MBESE GUFATANYA NIBYO BIBAYE IKIBAZO CYO KURWANYA AKARENGANE?

Yanditswe na Dr Tharcisse Ngiruwonsanga

Gufatanya mu mashyaka ya opposition bishobora kuba ikibazo cyo kwibohora igihe bikozwe nabi, gusa ikibazo si ukumvikana mu byo gufatanya ahubwo ikibazo ni uburyo byakorwa n’imitekerereze y’ababikora.

Mu bisobanuro Bwana Charles Ndereyehe yashoboye gutanga kuri Radio Inkingi ku kibazo:”Ese koko FDU yanze gufatanya n’abandi?“usanga icyo kibazo kitari gikwiye kuba ikibazokuko iyo uhereye k’umuzi wa FDU ariryo shyaka RDR ryatangiye ryifatanya n’amashyaka abiri bikabyara FDU nyuma FDU ikiyongeraho andi ane, aribyo byaje kuba P5 bigaragara ko habonekamo amazina arindrwi uhereye ku ishingwa rya RDR.

Ikibazo rero kijyanye nuko FDU idashakagufatanya n’abandi byaba bijyanye no kutamenya amateka ya FDU, ahubwo ikibazo nyamukuru niukwibaza niba ukwifatanya n’abandi kwa FDU ntabikorwa bijanye no kwibohoza, cyangwa kurwanya akarengane byagezweho.

Ikindi kibazo abasesenguzi ba politike ndetse na FDU bakagombye kwibaza ni iki: “Kuki abanyarwanda bibajije ikibazo kijyanye nogufatanya n’abandi?” Uretse nuko Bwana Charles Ndereyehe yasobanuye amavu n’amavuko ya FDUku bijyanye no gufatanya n’abandi yashatsekugaya abavuga ibyerekeye gufatanya nkaho abibonamo ikibazo nyamara ishyaka rye ryarabikoze.

Bwana Ndereyehe aravuga ko abantu bavuga ibyo gufatanya batagira aho bashakirwa, ko bo badafatanya n’abandi, bagakora bonyine nta nuwo baha rapport, aha nibaza ko gufatanya atari agahato nkuko gushyiraho ishyaka atari agahato, gusa aha numva ko FDU nk’ishyaka ntiyakagombye kuvuga ngo abantu bakora ukwabo hanyuma bakabwira FDU gufatanyan’abandi!

Icambere umuntu n’ishyaka biratandukanye, ishyaka riba rishaka ubutegetsi, gutegeka impinduka, kandi rishaka gukorera abayoboke baryo ndetse n’abatari abayoboke baryo igihe rigeze k’ubutegetsi, abo rero ryifuza kuzategeka bafite uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo byabo singombwa ko baba bari mu ishyaka runaka, ahubwo nkeka ko ariyo nshinganoy’umuturage mwiza, kuvuga ibitagenda nonehoishyaka ryo muri opposition rikamubera umuvugizi ku bitagenda neza.

Ikindi kuba hari abandika ku giti cyabo nabyo byagakwiye guhabwa agaciro kuko ntabwo ibuye ryo kuzana amahoro ntirizanwa k’uburyo bumwe cyangwa ngo rituruke ahantu hamwe, icya ngombwa ni ukudasubiza abandi inyuma ubarwanya.

Kuba abantu bavuga batí FDU ifatanyan’amashyaka nka RNC n’andi atemera ubwicanyibwakorewe abahutu, cyangwa bakibaza batiimifatanyirize ya FDU n’andi mashaka iteye ite;Icyambere ni uko iyo ufatanyije n’umuntu hariibyingenzi muba mwemeranyijeho, muri ibyo harimo gushyigikirana mu bijyanye n’isura nziza y’ishyaka . Bivuga ngo iyo umuntu abonye ishyaka riri muri P5 kandi FDU iri muri P5 uwo muntu abonamo iryo shyaka FDU. Baca umugani ngo uzambwire uwo mugenderana nzakubwira uwo uriwe.

Nkeka ko ibisobanuro bihagije nk’ishyaka FDU riba rigomba kubitanga kuko iyo hatabonetse ibisobanuro bihagije bituma abantu cyane cyane abayoboke bagumana ipfunwe, ntawe uyobewe ko politike mu banyarwanda yakunze kugaragazwan’amanyanga, uburiganya ndetse n’ubushishozibukeya bityo rero guhumuriza abanyarwanda no kubereka imikorere iriho bigabanya urwikeko kandi hakamenyekana abanyamakosa kuko na none kudasobanurira abo ushaka gutegeka ndetse ngo nabo bashyireho akabo ntibijyanye n’igihetugezemo.

Ikibazo nyamukuru cyibazwa cyaba iki: “Mbese kubohora abanyarwanda ukazana amahoro aramye byagerwaho bite?” Hari uburyo bwinshi, gufatanya cyangwa kutarwanyana kw’amashyaka ni kimwe muri ubwo buryo kandi byose biterwan’impamvu zitandukanye.

Niba ikibazo cyo gufatanya gihari ni uko gifite ishingiro kuva hamaze imyaka myinshi nta shyaka ryashoboye kuzana impindika ryonyine. Ikindi kuba duharanira demokarasi ntitwakagombye kugira ikibazo cyo kuvugirahamwe ibibazo duhuriyeho cyane cyane ko ishyaka rimwe riba ridashobora kuzana amahoro arambye.

Iyo umuntu afite sosiyete noneho akageza aho ashaka undi bagafatanya kugirango abone ko sosiyete ye yatera imbere aha biterwa nuko abona ko ari ngombwa gufatanya, kandi ko abibonamo inyungu zijyanye n’ubufatanye, kubyerekeye amashyaka ho birarengeje kuko aho ishyakarikura abayoboke si umunane w’ishyaka runaka bityo rero kuba abantu basangiye abaturage bakanga gushyirira hamwe inzira iboneye abo baturage bitera urujijo.

Icyangombwa ni imitekerereze ihamye kandi igirwa n’abantu biyizeye (Belief, confidence and determination). Ubundi gufatanya si urukundo cyangwa impano. Gufatanya biterwa n’ibyo abantu bashaka kugeraho nuko babigeraho. (Interests/goals and ways/methods how to achieve those goals).

Iyo hari igitandukanyirizo kinini muri byo bitewe na ya mitekerereze, gufatanya birarusha! Ikibazo nyamukuru ni ukuvuga ngo: Mbese ko FDU/RDR yafatanyije n’abandi ntamusaruro byatanze?Mbese niba nta musaruro byatanze byapfiriye he? Mbese hari indi nzira yo kuzana amahoro aramye mu Rwanda no mu banyarwanda bidaciye mu mikoranire yanyayo hagati y’abanyarwanda?