MBE PAWULO WAHINDUTSE SAWULI RYARI?

Amahoro y’Imana abe kuriwowe muvandimwe Pawulo, wowe wahawe inshingano zigoye kandi nemera neza ko zitakworohera umuntu wese wambaye inyama n’amaraso, ndavuga uyu ukozwe mu cyondo wahumekewe ubugingo na nyiribiremwa, wibwira ko yigenga nyamara yibeshya.

Ikinteye kukwandikira rero, nagiraga ngo dusangire ibitekerezo, ndabizi ubu urembejwe n’imihangayiko, ubwoba, kwicuza ibitagishoboka ndetse no kwiheba birenze urugero, ibi bakaba birimo kukuganisha mu nzira zo kurimbuka arinako umanukana benshi nka Rusufero wanze kuzatwikwa wenyine agahitamo kwigwizaho inzirakarengane atigeze agisha inama igihe yajyaga kwigomeka kuri Nyiribiremwa.

Pawulo muvandimwe, nagirango nguhumurize gato nkubwire nti ibi ubona bigukura umutima bizashira, ibyagukanze bikubuza amahwemo ni iby’igihe gito, iby’utunze bikuraza umutima uhagaze bizahita, ndetse aba bagukomera amashyi none nibo ejo bazaba bakumwaza igihe umurimo washinzwe n’Uwiteka uzaba ugeze ku musozo, ariko humura ntabwo nzanywe no kugukura umutima ahubwo nzanye “impuruza y’amahoro” kuko niyo wakora ibingana gute Uwiteka aracyagukunze, ibyo bagukangisha itabishatse ntibyakugeraho ariko kwinangira kw’umutima gushora nyirawo mu muriro utazima utabonwa natwe, aha ndavuga bimwe urara urota ukabyuka wuzuye umunabi.

Pawulo muvandimwe, wikwirengagiza ukuri, ahubwo ca bugufi nkugire inama njye turibamwe, nubwo tutabona ibintu kimwe sinagushora nk’abacanshuro usahurira ibyo kurya by’abana ukabiha imbwa, aba bagenzwa n’inda mbi zabarenze, numara kworeka beneso bazasigara babara inkuru, ndetse bazaguhimbira n’ibyo utakoze kuko wabaye umupfapfa, niyo mpamvu nta mukiro w’umunyabyaha ubaho, iyaba wabagaho, abo umaze kwirenza baba baguha gucya mu maso no kuryoherwa n’ibyubahiro, ubutunzi, ntuba warahindutse umucurabinyoma w’umuswa utahurwa n’uruhinja rutaramera amenyo.

Iterambere bagushukisha ntiribaho, ibyo tubona byahozeho, na mbere yo kwubaka Kigali City Tower, habayeho abubatsi bakomeye bubatse amazu y’ibitangaza nk’Umunara wa Babel, uko byagenze byabara Bibiliya kuko ingaruka ntizabaye nziza, n’ikimenyimenyi Urufaransa rugutera ikirungurira niyo mpamvu waruciye, nubwo utoroshye mu byamamare mu guhimba no gushoza intambara nturavugwa nka Napolewo Bonaparite, Staline, Hitler cyangwa Ndabarasa warasaniye kwagura u Rwanda, niba wiratana intwaro kandi nakumenyeshaga ko aho isi igeze ufite nyinshi niwe ufite umutekano muke kuko ntasinzira ahora yikanga ubusa, abo nibo bicwa n’indwara z’umutima kuko biringiye amagare n’amafarashi yabo aho kwiringira Uwiteka bibaviramo kubura amahoro, ndi nkawe natwika izo nkenya z’intwaro zigusunikira kumena amaraso atarangwaho urubanza.

Pawulo nkunda ariko nkanga ibikorwa byawe, waba wibaza impamvu abo mwakuranye, abo mwasangiye, inshuti magara wagiraga, abavandimwe, urungano n’abakozi wategetse bakomeje kwitandukanya nawe? Ese ubwo ufata umwanya wo kwisuzuma ngo urebe impamvu ukomeje kwiheba? Wibwirako se Imana ikwanga kuko yaguhaye inshingano zikuremereye? Abana bawe iyo ubarebye ubabonamo icyizere cy’imibereho myiza y’ejo hazaza? Ndabizi mu mutima wawe ibi bibazo wirinda no kubitekereza, ukibaza uti “Why aways me????” nyamara ntawutinyuka kukwegera ngo akuganirize akubwize ukuri, bakubereye nk’indorerwamo doreko arizo ziguha ibyo zibona nta gutekereza niba ari byiza cg bibi.

Ese uzirikana akajambo wabwiwe n’umukozi w’Imana igihe warahiriraga kuyobora u Rwanda mu Nteko ku Kimihurura, nkwibutse ko yakubwiye ati: “…Imana izakubaza uko uzaba warayoboye ubwoko bwayo, uzayisubize…” nawe ntakujijinganya uti: “…Nimbaza(Imana) nzayisubiza”. Erega yarakubonaga kandi nkeka ko wahubuse ugakoresha amarangamutima y’igihe warurimo, doreko mu mutima wibwiraga ko ugiye kugera ku nzozi zawe, ariko se ubu watinyuka kuyireba mu maso?

Ihangane wirambirwa, ubutumwa nahawe ndacyabukugezaho, kandi njye sinkwishyuza amamiliyoni y’Amadolari nkuko bene Rugigana wagabije igihugu bakugenza, bamara kukuroha bagasigara bagukwena bakuryanira inzara kubera ko bazi kukugusha neza, rimwe na rimwe ukibona nkaho wahinduye uruhu, mbese ukarota wabaye umwera nka bo, byahe byo kajya ko bamara kukwambika amakanzu y’intiti bagasigara bakuryanira inzara bati murebe ka kagabo kapfuye gahagaze kubera ubwoba n’ubujiji.

None se mwana wa mama ugirango ndabeshya? Burya bagenda baguseka iyo umaze kwakira abanyeshuri b’abazungu mugihe ab’i Ruhande bataraguca iryera, bibaza ku rukundo ukunda igihugu cyawe, burya baragukwena iyo babona uzana abana bawe kwiga iwabo mugihe mu Rwanda abanyeshuri baho nta bushobozi bagira, burya baragushinyika iyo babona ubagabangabanya imyanya y’ubutegetsi nko kuyobora Kaminuza yacu, ibigo ndetse n’Ubujyanama bufatirwamo ibyemezo bireba igihugu, ibaze nawe Obama agize umujyanama w’Umurusiya hanyuma ukirirwa uririmba kwihesha agaciro? Barakurambirwa nubwo batabikwereka iyo uhora iwabo buri uko witsamuye akenshi batifuza no kukubona, kuko inshuro zose ugiyeyo tutarumva wanakiriwe na Perezida wabo, burya bakwibazaho ndetse bakagushyiraho ingenza kuko ubabuza amahwemo, barakwanga ariko bagakunda isahu uvana mu mitsi n’intege nke by’abanyarwanda maze wamara kurengwa ibyubahiro by’uburyarya n’ibihembo bya baringa ukaza gutura abanyarwanda ipfunwe kuko uzi neza ko wahindutse Semuhanuka, burya nawe yari umuhanga mu mwuga we ikibabaje nuko umushishura utanabisabiye uburenganzira.

Harya uti nzabica kuko muri ABANZI B’U RWANDA? Wabaye u Rwanda ryari? Wibuka ko uri icyondo cyahumekewemo? Isindwe ntirizakubuze kubyibuka kuko nirwo rufunguzo, nta mwanzi w’u Rwanda ubaho ahubwo hariho abakwangira ibyo ukora kandi umubare ugenda wiyongera, ndetse nkubwire ibanga inkunda rubyino zitajya zikubwira, hano hanze hari abo mwakoranye bitangiye igihugu kukurusha, abo wita “DEMOBS” nako ngo ni “inkeragutabara”, aba bakwanga urunuka kuko ibyo bavunikiye warabyibye ubyigwizaho, ubagira ba ruvumwa, agakomye kose urabica, ugafunga, ugatoteza ndetse wabashenguye imitima, bakubonye bagushwanyaguza kubera ubupfapfa bwawe.

Reka nkwereke mu gikari hariya ahari imfubyi n’abapfakazi wiciye ababyeyi, abo wanigishije, wakubise udufuni, abitabiriye amanama ya FPR/APR bakagenda ubutagaruka basize abana inyuma, aba imibereho mibi bagukesha ntamahoro yatuma ugira kuko barakuzira urunuka, reba hirya hariya, abasore n’inkumi mu buryo ubu cyangwa buriya wahemukiye ukabavutsa amahirwe yo gupiganira imyanya y’akazi ahubwo ukayigabiza inkoramutima zawe z’abanyamahanga, baricaye ntacyo bakora kandi akarengane bagirirwa gahinduka ubugome buzabyara urugomo umunsi mwahuye… Simvuze abo uhora uhiga bakakwirinda ugakomeza, abo wahinduye ibimuga, ababuze abakunzi babo bazize ibyemezo by’ubuswa n’ubugome bushingiye kuri kamere mbi yawe abo bose bategereje umunsi baziha ubutabera kuko ubwawe burazwi!

Pawulo nshuti, ko uhemukiye u Rwanda ukaba umaze kwimakaza umuco w’ubugizi bwa nabi mu bana barwo, WOWE(Uhimba ibyaha ugaharabika abaziranenge ukica abatagira icyaha), FDLR(wahejeje ishyanga ku nyungu zawe tutazi) na RNC(Urungano, abavandimwe bawe bagukomakoma ngo usigeho) ninde mwanzi w’u Rwanda? Ariwowe na ziriya nzirakarengane uhimbira ibyaha ugamije kubumvisha no kubahindanya ninde witesha agaciro? Ariwowe na njye ninde ucamo abanyarwanda ibice kubera ubushobozi buke bwo kuyobora? Ese igihe wiciye ko ntarabona unyurwa ngo dufate ikindi kivi maze bazakuvuge imyato mu ruhando ko wagabanyije ubushomeri, ko wubatse ibitaro, ko wakoze gahunda yoyo gutuza umunyarwanda wese, aho kubasenyeraho nizo bavunitse bubaka?

Ikigaragara nuko ufite abajyanama babi ushatse wabirukana bataragukenesha kuko nta munsi utavugwa nabi, irukana ba minisitiri bawe bose kuko barakugambanira bongera amavuta mu muriro, ibuka ko nta muntu ukibaho imyaka Magana maze wibuke ko wabyaye kandi abana bawe baba kw’isi, numara gusubizwa aho waturutse (mu gitaka) uzabasigira nde ko imfubyi zibabaye zizabitura ubugome bwawe. Mbere ya byose ugomba kwibuka ko iyo mitungo usesagura mu bugizi bwa nabi, yaramira benshi kandi bikubaka byinshi, abazungu uhararanye nabo ntibakubonamo umuzungu, impamyabumenyi z’icyubahiro n’ibihembo uhabwa cg ugura sibyo wabwiwe Imana izakubaza, izakubaza impamvu uyirwanya bigeze aho uba umwanzi wa beneso bose bavugisha UKURI. Uzabazwa uti: “…mbe Sauli, umporiki?”.

Imana igira neza, ibyaha nubwo byatukura gute, Irabikubabarira ikaguhindura nka Shelegi, maze ukabona ku mahoro adatangwa n’ Isi, ngwino va mu bubata bw’umwanzi, cagagura izo ngoyi kandi ubwoba agushukisha burashira, kwica siwo muti, ntibyongera n’isegonda na rimwe ku myaka usigaje hano kw’Isi, kandi izakubaza!

Kanyarwanda.