Malawi: Ubwoba ni bwose mu mpunzi z’abanyarwanda kubera impfu zidasobanutse

Nyakwigendera Augustin Barabasha

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 aravuga ko impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Malawi zihangayikishijwe n’uburyo impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwicwa mu buryo budasobanutse, bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda baganiriye na The Rwandan ariko batifuje gutangazwa amazina, ubwo bavugaga ku musaza w’imyaka 71 wishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2019, umurambo ukaba warabonetse aho yari asanzwe acumbitse mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka iherereye mu gace ka Dowa.

Impunzi z’abanyarwanda ziravugako ari ubwicanyi bwibasira abanyarwanda b’impunzi muri kino gihugu bumaze gufata intera ndende, ndetse bamwe mu bari muri iyo nkambi bakaba badatinya kuvuga ko ari ibikorwa birimo gutegurwa na leta y’u Rwanda, ifite abantu benshi bayikorera muri kino gihugu ndetse bamwe ngo bakaba banibaruza nk’impunzi.

Nk’uko abo baturage babidutangarije, ngo uyu nyakwigendera witwaga Augustin Barabasha bakundaga kwita Marinette ngo urupfu yishwemo ruteye agahinda kuko yishwe aboshye, kandi nta hantu na hamwe hagaragara igikomere ku mubiri we. Izi mpunzi zikaba zikeka ko uno musaza yishwe n’abantu bafite ubuhanga mu kwica.

Igikekwa nk’intandaro y’urupfu rwa Nyakwigendera.

Nk’uko izi mpunzi zo mu nkambi ya Dzaleka zitifuje ko umwirondoro wazo umenyekana zibitangaza ngo barakeka ko urupfu rw’uno musaza rufitanye isano n’urw’umukwe we nawe wishwe mu bihe byashize witwaga Gasigwa wishwe atemaguwe bikaba bivugwa ko uyu Gasigwa yakoranye na Diaspora nyarwanda, ndetse aza guhabwa uburozi yagombaga guha umwe mu mpunzi zahoze mu gisirikare cya kera (Ex-Far) bari bamusabye kumuha ubuhita bumwica vuba, nyamara akaza kumuha ubumwica nyuma y’amezi 6 abamutumye babonye uwo bamutumyeho adahise apfa baramubajije ababwira ko akazi yakarangije bagomba gutekereza, bo baketse ko yababeshye n’uko baza guhitamo guhita bamwica.

Nyuma y’urupfu rwa Gasigwa, umugore we wari umukobwa wa nyakwigendera yahise ahungishwa na UNHCR anjyanwa mu gihugu cy’i Burayi ari naho abarizwa ubu ariko tudatangaza kubera impamvu z’umutekano we! Ubwo uwo mukobwa yagendaga yasigiye umubyeyi we imitungo yari afite, irimo na Mini bus uwo musaza agumya kuba mu nkambi aho yacuruzaga urwagwa rw’ibitoki yenganga rwakundwaga n’umubare munini w’impunzi.

Abo muri Diaspora nyarwanda nk’uko izo mpunzi zikomeza kubivuga baje gusanga wa musaza mu nkambi bamubwira ko agomba kubaha iyo modoka kuko umukwe we yayiguze mu mafranga yabo atabishyuye. Umusaza ntabwo yabyumvise, bamutera ubwoba ko bazamwica, n’uko aza kugirana nabo ibiganiro ndetse nawe aza kwinjira muri Diaspora, baje kumuha uburozi yagombaga gushyira mu nzoga yacuruzaga ngo anjye aziha impunzi z’abanyarwanda, uyu nyakwigendera arabyanga avuga ko adashobora kwica bene wabo baruhanye.

Abaduhaye amakuru bakomeza kwemeza ko uyu nyakwigendera yahise ava muri Diaspora ndetse agurisha na ya modoka kuko ngo yari ategereje imodoka umukobwa we yagombaga kumwoherereza.

Icyo inzego zitandukanye zivuga kuri kino kibazo

Ubwo twageraga kwa nyakwigendera ku itariki 21 Ukwakira 2019 twahasanze abaturanyi n’inshuti bari baje gutabara, uwo ugerageje kuvugisha wese ugasanga afite ubwoba bwinshi akubwira ko ariwe ugiye gukurikiraho.

Ukurikije aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe kandi uboshye, kandi bikaba byaragaragaraga ko nta kintu cy’agaciro kibwe muri iyo nzu kuko ibikoresho by’agaciro birimo TV n’ibindi byari birimo ndetse n’icyumba cyarimo inzoga yenganga kikaba cyari gikinze n’ingufuri.

Abaturage bavuga ko abasore 2 bafashwe ngo bari banywereye kwa nyakwigendera kubwabo barengana, kuko uwishe nyakwigendera atashakaga kwiba, bakavugako umuntu wica abanyarwanda ari umwe bikorwa na Leta bahunze, kandi ingero zimaze kuba nyinshi cyane z’abanyarwanda bicwa impfu zidasobanutse, bakanabihuza n’ibyo bo bita kugambanirwa kw’impunzi z’abanyarwanda muri kino gihugu aho UNHCR ndetse na Leta ya Malawi baherutse gutangaza ko impunzi z’abanyarwanda n’iz’abarundi ngo zigomba gusubizwa mu bihugu byazo kuko hari umutekano usesuye, aba baturage bakavuga ko ibi byemezo bifatwa birengagije ibibazo byo guhutaza uburenganzira bwa muntu biri mu Rwanda binagaragazwa n’amaraporo y’imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, nyamara bakabirengaho byose. Kubwabo ntibatinya kuvugako baguzwe.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’impunzi z’abanyarwanda mu nkambi ya Dzaleka atubwira ko ntacyo ubu yavuga kuko ibibazo bikiri mu iperereza. Twavugishije undi muyobozi uri muri community nyarwanda y’impunzi utifuje ko umwirondoro we utangazwa atubwira ko nk’ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda bahangayikishijwe cyane n’izo mpfu zidasobanutse zikomeje kwibasira impunzi z’abanyarwanda, ndetse atubwira ko bagomba kuvugana n’inzego bireba hakagira igikorwa.

Dukomeje gukurikirana iby’iki kibazo no kugerageza kuvugana n’inzego bireba,