Malawi: Amaduka y’abanyarwanda n’abarundi arimo gusahurwa no kwangizwa!

Mu kinyarwanda baravuga ngo“aho umutindi yanitse ntiriva” uyu mugani ugaragaza ko iyo umuntu yarushye cyangwa yagiye ahura n’ingorane hari igihe usanga izo ngorane zikomeza kumukurikirana maze ababibona bakavuga ngo aho umutindi yanitse ntiriva cyangwa na we nyirubwite akawiciraho.

Ibi mbivuze nkurikije ibintu impunzi cyane cyane z’abanyarwanda n’abarundi bagenda bahura nabyo aho bahungiye.

Mu by’ukuri guhunga igihugu ubwabyo ni ikibazo kiba gikomeye ariko iyo hiyongereyeho ko naho uhungiye uhura n’ibibazo amarira n’agahinda birushaho kwiyongera maze abemera Imana tukongera kwibaza nayo tuyibaza tuti Mana uzadutabara ryari koko?

Impunzi zo muri Malawi zikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye byose bizisharirira ndetse bitwara n’ubuzima bwabo ndetse n’ibyo bagezeho muri ubwo buhungiro.

Dore muri iki gitondo cya tariki ya 17/12/2019 twabyutse twumva inkuru ibabaje ko impunzi z’abanyarwanda n’abarundi zituye mu mujyi wa Kasungu zirimo gusahurwa mu maduka yazo ndetse hari n’aho bageze mu ngo aho izo mpunzi zituye.

Muti byatangiye gute? Umugabo witwa Olivier ubwo yabyukaga yumvise inyuma y’urugo rwe abantu bajujura agenda agiye kureba ibyabaye nibwo yasangaga umurambo w’umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza. Ahageze yabonye ko abo baturage bashaka kumugerekaho uwo murambo cyane cyane ko bavugaga ko uwo mwana yari yariwe n’imbwa ze. Abonye ko abo baturage barakaye yahise ajya kuri police ya Kasungu gutabaza nabo baraza bahungisha umudamu we n’abana be 2. Basohotse uko bambaye nta kintu na kimwe bakuye mu nzu habe n’umwenda wo kwifubika.

Uko bwarushagaho gucya niko inkuru yakomeje gukwira ari nako abantu bakomeza kwegerana batangira kuririmba  ngo bahave bagende (maburundi nk’uko mu gihugu cya Malawi bita impunzi zo mu karere k’ibiyaga bigari). Ibyo kuririmba byaje kuvaho ubwo insorersore zitagira utuzi zahageraga zigatangira kwiba no gusahura bahereye ku rugo rwa Olivier bakunze kwita Bujori bahita bajya ku iduka rye bakurikizaho andi maduka begeranye nayo y’impunzi ariko andi maduka y’abanyagihugu basanze nyirayo adahari ngo avuge ko atari maburundi nayo bayasahuraga.

Ubwo bakomeje no mutundi duce kuko babanje ahitwa ku kona bakurukizaho aho bita kwa Kasankha, ku Maproti, Chitete barakomeza kwa Tambarara bariba nk’uko mubibona muri izo video.

Murabona ko ntacyo basigaga mu ishop. Olivier na famille ye barinze guhungishwa bazanwa hano mu mujyi wa Lilongwe.

Tugarutse kuri uwo mwana wapfuye biravugwa ko uwo mwana yamaze iminsi 3 ababyeyi be baramubuze gusa ngo ntibigeze batanga amakuru kuri police akaba yarabuze ubwo yari akurikiye ibyo bita ibinyawu (ni abantu biyambika nk’ibikoko hano muri Malawi bakagenda biruka ku misozi ndetse baka n’amafranga, abana barabitinya ariko bakanagenda babyiruka inyuma usibye ko n’abantu bakuze bakunda kubinshungera iyo byambaye muri ubwo buryo bw’umuco wo muri Malawi).

Ubwo rero uwo mwana yarabikurikiye ntiyongera kugaruka mu rugo yongera kuboneka ari umurambo bamuciye ibice by’umubiri ngo banamukuyemo umutima abantu bakaba bakeka ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi bakamushyira hafi y’urugo rwa Olivier imbwa zamubona zigatangira kumurya.

Nk’uko nabivuze hejuru rero ngo aho umutindi yanitse ntiriva ni uko usanga iki kibazo kimeze gutya impunzi zikunda guhura nacyo bigatuma zisahurwa ndetse rimwe na rimwe zikicwa.

Ingero:

Byarabaye ahitwa Rizulu ku mupaka wa Mozambike na Malawi ubwo hicwaga umunyagihugu wa Mozambike bakabeshyera impunzi z’abarundi n’abanyarwanda ko aribo bamwishe bakamuca ibice by’umubiri.abantu bo muri malawi bagasahura ndetse bakanasenyera impunzi zituye Rizulu ndetse n’andi ma centre ahegereye.

Byarabaye  i Rumphi aho abagizi ba nabi bishe umuntu bakamuzana bakamurambika hafi y’ishop y’impunzi y’umunyarwanda abanyagihugu bagahita birara mu mashop bagasahura ndetse n’inzu zubatswe n’impunzi zigasenywa zigashyirwa hasi ama centre yegereye umujyi wa Rumphi impunzi zahuye n’akaga gakomeye cyane.

Byarabaye ahitwa kwa Sela hafi ya Tsangano naho ni ku mupaka wa Malawi na Mozabike ubwo bavugaga ko hari umwana muto wabuze ariko inkweto bakaza kuzisanga ku mugabo w’umunyagihugu wari ucumbikiye umuhungu witwa Andrew w’impunzi y’umunyarwanda ariko ngo kuko uwo Andrew yari inshuti n’uwo munyagihugu baramuhiga kugeza ubwo bamubonye bamutwika ari muzima ndetse basahura n’ama shop y’impunzi yari muri ako gace.

Byarabaye muri Zambia i Lusaka ndetse byasohotse no mu binyamakuru ubwo impunzi zabeshyerwaga ko zica abanyazambiya zikabaca ibice by’imibiri bakabigurisha bituma abanyagihugu birara mu mashop y’impunzi z’abarundi n’abanyarwanda ndetse bamwe basubira mu Rwanda abandi babaho batagira kirengera kugeza ubwo Leta ya Zambia yakoze anketi ikaza gusanga byarakozwe n’abanyagihugu babo ndetse bikaba ari nabyo byatumye Zambia yiyemeza guha ubwenegihugu impunzi z’abanyarwanda kubera ko bari bamaze kureba akarengane bahura nako.

Ikigaragara rero ni uko uburyo ibyo bintu bikorwamo bujya kumera kimwe kandi bikorwa n’abantu b’abahanga kuko ntibajya bafatwa kandi ni uko ikiba kigamijwe kigerwaho aricyo cyo gusahura no gutesha umutwe impunzi bityo umuntu akaba yakwibaza ngo ni inde uri inyuma y’ibi bikorwa byose kandi icyo yifuza ni iki?

Ikindi umuntu yakwibaza, ni ibi bintu bituma aho twanitse hose izuba ryanga kuhagera bizarangira ryari natwe tubone akazuba katurasiye?? Ni aha buri wese kwishakira ibisubizo kuri ibyo bibazo.

Murakoze 

Umusomyi wa The Rwandan

Lilongwe