Marciana Mukamurenzi aracyiruka agatsinda ku myaka 56!

Umunyarwandakazi Marciana Mukamurenzi yabaye icyamamare mu kwiruka ahantu harehare nka metero 1500, 3000, 5000, 10000 na Marathon, ndetse niwe munyarwanda wenyine washoboye kubona umudari mu mikino nyafurika kugeza ubu, mu 1987 yabonye umudari wa Feza (argent) mu kwiruka metero 10000 mu mikino ngororamubiri yari yabereye i Nairobi muri Kenya. Dore bimwe mu bigwi bye:

-yegukanye umwanya wa mbere muri Cross Internacional Juan Muguerza muri Espagne mu 1990.

mukamurenzi1-Mu mikino y’Afrika yo hagati yabereye i Luanda mu 1981, yegukanye imidari 2 ya zahabu mu kwiruka metero 1500 na metero 3000.

-Mu mikino y’Afrika yo hagati yabereye i Brazzaville mu 1987 yegukanye imidari 2 ya zahabu muri metero 1500 na Metero 10000.

-Mu mukino ya Francophonie mu 1989 muri Maroc, yabonye umudari wa zahabu mu kwiruka metero 10000, ndetse abona n’umudari wa Feza (argent) mu kwiruka metero 3000.

-Yabonye umwanya wa mbere muri Lotto Cross Cup de Hannut mu Bubiligi mu 1991

-Yabonye umwanya wa mbere mu kwiruka metero 10000 mu mikino ngororamubiri ya Afrika yabereye Annaba muri Algérie mu 1988

Yahagarariye u Rwanda mu mikino myinshi irimo imikino olempiki i Los Angeles mu 1984, i Seoul mu 1988 n’i Barcelone mu 1992. Muri shampiyona z’isi mu mikino ngororamubiri i Helsinki mu 1983, i Roma mu 1989, i Tokyo mu 1991

 Kugeza ubu aracyafite imihigo w’u Rwanda mu rwego rw’abagore yo kwiruka metero 3000 na metero 10000, umuhigo wa Marathon nawo yari afite weshejwe na Epiphanie Nyirabarame i Berlin mu 2009.

Yaje kujya kwitoreza mu Bufaransa mu 1987, aho yatuye mu mujyi wa Bordeaux kugeza mu 1994 ubwo yatashye mu Rwanda agiye kubana n’umugabo bari bararushinze mu 1993. Intambara yahise itera ahungira muri Congo yitwaga Zaïre icyo gihe. Nyuma ashobora kugera muri Cameroun aho yaje gufashwa n’uwahoze ari Umutoza we Roger Grange wamufashije gusubira kuba i Bordeaux mu Bufaransa ahagana mu 2003.

Ubu Mukamurenzi uri mu kigero cy’imyaka 56, akora akazi k’uburinzi (gardienne d’immeuble) mu mujyi wa Bordeaux ariko akomeza kwirukanka mu marushanwa amwe n’amwe. Ariko ikimubabaza n’uko adafite ubwenegihugu bw’ubufaransa ibyo bigatuma iyo atsinze intsinzi ye itagira agaciro mu rwego rw’igihugu.

Akomeje gutsinda amarushanwa menshi n’ubwo akuze mu ikipe yitwa club d’athlétisme de Léognan yirukankamo.

Nta gushidikanya ko Mukamurenzi ari umunyarwanda wa mbere wabonye ibihembo byinshi akanatsinda n’amarushanwa menshi byaba mu Rwanda no mu mahanga mu bijyanye n’imikino ngororamubiri.

 

Marc Matabaro

9 COMMENTS

  1. Urakoze Matabaro kutugezaho inkuru y’uyu munyarwandakazi wahesheje ishema igihugu cyacu kakahava.Niba asura uru rubuga, mutuye akaririmbo ka MAKANYAGA Abdul, kitwa”MUKAMURENZI”.

  2. Komera MUKAMURENZI8! uravuga ngo ntabwene gihugu bw’ubufaransa ufite? watashye se mu RWANDA KO ARIHO WANDITSE IZINA.aho kwirirwa urinze amazu yabandi dore umaze gukura ngwino rwose mu rwa GASABO.USHOBORA KUGIRIRA AKAMARO amakipe yacu yabakobwa.

    • @ papy,

      Nuko namara gutoza abakobwa banyu bizagenda bite? Kumuta muri Nyabarongo amaguru n’amaboko biziritse. Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose. Umushahara ahembwa arinda amazu usumba kure uwa Prof d’université z’iwanyu. Ararya akaryama, nabe ategereje gato.

  3. sha pe nishimiye kubona mukamurenzi namwumvaga nkiri muto yasize umugni nanubu ngo yiruka ubwa mukmurenzi rwose ibereho imana ikurinde abobose baba bavuga ibyo jya ubareka twahuye nibibzo tese banyrwanda nubwo harabo byigirijeho nkana ariko ywe dukunda imikino ntitwabura kukwishimira uruwagaciro bye

Comments are closed.