Major Sankara yagejejwe muri Gereza ya Mageragere.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019 aravuga ko Major Callixte Nsabimana “Sankara” araye agejejwe muri Gereza ya Mageragere iri mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko ayo makuru twahawe n’umwe mu bakora muri iyo gereza utashatse ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano, ngo Major Sankara yazanywe arinzwe cyane n’abashinzwe umutekano bari mu modoka nyinshi.

Uwaduhaye amakuru yadutangarije kandi ko bikekwa ko Major Sankara ashobora gufungirwa ahantu ha wenyine kubera impamvu z’umutekano.