Martin Ngoga ari hehe?

Martin Ngoga

Arusha muri Tanzania habereye umuhango wo gutora ikitaraganya umukuru w’agateganyo w’inteko ishingamategeko y”ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EALA) uzasimbura Umunyarwanda Martin Ngoga umeze nk’uwaburiwe irengero.

Muri ayo matora hatowe umukuru mushya Léontine Nzeyimana ukomoka mu gihugu cy’u Burundi watsinze mu amatora Fatuma Ndangiza ukomoka mu Rwanda ku majwi 27 kuri 18.

Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe ntabwo yigeze ibangamira ayo matora yo gusimbuza Martin Ngoga ndetse nta n’amakuru yatanzwe y’aho yaba aherereye cyangwa impamvu yataye akazi dore ko atigeze yegura cyangwa ngo yirukanwe.

Ni Inkuru dukesha Televiziyo NTV: