugeze mu rukiko.

Hari amakuru avuga ko abanyamategeko bo mu Rwanda baba baratinye kunganira Nsabimana uzwi nka Sankara. Abanyamakuru babajije Me Nkundabarashi we icyamumaze ubwoba akemera kunganira umuntu ukekwaho ibyaha by’ubugome. Yasubije ko ibyo yakoze yabishingiye ku burenganzira yemererwa n’amategeko.

Bwana Mbabazi na we yirinze kurondora inzira n’uburyo bwakoreshejwe mu itabwa muri yombi rya Nsabimana kuko ngo byose biracyari mu iperereza. Gusa avuga ko aho umuntu yakorera icyaha hose yafatwa.

Kubera imiterere y’ibyaha akurikiranyweho, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yirinze gutangaza aho afungiwe n’uburyo bwo kumusura ku nshuti n’abavandimwe .

Nsabimana yafashwe hagati mu kwezi kwa Kane uyu mwaka. Akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba. Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana yigamba ko umutwe yavugiraga wa FLN ari wo wagabye ibitero mu ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba. Ibitero byahitanye bamwe bikomeretsa abandi.

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ni bwo hasakaye amakuru cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Nsabimana yafatiwe mu birwa bya Comores ariko ngo aza kurekurwa ku mpamvu zitavuzweho rumwe nyuma ngo aza kongera gufatwa.

Biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa Gatanu dosiye ye ishyikirizwa umushinjacyaha. Muri uyu mwaka mu buryo buzwi abaye uwa Gatatu ufashwe ashinjwa guhungabanya umutekano nyuma ya La Forges Fils Bazeye wavugiraga umutwe wa FDLR na Col Abega wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.

VOA

2 COMMENTS

  1. Ariko se wakigamba kwica abantu uziko nta kizakubaho wajya kubona ukisanga babandi wirirwaga utuka baragufite warangiza ukagira intege nyinshi?? Ahubwo afite izirenze izo agomba kuba afite!!!

  2. yarakabije,kwifatanya n’abicanyi bo muri fdlr basize bamaz’imiryango y’abatutsi bagahungira muri congo?byari ngombwa ko afatwa

Comments are closed.