MANIRAGUHA VENUSTE USANZWE AKORESHWA N’INZEGO Z’UBUTASI ZA KAGAME MU GUCA IBICO BY’UBWICANYI, UBU NONEHO ARIMO KWIGISHWA GUSHINJA MU NKIKO!

Maniraguha Venuste ni mwene Rukara na Nyakadende akaba akomoka mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagali ka Kamashangi, Umudugudu wa Burunga, akaba atuye mu Karere ka Rubavu aho akora akazi k’ubugeni (Kwandika ku mazu, gukora amakashe,…) Yandikira kandi abantu ku mashini, agakora ubutumire bw’ubukwe n’ibindi (Secretariat Public). Akaba yarabashije no kwiyoberanyiriza mu nsengero, aho ari umucuranzi…! Iyi mirimo akora imufasha kwihisha mu bantu ari nako abatungira agatoki abateza ba shebuja. Kuri ubu, iki gisahiranda cyasimbuje ubwonko inda, kimaze kwicisha no gufungisha abantu batagira ingano. 

Amakuru yizewe neza afitwe n’ijisho ry’Abaryankuna, ni uko uyu Venuste, abicanyi ba Kagame bamwereka abantu bashaka kwikiza bakumvikana ubufaranga bazamuha maze agakora uko ashoboye akabatura mu cyaha, yarangiza agahamagara ba Shebuja maze akabwira bagenzi be ko birabuye ngo buri wese akize aye! Ubwo bakaba bamunyujije mu cyanzu abandi bakabanyuza mu ryoya!

Uyu Venuste Maniraguha amaze igihe kirekire afungisha abantu abinyujije mu kwinjiza abantu muri business yo gukora amafaranga (Amakorano cyangwa y’ibicupuri) y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika yarangiza we agasigara aho. Inzego z’iperereza nka RIB zirabizi ariko kuko arizo zimutuma araho arakomeza akoreka imbaga. Ibi byo gucuruza amafaranga byo aranambuka akajya kubikorera n’i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo! Si ibyo akora cyangwa ngo akoreshwe, bahindura umuvuno bitewe n’uwo bashaka kwica cyangwa gufunga!

Amakuru tuvana ahantu hizewe, ni uko ubu noneho akomerewe, kuko arimo kwigishwa kujya kuba umutangabuhamya w’ibinyoma mu rubanza ariko akaba atari gufata ayo masomo neza kuko abo bashaka ko ashinja asanzwe atabazi, bakaba ntakintu na kimwe bigeze bakorana cyangwa bakoeresha iwe, cyane ko ari abanyakigali, akaba umunyacyangugu, bakaba batuye i Kigali mu gihe we atuye Rubavu.

Nk’uko Bank zakundaga kumanika amafoto y’abazambuye aho abazigana bose bareba (abo bitaga ba Bihemu), natwe tubagaragarije uyu Maniraguha Venuste ngo mumenye ko we atari Bihemu gusa, ahubwo ko ari Icyorezo. Abantu amaze kwicisha no gufungisha ntibagira ingano. Umubonye umugendere kure kandi ntubure kumutungira agatoki mugenzi wawe ngo amenye uko amwitwaraho, mugihe dutegereje ko igihugu kizabona ubuyobozi nyabuyobozi bukamukanira urumukwiye nk’uko bitegerezwa kugenzwa kuri ba shebuja bamutuma!

Ibi byo gutoza abatangabuhamya bw’ibinyoma si bishya mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Hari abo byakijije n’abo byarangiye babaye abasazi kubera kwemera kurya amafaranga y’amaraso ukajya kubona ukabona umuntu w’inzirakarengane bamukatiye burundu cyangwa aranishwe, bikagira ingaruka ku muryango we no kubandi baturage muri rusange, hejuru yo gusimbuza ubwenge inda!

Urubanza Maniraguha Venuste ari gutorezwa kuba umutangabuhamya mo tuzarubatangariza ubutaha. Uwaduhaye amakuru amaze kutubwira ko byemejwe cyangwa byananiranye!

 Ibi Venuste arimo gukoreshwa byakoreshejwe n’ Umwamikazi Yezebeli uboneka muri Bibiliya mu gitabo cya mbere cy’Abami, aho yoheje umugabo we Umwami Ahabu, kunyaga uruzabibu rwa Naboti, akoresheje abatangabuhamya b’ibinyoma, aho yagize ati: “ Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo. Imbere ye muhashyire abagabo babili b’IBIGORYI bamushinje bati ‘watutse Imana n’umwami’. Nuko muhereko mumujyane mujye kumutera amabuye mumwice”. 1Abami 21:9-10.

Abagabo b “ibigoryi” ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, si Maniraguha Venuste gusa! Abanyarwanda babonye benshi cyane. Ariko iki ni igihe cyo kwikebuka. Kuko aba bagabo boretse imbaga kandi bazabibazwa mu gihe gikwiriye! 

CYUBAHIRO Amani

Intara y’Uburengerazuba.