Martin Fayulu yavuze ko ari we Perezida aranasaba abaturage ba Congo kwigaragambya ariko mu mahoro

Yanditswe na Marc Matabaro

“Ninjye Perezida wenyine wemewe wa Congo, kuva ubu ndasaba abaturage ba Congo kutemera umuntu uwo ari we wese uzashaka kwishyira muri uyu mwanya mu buryo bufifitse, mugomba kutubaha amategeko azatangwa n’umuntu nk’uwo”: ibi bikaba ari bimwe mu byatangajwe na Martin Fayulu nyuma yo kumva icyemezo cy’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo rwavuze ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ndetse ko n’ikirego Martin Fayulu yari yatanze nta shingiro gifite.

Martin Fayulu yamaganye icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga anasaba abaturage kwamagana iri yemezwa rya Félix Tshisekedi nka Perezida wa Repubulika. Arasaba abo baturage kandi gutegura imyigaragambyo mu mahoro mu gihugu hose k’uko ingingo ya 64 y’itegeko nshinga rya Congo ibivuga maze bagasubirana ubusugire bw’igihugu.

Martin Fayulu kandi arasaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kutemera ubutegetsi yita ko bwavuye mu bujura butubahirije ugushaka kw’abaturage ba Congo.

Impuzamashyaka LAMUKA ya Martin Fayulu, Jean Pierre Bemba, na Moïse Katumbi iravuga ko Urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga rumaze kwerekana ko rukorera ubutegetsi bw’igitugu, bwasuzuguye umuryango w’Afrika yunze ubumwe, urwo rukiko rumaze kwemeza imibare y’ibyavuye mu matora itari yo, ngo ibi ni uguhonyora itegeko nshinga rya Congo.

Ibi bije mu gihe hari amakuru avuga ko ba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uw’Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa Tchad Idriss Debi n’uwa Angola João Lourenço bari bategerejwe i Kinshasa kuri uyu wa mbere ngo bagerageze kumvikanisha impande zose zirebwa n’iki kibazo nyuma yo gusaba ko imibare y’ibyavuye mu matora idakuka itangazwa.