Martin Ntiyamira arasaba Perezida Kagame gufata ikiruhuko cy’izabukuru!

    Martin Ntiyamira

    Kuri Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

    Nyakubahwa Perezida,

    Maze gutega amatwi ijambo ryawe wagejeje kuri bashikibacu na basaza babo mumuhango wo gushimira ingabo no kubara inkuru y’urugamba rwo kwibohora, numvise umutima nama ariwo mutima mana umbwira ko nkwiye kongera kukwandikira nkakwibutsa uruhare rwawe munkuru y’urugamba rwo kwibohora kw’Abanyarwanda nkanakubaza uko wumva ushaka gusoza urwo ruhare rwawe muri iyo nkuru y’urwo rugendo.

    Nubwo ntari mpari bwose ariko reka twibukiranye, ibi ngiye kukwibutsa ntitwarikumwe ariko umutima wange urampamiriza ko ariko biri, niba atariko byagenze nawe unkosore umbwire ukuri uko ariko:

    Urabizi neza ko watangiye urugamba nabi, ugatangira uhemuka, ugahemukira Imana n’Abanyarwanda; niko biri, umutima wange urabigushinja ko ari wowe wishe/wicishije ugambaniye uwari incuti yawe yo mu bwana Major General Gisa Fred Rwigema, ariwe wari uyoboye urugamba bigatuma Inkotanyi zihinduka Impehe, arizo ngabo zitagira umutware bikaziviramo gutatana no gushirira kurugamba. Iki cyaha nicyo cyaha k’inkomoko kuri wowe nicyo cyakubyariye gukora ibindi byaha byose wakurikijeho. Wagikoze kubera irari ry’ikuzo n’icyubahiro, ariko ngirango umaze kubona ko imbuto cyakwereye ari ugusuzugurika n’amahoro make kubera ko gihora kigukomanga kumutima.

    Ntiwarekeye aho, ahubwo umaze kumenya neza ko abo wari watumye basohoje umugambi wo kwica incuti yawe Rwigema, waje kurugamba ngo ugere kukifuzo cyawe cyo kumusimbura kubuyobozi, niko gukomeza munzira wari watangiye wica/wicisha abari bungirije Rwigema bose barimo ba Major Bunyenyezi, Peter Bayingana, na Lt. Col Adam Wasswa, n’abandi benshi wenda utanibuka,…. aribwo wahereyeko ukomeza kurwana no kugira ibanga ko ari wowe wishe Rwigema na bagenzi be bandi…..nuko uhera ubwo wica/wicisha abo watumye kugukorera ayo mahano ngo bapfane ayo mabanga ejo batazavaho bakuvamo bakayamena………..kugeza nanubu urakica wibwira ko aribyo bizakuzanira amahoro…… nonese ubu ntumaze kubona ko gukomeza muri iyo nzira bitazapfa bikuzaniye amahoro?

    Rero Nyakubahwa Perezida,

    Harageze ko wibaza uko uruhare rwawe muri uru rugendo rwo kwibohora kw’Abanyarwanda rukwiye kurangira; urumva wifuza ko rurangira rute? Umusozo ushaka kuruha ni uwuhe? Urashaka ko rurangira nabi nkuko warutangiye? Cyangwa urashaka ko rurangira neza byibuze? Uti ese hari amahirwe yuko rwarangira neza aho ibintu bigeze? Singiye kukubeshya ayo mahirwe ni make ariko arahari uramutse ubyiyemeje. Yego urananiwe ufite n’imbaraga nke zo kubikora kubera ko amaraso n’ubuzima bw’Abanyarwanda umuze guhitana bukuremereye cyane; ariko wicishije bugufi ugasaba Imana imbabazi, yakubabarira ikanakubashisha no guca bugufi imbere y’Abanyarwanda kandi natwe twakubabarira tukagusindagiza tukaguha ikiruhuko kuko nkuko wabyivugiye abantu twese hari igihe tuba abanyantege nke tukagwa mu cyaha cyangwa mu byaha.

    Uti ese mbigenze nte?

    Nongere mbigusubiriremo: Ca bugufi usabe Imana imbabazi, hanyuma ugirire ibambe Abanyarwanda ubasabe imbabazi, ushake umuhuza mugihugu kidafite aho kibogamiye, atumire inama y’Umushyikirano hagati ya leta yawe n’abanyamashyaka mutavuga rumwe atibagiwe n’Umwami Kigeli V maze mwigire hamwe uko ibibazo by’igihugu cyacu bikwiye gukemuka

    Ibikwiye kuva muri iyo nama:

    Icyambere mukwiye kwemerannwa ko Umwami Kigeli V agaruka mu Rwanda hagashyirwaho Ubwami bugendera ku itegekonshinga bibanje gusabwa abaturage berekwa ko bizabazanira amahoro arambye na demokarasi nyakuri. Icya kabiri gikwiye kuva muri iyo nama ni ifungurwa ry’urubaga rwa politike n’imfungwa za politike zose, hakabaho ubwisanzure kumashyaka bwo gukorera mugihugu batikanga kwicwa cyangwa kugirwa inabi iyo ariyo yose. Icya gatatu gikwiye kuva muri iyo nama, ni uko wowe Kagame wafata ikiruhuko kizabukuru ukava murubuga rwa politike kubera ko byagarura ikizere cy’uko abantu batazakomeza kwicwa nk’uko bikorwa ubu.

    Nonese wowe urumva ukwiye guhitamo kurangiza urugendo uko warutangiye? Urumva ushaka kugenda wisasiye indi mbaga y’Abanyarwanda? Urumva ushaka kurangiza nkuko Gaddafi cyangwa Saddam barangije? Imana ni Inyembabazi, irakurembuza ngo ikugirire impuhwe iguhe amahoro wari warabuze kugeza ubu.

    Guhitamo ni ukwawe, hitamo neza, icyo ukeneye ni uguca bugufi gusa.

    Murakarama.

    Martin Ntiyamira

    Victoria, BC, Canada.