Mbaze Padiri Ubaldi.

Ubald uravuguruza imbaraga za Roho Mutagatifu. UbaldĀ  ntacyo mvuze ku mpano waba ufite yo gusengera abarwayi, si cyo cyanzinduye. Numva hari benshi bavuga ko ubakiza ariko ntubyitwaze kuko nā€™abajya mu bapfumu batubwira ko bakira.

Hirya no hino mu gihugu hari abakorera Shitani bakiza abantu. Ntibihagije kubikorera imbere yā€™Isakramentu ngo tubyemere kuko muhakorera byinshi, gutekinika si ibya FPR gusa ndabona Kiliziya Gatolika mu Rwanda Ā iyirusha.

Ntuzishinge ko sitade yuzura kuko na mbere yawe hari benshi babikoze. Niba koko uyoborwa na roho mutagatifu, imbuto za Roho Mutagatifu urazizi. Abanyarwanda si injiji uko mubyibwira icyo gipindi barakibona.

Roho Mutagatifu ugukoresha azi umubare wā€™Abanyarwanda Inkotanyi zishe, azi neza Abanyabyumba nā€™Abanyaruhengeri Ā zishe guhera muri 1990. Roho Mutagatifu ugukoresha azi imbaga yatikiriye i Kibeho. Azi Abanyarwanda bagiye mu nama hirya no hino mu gihugu na nā€™ubu bakaba bataragaruka. Azi ā€œnyamucaā€, azi icyo abakada bakoze za Kibungo, Kigali, Butare na Gitarama ngo kubera umujinya. Azi ko abepiskopi batatu nā€™abandi bapadiri nā€™abihayimana baguye i Gakurazo. Azi imbaga yā€™Abanyarwanda bari mu nkambi zo muri Kongo Inkotanyi zarashemo abo zishoboye. Azi Tingitingi, azi ibyabereye mu mashyamba ya kongo.

Ndahamyako kuri iriya mbaga mwari kumwe kuri stade hari benshi bari muri izo nkambi, benshi bazengurutse ayo mashyamba. Azi ko Myr Munzihirwa yishwe nā€™Inkotanyi. Abo bicanyi bazasaba imbabazi ryari? Abona abo barasa ku manywa. Amagana ubwicanyi bwose. Abicanyi bose barasa kandi byaba byiza basabye imbabazi abanyarwanda. Ubaldi ntiwunga urateranya.

Ubaldi we amaraso yā€™abatutsi asa nā€™ayabandi bantu wikwitwaza ingabire wahawe ngo ugerekeho ingengabitekerezo yawe. Ubwo urumva udasenya Kiliziya yā€™Imana. Muri Kiliziya yā€™Imana nta mututsi nta muhutu nta muzungu nta mwirabura. Ibyo uvuga ni ibiki?

Ese niba wemera ko habaho ubugingo bwā€™iteka uziko ibi uzabibazwa. Senga, ibya politiki ubireke ni byo ufite ibikomere ariko si wowe wakomeretse wenyine.

Hataka nyirā€™ubukozwemo. Ā Ubaldi ni wowe watangije ā€œ Ndi umunyarwandaā€ ubwo Kagame yavugaga ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi, kubera icyaha cyā€™ubwoko bwabo. Komeza uvange. Amateka azabikubaza.

Emmanuel Musangwa

1 COMMENT

  1. Ntakibazo reka gukurikira Imana ya Obald wowe uzane iyawe maze nawe ukore ukize abantu nkabariya ba Obald nibishoboka unamurushe tuzagukurikira, nibikunanira ukurikire yayindi ya Byilingiro Victor n’abamalayika ayoboye FDLR kuko numva itandukanye niya Obald toujours, maze tuzarebe hagati yanyu nawe ufite Imana nyamana.
    Hu ariko ye uzi ko musetsa !

Comments are closed.