Martin Fayulu n’ibihugu by’i Burayi byateye utwatsi intsinzi ya Félix Tshisekedi

Martin Fayulu yateye utwatsi ibyatangajwe na Komisiyo y'amatora

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 10 Mutarama 2019, ni avuga ku itangazwa ry’amajwi y’agateganyo yavuye mu matora yabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Umwe mu bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu muri ayo matora bigatangazwa ko yaje ku mwanya wa kabiri ari we Martin Fayulu yateye utwatsi ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) ndetse anashyira mu majwi umukuru wayo Corneille Naanga amushinja gutangaza ibihushanye n’uko amatora yagenze.

Mu butumwa yagejeje ku banyekongo Martin Fayulu  yavuza ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) ari ibinyoma bitandukanye n’ukuri kw’ibyavuye mu matora, ibyo bintu ngo nta munyekongo ugomba kubyemera, ugushaka kw’abaturage ba Congo kugomba kubahirizwa bakavuga OYA kugeza igihe ukuri kugiye ahagaragara. Yasabye abazi ukuri ku byavuye mu matora barimo indorerezi z’inama y’Abepiskopi muri Congo (CENCO) na Eglise du Christ kubitangariza abaturage ba Congo bakamenya ukuri. Yanabwiye Televiziyo TV5 ko mu mibare bafite y’ibyavuye mu matora Félix Tshisekedi nta n’amajwi 20% yagize!

Ku ruhande rwa Félix Tshisekedi mu ijambo yavuze yishimira intsinzi umuntu wa mbere yashimiye ni Perezida Kabila kuba ngo yaremeye ko habaho ihererekana ry’ubutegetsi mu mahoro, ngo Perezida Kabila ntabwo bazongera kumufata nk’uwo bahanganye muri politiki ahubwo bazamufata nk’umufatanyabikorwa mu guhererekanya ubutegetsi. Yashimiye kandi umukuru wa Komisiyo y’amatora, Corneille Naanga. Nyuma yo gushimira benshi mu bantu b’ingenzi bashinze ishyaka UDPS yavuze ko hari benshi batashimishijwe n’iyi ntsinzi ariko ko yiyemeje kuba Perezida w’abakongomani bose. Yashoje ashimira Vital Kamerhe bafatanije amashyaka yabo akishyira hamwe muri aya matora ashize.

Mu bihugu by’amahanga byo ni ibindi bindi, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa, Jean-Yves Le Drian yatangaje ko ibyavuzwe ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora bitandukanye n’ukuri kwavuye mu matora ko hagombye gutangazwa Martin Fayulu kuko niwe watsinze amatora. Didier Reynders, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi nawe arunga mu rya mugenzi we w’u Bufaransa, ndetse avuga ko ikibazo cy’amatora yo muri Congo kigiye kugezwa mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye aho ububiligi bufite icyicaro kidahoraho muri ako kanama.

Amakuru arimo guhwihwiswa ni avuga uburyo abo ku ruhande rwa Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bazagabana ubutegetsi n’uruhande rwa Perezida Kabila aho bivugwa ko imwe mu myanya ikomeye nka MInisteri y’ingabo n’izindi nzego z’umutekano bizaguma mu maboko y’abashyigikiye Perezida Joseph Kabila dore ko bivugwa ko ari umuherwe we n’umuryango we bakaba babarirwa imitungo irenga Miliyali 5 z’amadolari y’Amerika.