Mali: Eliezer Niyitegeka yaguye muri Gereza

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan muri uyu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 aravuga ko Eliezer Niyitegeka yitabye Imana aguye mu gihugu cya Mali aho yari afungiye.

Eliezer Niyitegeka yavukiye mu cyahoze ari Komini Gisovu ku Kibuye mu 1951, yize ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cya Roumania, yabaye umunyamakuru kuri Radio Rwanda, aba n’umudepite, hagati ya 1991 na 1994 yabaye Perezida w’ishyaka MDR mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Tariki ya 9 Mata 1994 yagizwe Ministre w’itangazamakuru muri Leta y’Abatabazi.

Tariki ya 9 Gashyantare 1999, Eliezer Niyitegeka yatawe muri yombi afatiwe i Nairobi muri Kenya, ahita ajya gufungirwa ku rukiko rw’Arusha, urubanza rwe rwatangiye tariki ya 17 Kamena 2002, tariki ya 23 Gicurasi 2003 urukiko rwamukatiye gufungwa ubuzima bwe bwose rumaze kwemeza ko ibyaha 8 bijyanye na Genocide bimuhama. Eliezer Niyitegeka yajuririye iki gihano ariko tariki ya 9 Nyakanga 2004, urugereko rw’ubujurire rwongera kwemeza icyo gihano.

Tariki ya 7 Ukuboza 2008 yoherejwe kurangiriza igihano yahawe n’urukiko mu gihugu cya Mali aho yaguye.

Amakuru ava mu bantu bari hai y’umuryango we avuga ko Eliezer Niyitegeka yapfuye mu ijoro ry’ejo mu bitaro (Mali) aho yari yajyanywe ejo ku wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, kandi ngo yari amaze iminsi asaba ko bamuvuza bakicecekera.